Biteganyijwe ko igerageza ry’ubwo buryo bwiswe ’Joint Fleet Transport System’ rizatangirira mu muhanda Kigali-Musanze-Rubavu, aho ibigo byose bitwara abagenzi muri uwo muhanda bisabwa gukorera hamwe.
Ni ukuvuga ko ibigo 13 bihakorera byagira ahantu hamwe bizajya bikorera, imodoka y’ikigo kimwe yavaho hakajyaho indi y’ikindi kigo, bitandukanye n’uko byari bimeze mbere aho ikigo cyagiraga imikorere yacyo.
Ubusanzwe, sosiyete y’imodoka itwara abagenzi igira uburyo yakoraga n’ibiro yakoreragamo, aho abantu basabwa kujya gukatisha amatike bitewe n’aho berekeje.
Nubwo wasangaga ibigo bivuga ko imodoka zabyo zihaguruka mu minota runaka, washoboraga gusanga igihe kigeze imodoka itarabona abagenzi bigatuma iminota irenga.
Ibyo kandi byagiraga n’ingaruka mu ngendo, kuko wasangaga imodoka igenda ifata abagenzi mu nzira binyuranye n’uko igomba kuba ikora nka ’Express’. Ni ukuvuga kwirinda kugenda ufata abagenzi ku byapa kuko hari izindi zabiherewe ubwo burenganzira.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, Rugigana Evariste, yabwiye IGIHE ko iryo gerageza rigamije kongera kugarura imikorere myiza muri uru rwego aho wasangaga imodoka zitwara abagenzi zitacyubahiriza amasaha, izindi zigatinda mu nzira.
Ati “Iyo urebye usanga tutakigira imodoka zikora nka Express, kandi nyamara inyinshi ziri hariya ni ibyo byangombwa zahawe. Ariko usanga zigenda zitinda mu nzira zitoragura abantu bigatuma iyo itatinze muri gare itinda cyane mu nzira.”
Rugigana yerekana ko iri gerageza rigiye gukorwa rigamije kureba uko ibigo byanoza imikorere yabyo kandi bigaha abagenzi serivisi inoze.
Biteganyijwe ko ibigo bikorera mu cyerekezo kimwe bishobora guhuza imikorere nk’uko ‘One Stop Center’ ikora, bikaba biri mu nzu imwe kandi bikagena uko serivisi izajya itangwa binogeye buri wese.
Niba mu muhanda Kigali-Musanze Rubavu hakorera ibigo 13, wasangaga nibura buri saha imodoka imwe kuri buri kigo ihaguruka.
Ibi byagiraga ingaruka ku bagenzi zirimo gutinda kugenda kuko hakenewe ko yuzura mu gihe na ba nyir’imodoka bashoboraga kugwa mu bihombo bitewe ahanini no kuyitwara ituzuye.
Muri iryo gerageza hazakorwa ku buryo hazagenwa umubare w’imodoka zizajya zihaguruka buri saha, ku buryo busimburana ariko ikigo gifite imodoka nyinshi kikazajya gihabwa inshuro nyinshi zo guhagurutsa imodoka.
Ati “Nta kindi dushaka gukora uretse kugabanya igihombo no kunoza itangwa rya serivisi nziza ku muturage. Aho kugira ngo za modoka 13 zose zihaguruke nta n’imwe ifite umubare wuzuye w’abagenzi, kuki hatarebwa uburyo hagenda nkeya ariko zuzuye neza?”
Rugigana kandi yasobanuye ko ibyo bizakorwa ku buryo abafite ibigo bitwara abagenzi bagomba kugena uko bazajya basimburana mu buryo bwiza.
Ati "Dushaka ko bo ubwabo babyiyubakira, twebwe tukabafasha kubiha umurongo kandi bizabafasha kunguka na bo ubwabo.”
Ikindi cyagaragajwe ni uko imodoka nto zakundaga kuba ziri kuri za gare zitandukanye z’abantu ku giti cyabo, zitwara abagenzi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, zizacogora kuko imodoka zizaba zigendera ku gihe kandi zihuta.
Hashyizweho komite ihuriwemo n’ibigo byose uko ari 13 bikorera ku muhanda uzakorerwaho igeregeza, igamije kwiga uburyo byakorwa ntihagire n’umwe uhomba.
Igerageza rizamara ukwezi kumwe, ibizavamo bizifashishwe mu kumenya niba ubwo buryo bwakoreshwa n’ahandi mu kunoza serivisi yo gutwara abantu cyangwa niba nta gisubizo kizima byatanga.
Muri icyo gihe cy’igerageza kandi ntabwo abagenzi bagomba kugirwaho ingaruka ahubwo serivisi zizakomeza gutangwa kandi neza.
RURA yibukije kandi ko ibigo byemerewe gukora bigomba kuba bifite imodoka zifite isuku, zujuje ibyangombwa bizemerera gutwara abantu mu buryo bwa rusange ndetse no gutanga serivisi nziza.
Iri gerageza rizatangira mu gihe abafatanyabikorwa bose bazaba bamaze kubyemeranyaho.
Ibigo bimwe ntibirabyumva
Bimwe mu bigo bikorera muri uwo muhanda binafitemo imodoka nyinshi byagaragaje kutumva neza imikorere y’ubwo buryo bushya aho nka Ritco Ltd, Different Express na Virunga Express Ltd byagaragaje impungenge kuri icyo cyemezo.
Ibyo bigo byahise byandikira RURA, bigaragaza ko icyo cyemezo kizagira ingaruka ku ishoramari ndetse na serivisi ihabwa abagenzi.
Byagize biti "Kuba mutubwira ko muri kutugezaho ibyemezo byafatiwe mu nama biragaragara ko iyi gahunda igamije korohereza bamwe mu bashoramari bashya mu kubona isoko rya transport mu buryo butanyuze mu mahitamo y’abatugana, kuko bo bagendera kuri services zinoze.”
Byakomeje bigaragaza ko Leta y’u Rwanda yakoze byinshi ari na byo byatumye urwego n’ubwikorezi ruzamuka kugera aho rugeze ubu, bityo ko intego ari ugusigasira ibyagezweho n’inyungu rusange z’igihugu.
Biti “Tukaba dusanga ishoramari muri services zinoze ndetse no kwita kubyo abatugana bashaka aribyo byakabaye bigenderuraho, ntihabeho gutegeka abakora neza ngo bahuze imikorere n’abatarigeze bita ku byo ababagana bifuza, hari abatarashoye imari cyangwa ngo bite ku bakiliya, kuko ntiwahangana ku isoko nta shoramari wakoze (nta modoka ugura), n’izihari zishaje utazitaho.”
Bwanagaragaje ko uko guhuza imikorere bishobora kugira ingaruka ku bigo, kuri serivisi itangwa, ku bukungu n’isura y’igihugu kuko byatuma nta higanwa ribaho n’udushya mu mitangire ya serivisi.
Ati “Twibaza ko ibyo atari byo mwifuriza abashoramari ndetse n’abagenzi dutwara. Amahitamo y’abagenzi yakabaye yitabwaho kurusha ibindi byose, bityo hari impamvu umugenzi yanga kugenda mu modoka y’ikigo kimwe, ituma agenda yakutse umutima.”
Ibi bigo byagaragaje ko hari n’abo usanga barakoze ishoramari bafashe imyenda muri banki, bityo bashobora guhomba bikaba byagira ingaruka zikomeye ku bukungu bwabo.
Nyuma y’iyi baruwa ndende, Rugigana yasobanuye ko bongeye guhura, baganira ndetse banasabwa gufatanya n’abandi mu kunoza neza ibyakenerwa muri iyo gahunda, ibisabwa ngo ibigo byose ntibizahomba ndetse n’uburyo byashyirwa mu bikorwa hanitabwa ku bafite ishoramari rinini.
Yavuze ko mu gihe impungenge zagaragajwe zigomba kwitabwaho ariko igerageza rikagaragaza ko nta musaruro ufatika byazatanga, hazakomeza uburyo bwari busanzweho.
Mu nama yateranye ku wa 16 Gashyantare 2026, RURA yarebye kuri izo nzitizi zagaragajwe, yemeza ko hari ibigomba gusuzumwa na komite yashyizweho igizwe n’abahagarariye ibyo bigo bose, RURA, Umujyi wa Kigali na Polisi y’Igihugu.
Byari byateganyijwe ko iyo komite ishyikiriza RURA raporo y’ibyagaragajwe ku wa 20 Gashyantare mu gihe inama itaha izongera guhuza inzego zose izaterana ku wa 23 Gashyantare 2026.





