00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibibazo bibangamiye abanyamakuru mu Rwanda

Abanyamakuru bo mu Rwanda bagaragaje bimwe mu bibazo by’ingenzi bibabangamiye, bituma badakora umwuga w’itangazamakuru wabo mu buryo bukwiriye.

Ibi bibazo babigarutseho ku wa 31 Werurwe 2026, mu biganiro byateguwe n’Umuryango utanga ubufasha mu by’amategeko, LAF (Legal Aid Forum). Byahurije hamwe abanyamakuru, baganira ku cyateza imbere uyu mwuga.

Ni ibiganiro byateguwe nyuma y’aho muri Mutarama 2026, u Rwanda rwitabiriye isuzuma ry’akanama ka Loni gashinzwe iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu rizwi nka ‘Universal Periodic Review- UPR’, rugahabwa ibyifuzo 286 ku burenganzira bwa muntu harimo na 29 ibijyanye n’itangazamakuru.

Ikibazo cy’abiyitirira itangazamakuru

Ayanone Solange ufite uburambe mu mwuga w’itangazamakuru mu Rwanda akaba n’Umuyobozi wa Koperative y’Abanyamakuru (MEDECO) yavuze ko hasigaye hari ikibazo gikomeye cy’uko itangazamakuru risigaye rikorwa n’abatari abanyamwuga.

Ati “Muri iki gihe biragoye kumenya ngo ni nde munyamakuru kubera ko abantu bose babaye abanyamakuru batari ab’umwuga kandi mbona ko icyo ari ikibazo gikomeye.”

Amikoro make

Ayanone yagaragaje ko ikibazo cy’ubushobozi buke mu bigo by’itangazamakuru kiri ku isonga mu bituma abanyamakuru b’umwuga kandi bakomeye basezera.

Ati “Iki gihe usanga ibigo by’itangazamakuru bidashobora guhemba neza umunyamakuru kubera ibibazo by’ubukene bikunze kurangwa mu bigo by’itangazamakuru ibituma uwo munyamakuru ahitamo gusezera akajya kwikorera ibindi.”

Ayanone yagaragaje ko kugira ngo ikigo cy’itangazamakuru kibashe kubaho neza bisaba ko kiba gifite abafatanyabikorwa bamamaza ibikorwa byabo muri icyo kigo. Ibyo bituma kibona amafaranga yo kwishyura abakozi bacyo barimo abanyamakuru.

Yavuze ko ikibazo gihari ari uko mu Rwanda isoko ryo kwamamaza ari rito aho usanga ibitangazamakuru bigabana iryo soko n’abakora ku mbuga nkoranyamba.

Ati “Iyo ikigo cy’itangazamakuru kidahemba neza umunyamakuru birangira agiye gushinga umuyoboro wa YouTube ugasanga nyuma asigaye ahanganira isoko nacya kigo cy’itangazamakuru.”

Politiki ishaje y’itangazamakuru

Ayanone yavuze ko kutagira politiki y’itangazamukuru ivuguruye biri mu bibazo bikomeje kuzonga abanyamakuru kubera ko bituma umwuga bakora utabasha gutera imbere.

Ati “Politiki y’itangazamakuru cyangwa amategeko agenga itangazamakuru ndetse n’andi mategeko yagiye aza muri iki gihe cy’ikoranabuhanga hari ukuntu agongana n’amategeko asanzwe agenga uyu mwuga rero niyo mpamvu iyo politiki ikwiriye kuvuguruwa.”

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Ayanone yavuze ko ikibazo kijyanye n’uburinganire mu itangazamakuru ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina riri mu bituma abagore n’abakobwa mu itangazamakuru batisanzura uko bikwiye cyangwa ngo bawujyemo.

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango utanga ubufasha mu by’amategeko (Legal Aid Forum), Me Andrews Kananga yagaragaje ko uyu muryango uzakora ibishoboka byose kugira ngo uteza imbere umwuga w’itangazamakuru n’abawukora.

Ati “Ibihe tugezemo itangazamakuru rigomba guhabwa agaciro byongererwa imbaraga, abanyamakuru bagahabwa ubushobozi, Igihugu kigomba gushyiraho uburyo butuma umwuga w’itangazamakuru ugirira akamaro abawukora.”

Yasabye ko politiki y’itangazamakuru yakwihutishwa kugira ngo umwuga w’itangazamakuru ubashe gutera imbere.

Gusa yavuze ko bazakomeza gushyira imbaraga mu kubakira ubushobozi abanyamakuru bahugurwa ku bijyanye no gukora inkuru zicukumbuye, gutangaza inkuru zifite ubuziranenge ndetse n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa Royal FM, Aissa Cyiza ni umwe mu banyamakuru bitabiriye ibi biganiro bigamije kureba uko itangazamakuru ryatezwa imbere mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango utanga ubufasha mu by’amategeko Legal Aid Forum, Me Andrews Kananga, yagaragaje ko bagiye gukomeza gufasha abanyamakuru kubahugura ku bijyanye no gukora inkuru zicukumbuye
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura, RMC, Mugisha Emmanuel, yavuze ko mu Rwanda hakwiriye kubakwa itangazamakuru rishingiye ku mahame y’umwuga
Umujyanama Mukuru mu Biro bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu mu Buhuzabikorwa bw’Amashami ya Loni mu Rwanda, Ngabirano Michael, yasabye abanyamakuru kumenya uburenganzira bwabo ndetse no kuba ubunyamwuga mu byo bakora
Ayanone Solange umaze imyaka 30 mu mwuga w'itangazamakuru yagaragaje ibibazo bikibangamiye uyu mwuga

Special pages