00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyanzuro y’Umushyikirano uheruka yubahirijwe ku kigero cya 80%

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko imyanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19 yashyizwe mu bikorwa ku rugero rurenga 80%, aho nko kuzamura umusaruro ukomoka ku buhinzi, kubaka udukiriro mu gihugu hose no korohereza Abanyarwanda baba hanze y’igihugu kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu biri mu byagezweho neza.

Umushyikirano wa 19 wafatiwemo imyanzuro 13 irimo ingingo zigamije guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, ndetse no guteza imbere urwego rw’imiyoborere.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari ya Leta muri Minisititeri y’Imari n’Igenamigambi, Godfrey Kabera yabwiye RBA ko imyanzuro yose yashyizwe mu bikorwa ku rugero rurenze 80%.

Ati “Imyanzuro muri rusange iri ku kigero kiri hejuru ya 80%, duhereye cyane cyane mu buhinzi twagiye tubona ko ubuhinzi bwagiye buzamuka neza, hiyongereyeho ubuso buhingwa nk’uko byari biteganyijwe, n’ahandi hari ibikorwa bijyanye no kuhira ibihingwa, hari imishinga itandukanye yagiye ikorwa yo kugira ngo tuzamure ubuso buhingwaho.”

Kabera yasobanuye ko umushinga wo gutunganya igishanga cya Nyiramageni, igishanga cy’Akanyaru, imishinga yo kuhira i Kirehe, Kayonza n’ahandi “byose bijyanishwa n’ibikorwa byo kugira ngo tubashe guhunika na byo byagiye bikorwa.”

Kugira ngo umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi ugere ku isoko bisaba imihanda yaba iya kaburimbo n’imihahirano.

Kabera yavuze ko hatunganyijwe ibilometero birenga 4.200 by’imihanda y’imihahirano yagiye icungwa neza kugira ngo abantu babashe kuyigendamo neza, ndetse irenga 58% ikimeze neza.

Ku mwanzuro wavugaga ko hagomba kubakwa udukiriro mu gihugu hose kandi hakiyongera umusaruro w’ibidukomokamo, yavuze ko “hashyizweho uburyo bwo kugira ngo turusheho gucunga neza udukiriro mu gihugu hose kugira ngo n’ababikoramo babashe kubona inyungu cyane ko twabonye ko ubu abarenga ibihumbi 370 bamaze kubonamo akazi, bigaragaza ko bifite akamaro ku Banyarwanda kandi bibafasha kunoza ibyo bakora.”

Kuva umushyikirano wa 19 urangiye, huzuye amashuri 24 y’imyuga n’ubumenyingiro, mu gihe andi 135 yatangiye kwigisha amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro bituma muri buri murenge hari amashuri yigisha aya masomo.

Ishoramari ry’abari muri Diaspora ryarazamutse

Gahunda zihuza Abanyarwanda bari mu mahanga zikunda kugarukamo ingingo yo gushora imari mu gihugu cyabo, no kurushaho kuzamura umubare w’amafaranga bohereza mu gihugu.

Imibare ya Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko amafaranga yoherejwe n’Abanyarwanda baba mu mahanga yageze kuri kuri miliyoni 502$ mu 2024 avuye kuri miliyoni 505$ mu 2023.

Kabera yasobanuye ko hari imishinga itandukanye ababa mu bihugu by’amahanga basobanuriweho uko bayishoramo imari, harimo iy’ubwubatsi, ubuhinzi, inganda n’ibindi.

Ati “Ishoramari ryagiye rituruka mu bantu batuye hanze ryageze kuri miliyoni 35 $, bikaba ari ibintu twakwishimira kandi bigaragaza ubushake bukomeye bw’Abanyarwanda batuye hanze.”

Mu bindi byagezweho biturutse mu myanzuro y’umushyikirano harimo kumenya ahantu hari urubyiruko rw’Abanyarwanda biga ubumenyi bw’imbonekarimwe, kandi bagashishikarizwa gutaha igihe barangije amasomo.

Ati “Ubu habanje kumenya abariyo kugira ngo babarurwe neza kugeza ubu hari abo twagiye tubona ko bakeneye kuza bagafasha mu gihugu ahantu dufite ibibazo byo kutagira ubumenyi buhagije, aho tumaze no kubona abarenga 150 bagiye bagaruka bakinjizwa mu mirimo itandukanye ifitiye igihugu akamaro.”

Inama y’umushyikirano ya 20 iteganyijwe ku wa 5-6 Gashyantare 2026.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yibanda ku gusuzuma aho igihugu kigeze mu kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda, gushaka ibisubizo by’ibibazo byagaragaye mu nzego zitandukanye n’ibindi bigamije iterambere rirambye.

Imyanzuro yafatiwe mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano ya 19 yashyizwe mu bikorwa ku rugero rwa 80%

Special pages