00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima z’umusaza wahawe na Perezida Kagame igare ry’abafite ubumuga

Sebazungu Issa wahuye na Perezida Paul Kagame, ku wa 25 Werurwe 2026, mu busabane n’Abayisilamu bo mu Rwanda muri BK Arena, akamugezaho ibibazo birimo ubukene n’inzara yahawe igare rishya ry’abafite ubumuga kandi yizeye ko n’ibindi bizamugeraho.

Sebazungu yashyikirijwe igare aho acumbitse mu mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Gitega, Akagali k’Agacyamo, Umudugudu w’Amahoro.

Sebazungu w’imyaka 85 yavuze ko yishimiye cyane kuba ahawe ubufasha na Perezida Paul Kagame mu gihe kitarenze umunsi umwe, avuga ko afite icyizere ko n’ibindi bibazo yamugejejeho bizakemuka vuba.

Yagize ati “Ndashimira cyane Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuba yamfashijeje nkaba mbonye igare, mu gihe gito nta n’iminsi iciyeho. Nari maze igihe kinini cyane nshaka guhura na we simbibone, ariko kubera Ubuyobozi bwiza bw’Idini ya Islam mu Rwanda byarakunze. Nizeye ko n’ibindi bibazo namugejejeho bizakemuka kuko sinarinzi ko ibi birakorwa vuba.”

Sebazungu ufite abana umunani avuga ko ubuzima abayemo bumugoye cyane, ari yo mpamvu amahirwe yabonye yo guhura na Perezida w’igihugu, atigeze ayapfusha ubusa, ahitamo kumugezaho ikibazo cye kuko aziko ari umubyeyi kandi yumva abaturage.

Ubwo uyu musaza yahabwaga indangururamajwi muri BK Arena yashimiye Perezida Kagame, akomeza agira ati “Dufite agahinda kenshi abantu bamugaye, turarenganywa buri munsi, wagira ngo ukambakambye mu muhanda ngo turagupakira, bagaterura bagashyira mu modoka icyo kintu cyarambaje cyane buri gihe kintera agahinda. Ndakuregera n’ubukene ndakennye cyane, ndashonje mererwa nabi buri gihe.”

Perezida Kagame yahise abaza Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, impamvu Sebazungu n’abandi bafite ubumuga nta magare bafite yo kugenderemo, asaba ko babikurikirana bakayahabwa ndetse Sebazungu agahabwa n’ubundi bufasha yasabye.

Uretse Sebazungu Issa hari n’abandi babiri bahawe amagare y’abafite ubumuga.

Umujyanama wa Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sulaiman Mbarushimana, yavuze ko bishimiye ko igikorwa cyo guhura na Perezida Kagame hari abo cyabereye inzira yo kumugezaho ibibazo byabo, ndetse bikaba biri gukemurwa.

Ati “Ibi ni ibyo kwishimira cyane, kuko ntabwo twateguye igikorwa cyo guhura na Perezida dutegenya ko abafite ubumuga barahura na we ngo bamugezeho ikibazo cyabo, ariko iyo Perezida ahuye n’abaturage ayoboye buri wese amugezaho ikibazo cye, byari amahirwe bagize, yagize impuhwe z’umubyeyi. Dusanzwe tuzi ko imvugo ye ari yo ngiro ariko dutunguwe n’amasaha bibereyeho kuko bikozwe vuba.”

Sheihk Mbarushimana yakomeje avuga ko bahawe umukoro wo gufatanya na leta bagashaka imishinga yafasha abantu batishoboye cyangwa se bafite ubumuga bo mu idini ya Islam, kugira ngo bajye babona icyo kurya buri munsi, babone n’amafaranga abafasha mu bindi, batagiye gusaba ku muhanda.

Igare yahawe ni rishya ndetse yizeye ko n'ibindi yasabye azabihabwa
Sebazungu yishimiye cyane ubufasha yafawe na Perezida Paul Kagame mu gihe gito

Special pages