00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kawa yinjirije u Rwanda arenga miliyari 216 Frw mu 2025

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB cyatangaje ko mu mwaka wa 2025, umusaruro wa kawa u Rwanda rwohereje mu mahanga winjije arenga miliyari 216 Frw uvuye kuri miliyari zirenga 129 Frw winjije mu 2024.

Kugeza ubu kawa ifatwa nka kimwe mu bihingwa ngengabukungu byinjiriza u Rwanda akayabo, ndetse karushaho kwiyongera uko imyaka iza indi igataha.

NAEB igaragaza ko umusaruro w’ikawa yoherezwa mu mahanga wiyongereyeho ku kigero cya 39% mu 2025 ugereranyije no mu 2024 ndetse n’amafaranga yinjizwa aturutse muri uyu musaruro yiyongereyeho 65% ugereranyije n’umwaka wabanje.

Kugeza ubu imibare itangwa na NAEB igaragaza ko mu wa 2025, u Rwanda rwohereje ku isoko ryo mu mahanga ikawa ingana na toni 23.860 zinjije arenga miliyari 216 Frw.

Iyi mibare yerekana izamuka rikomeye ugereranyije no mu 2024, aho u Rwanda rwohereje ku isoko ryo mu mahanga kawa ingana na toni 17.142 yinjije arenga miliyari 129 Frw.

Imwe mu mpamvu zatumye habaho ubu bwiyongere ni uko igiciro cy’ikawa ku isoko mpuzamahanga cyiyongereyeho 19% mu 2025 ugereranyije no mu 2024 ibyatumye igiciro cy’ikawa y’u Rwanda kigera ku madorali 6,2.

Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Bizimana Claude, yavuze ko kuba umusaruro wa kawa mu Rwanda wariyongereye ndetse n’amafaranga winjiriza igihugu akiyongera bigaragaza ko ari intambwe nziza izatuma u Rwanda rugera ku ntego rwihaye.

Ati “Kuba ikawa yarinjije amafaranga menshi u Rwanda mu 2025 ni ibigaragaza ko ari intambwe nziza izadufasha kugera ku ntego twihaye yo kuzajya twohereza toni zirenga ibihumbi 32 ku isoko mpuzamahanga ndetse ikinjiriza igihugu arenga miliyoni 192$ mu 2029 ubwo tuzaba dusoza NST2.”

Mu 2025 kawa yinjirije u Rwanda miliyari zirenga 216 Frw

Special pages