Yabigarutseho ubwo yari mu nteko ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite aho yagaragarizaga intego ibikubiye muri iyo politiki nshya y’imitunganyirize y’imijyi.
Iyi politiki igamije kongera umubare w’abaturage batura mu mijyi aho intego ari uko abaturage batura mu mijyi bava kuri 27,9% mu 2022 bakagera kuri 52% muri 2035 no kuri 70% mu 2050.
Hari kandi kurwanya akajagari, hagamijwe gutunganya neza imiturire no gukumira isura mbi y’imiturire idateguwe, harimo no kuvugurura no kunoza imiturire isanzwe y’akajagari.
Iyi politiki kandi ifite inshingano yo guhanga imijyi irambye, itekanye, ituma ubukungu butera imbere kandi ikarengera ibidukikije, kwihutisha igipimo cy’iterambere ry’imijyi no guhanga ibice by’imijyi biteza imbere ubukungu kandi biha amahirwe angana abantu bose.
Ni politiki ishingiye ku nkingi enye zirimo imikoranire n’inzego za Leta n’abikorera n’abandi bafatanyabikorwa, gutuza neza abantu benshi kandi ku butaka buto, imibereho myiza no guteza imbere ubukungu.
Inzu ihendutse mu Rwanda irashoboka?
Depite Izere Ingrid Marie Parfaite, yabajije ikijyanye no kubona inzu ihendutse ku Banyarwanda icyo bivuze mu gihe nyamara bigaragara ko ishoboka ari iri hagati ya miliyoni 25 Frw na miliyoni 40 Frw.
U Rwanda rugaragaza ko rukeneye inzu nibura miliyoni 5,5 kugeza mu 2050, mu gihe abaturage barwo bazaba bamaze kugera kuri miliyoni 22,1.
Mu Rwanda inzego zitandukanye zigaragaza ko abantu bahembwa munsi ya 200.000 Frw bagera kuri 50,8% by’abaturage bose, badashobora kwiyishyurira inzu ziciriritse ahubwo bakeneye gufashwa gukodesha.
Minisitiri Dr. Jimmy Gasore yagaragaje ko igipimo kigenderwaho mu bijyanye n’imiturire bisaba ko umuntu aba mu nzu ijyanye na kimwe cya gatatu cy’ibyo yinjiza.
Yavuze ko iyo umuntu yishyura inzu irenze kimwe cya gatatu cy’umushahara cyangwa ibyo yinjiza aba ari mu nzu ihenze.
Yemeje ko ku bijyanye n’inzu ihendutse mu Rwanda iryo hame risa n’iryirengagijwe bijyanye n’amikoro y’Abanyarwanda n’ibikenerwa muri mu myubakire.
Ati “Waba ukodesha iyo ugiye mu nzu wishyura hejuru ya kimwe cya gatatu cyayo winjiza uba wagiye mu nzu iguhenze. Waba warafashe ideni wishyura urengeje kimwe cya gatatu uba wagiye mu nzu iguhenze. Ni yo mpamvu twebwe iyo tuvuga inzu ihendutse tureba igiciro gito gishoboka dushobora gutangaho inzu hano mu Mujyi wa Kigali kandi ihendutse.”
Yakomeje ati “Uyu munsi turi kubona iziri hagati ya miliyoni 25 Frw na miliyoni 40 Frw ni zo tuvuga ko zihendutse. Ntabwo tugendera kuri ya gahunda ya kimwe cya gatatu ahubwo turavuga ngo bijyanye na tekinike ni iki gishoboka ariko tukazirikana ko hari umuntu udafite ya mafaranga kandi ukeneye gutura. Inzu nizimara kuboneka dushyiraho n’inzu y’akumba kamwe wa muntu azabona aho akodesha bijyanye n’ubushobozi bwe.”
Minisitiri Dr. Gasore yasobanuye ko abatuye mu mijyi bagomba kwemera n’amabwiriza yo kuwuturamo kuko hari n’aho usanga benshi batuye mu nzu basangira kandi bakabyemera bijyanye n’amikoro yabo.
Ati “Ni ukwemera ko nyine mu mujyi abantu bazabaho nk’abari mu mujyi. Hari ibyo tugomba kwemera kandi tukabitegura uko.”
Yavuze ko kugira ngo igiciro cy’ubukode kibe cyagabanyuka ari uko Leta yakwinjira mu kubaka no kongera inzu mu mijyi.
Kuvugurura imiturire
Minisitiri Dr. Gasore yavuze ko muri gahunda yo guteza imbere imiturire mu mujyi wa Kigali hari gahunda yo kuvugurura imiturire y’utujagari igakorwa mu buryo bugezweho hubakwa inzu zigeretse kandi bitanga umusaruro.
Ati “Ni ugukemura ikibazo cy’uburyo abantu batura bajya hejuru ariko ukagikemura mu buryo buri wese yibonamo. Mbere wasangaga abantu bumva ko gutura muri etage bifite abo byagenewe abandi bakumva bagomba kuba mu nzu ngufi.”
Yifashishije urugero ry’umudugudu wubatswe mu Gitega ahazwi nka Mpazi aho havuguruwe imiturire y’akajagari hakubakwa inzu zigezweho kandi abari bafite ubutaka akaba ari bo baherwaho batuzwa bijyanye n’ubutaka bari bafite.
Ibi kandi biri no gukorwa i Nyabisindu mu Karere ka Gasabo ndetse biteganyijwe ko no mu tundi duce dutandukanye tw’umujyi wa Kigali bizagezwamo ari na ko hitabwa ku mijyi yunganira Kigali n’iyegereye Kigali (Satellite cities).
Hari kandi imwe mu mishinga ikomeje gushyirwa mu bikorwa n’abikorera harimo Bwiza riverside iri kubakwa mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kigali ufite intego yo kubaka inzu zirenga 2600.
Umushinga w’ikigo See Far Housing Ltd mu Karere ka Kicukiro, umushinga wa Girinzu, ugamije kugabanya icyuho cy’ibura ry’inzu ziciriritse muri Kigali, by’umwihariko ku miryango yifuza kugira inzu muri ako karere aho ufite intego yo kubaka nibura inzu 150 buri mwaka n’indi itandukanye.
Ku rundi ruhande Leta ishyize imbaraga mu kuvugurura imiturire y’uduce tw’utujagari hubakwa imidugudu igezweho nk’uwa Mpazi, Busanza na Nyabisindu hari kuvugururwa.
Kugumisha abaturage aho bari batuye bibafasha gukomeza kubaho mu buzima bari basanzwe babayeho kandi n’umutungo wabo bakawusubizwa ibituma abantu barushaho gukunda kuba mu mijyi.
Muri uru rwego, Leta yagaragaje ko kugira ngo bigerweho ari uko mu gushyira mu bikorwa abikorera na bo babigiramo uruhare kandi bigakorwa no mu yindi mijyi itandukanye mu gihugu.
Iterambere rirambye
Politiki ishyigikira iterambere ry’imijyi rishingiye kuri ejo hazaza heza, hitawe ku kubungabunga ibidukikije, guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, isukuye, itekanye kandi itanga ubuzima buzira umuze no guteza imbere ubukungu butajegajega.
Harimo kandi kwihutisha itangwa rya serivisi z’ibanze n’ibikorwaremezo nk’imihanda, amazi, amashanyarazi n’ibindi, mu mijyi yose.
Hari kandi kongera inyubako nshya zigeretse, kugira imijyi yubatse ku buryo burengera umuco nyarwanda, kurengera ibidukikije, guhanga imirimo mu mijyi, guteza imbere ibyanya byahariwe inganda n’ibindi.
Gasore yavuze kandi ko hakenewe kunoza ibikorwaremezo mu mujyi wa Kigali no mu tundi turere tw’ingenzi nk’imijyi yunganira uwa Kigali nka Rusizi, Muhanga, Nyagatare, Huye, Musanze, na Rubavu.
Minisiteri y’ibikorwaremezo kandi yagaragaje ko hari gahunda yo guteza imbere ibikorwa by’inganda by’umwihariko izifitanye isano n’ubuhinzi n’ubworozi, gutanga umusanzu mu guhanga imirimo idashingiye ku buhinzi, gukorana n’abikorera, kunoza ibikorwaremezo birimo n’uburyo bw’ingendo.
Ku bijyanye no kongera imirimo mu mijyi yunganira Kigali, Minisitiri Gasore yavuze ko gushyigikira inganda no gushishikariza abahinzi gukora ubushingiye ku bucuruzi, guteza imbere ibikorwaremezo mu byanya byahariwe inganda n’ibindi bizatuma abantu batirukira mu Mujyi wa Kigali kuko babona amahirwe y’imirimo hafi yaho bari.












