00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hubatswe ibyumba by’amashuri 3.000 mu mwaka umwe: Uburezi bw’u Rwanda mu mibare

Uburezi bw’u Rwanda buri mu nzego zitera imbere byihuse by’umwihariko bitewe n’amavugurura yagiye akorwa mu masomo yigishwa, abarimu bayatanga n’ibikorwaremezo birimo ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano bwifashishwa mu kwigisha.

Raporo ya Minisiteri y’Uburezi ku bikorwa by’uburezi mu 2024/2025, yashyizwe hanze ku wa 30 Werurwe 2026, igaragaza ko muri uyu mwaka ibigo by’amashuri byageze kuri 4.996 bivuye kuri 4.986 byariho mu 2023/2024.

Ibigo by’amashuri 2.083 bifashwa na Leta ku bw’amasezerano, mu gihe ibindi 1576 ari ibya Leta, naho 1.337 ni amashuri yigenga.

Amashuri ya Leta angana na 31,5%, aya Kiliziya Gatolika angana na 28,1%, ay’Abaporotestanti ni 20,5%, ayashinzwe n’abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo bitegamiye kuri Leta ni 16,9%.

Amashuri yashinzwe n’Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa karindwi ni 1,7%, ay’Abiyisilamu ni 0,6%, ayashinzwe n’amahuriro y’ababyeyi ni 0,6% mu gihe amashuri y’abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo bitegamiye kuri Leta ni 16,9%.

Mu mwaka umwe hubatswe ibyumba by’amashuri birenga 3000

Iyi mibare igaragaza ko hagati y’umwaka w’amashuri wa 2023/2024 na 2024/2025, mu Rwanda hubatswe ibyumba by’amashuri 3.403.

Ibi byatumye umubare w’abanyeshuri biga mu cyumba cy’ishuri kimwe ugabanyuka kuko bari ku mpuzandengo ya 52 mu 2023/2024 bagera kuri 51 mu 2024/2025.

Ikibazo cy’ubucucike mu mashuri abanza cyakomeje kuba ingorabahizi kubera ko impuzandengo y’abanyeshuri biga mu cyumba kimwe bagera kuri 57.

Iki kibazo kirushaho gukomera ku mashuri yigiramo abanyeshuri bo mu myaka itatu y’ibanze y’amashuri abanza, kuko mu mwaka wa mbere icyumba kimwe kibarirwa abanyeshuri 71, mu mwaka wa kabiri kikabarirwa abanyeshuri 62 mu gihe icyo mu wa gatatu w’amashuri abanza cyigamo 58.

Imibare y’Ishami rya Loni rishinzwe Uburezi n’Umuco, UNESCO, igaragaza ko mu cyumba cy’ishuri hakwiye kwicaramo abanyeshuri 46, kugira ngo mwarimu yoroherwe no kubakurikirana, banarusheho guhabwa uburezi bufite ireme.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko impamvu ikibazo cy’ubucucike mu mashuri gikomeza kwiyongera ari ukubera ko abana bose bakwiriye kujya kwiga ahubwo hagashyirwa imbaraga mu kubaka ibyumba by’amashuri mu guhangana nacyo.

Ati “Ubucucike buterwa n’uko dushaka ko abana bose b’u Rwanda bahabwa uburezi bakajya mu mashuri ibyo rero ni byo bituma tugira abana benshi bagana amashuri gusa nanone ku rundi ruhande twifuza ko abana baza ku ishuri. Ikibazo rero cyo kugira ngo tugabanye ubucucike ni ukubaka amashuri.”

Amashuri abanza 45,25% gusa ni yo afite abanyeshuri 46 mu cyumba cy’ishuri, mu cyiciro rusange bikagera kuri 88,55% na 95,60% mu mashuri yisumbuye.

Ibigo by’amashuri birenga 48,8% bifite icyumba cy’umukobwa, bigaragaza kugabanyuka 0,3% ugereranyije n’umwaka wa 2023/2024 kuko byari kuri 49,1%.

Ibikorwaremezo by’imikino biracyari bike kuko ibibuga by’umupira w’amaguru biboneka mu mashuri ni 51,5%, ibya Volleyball biri mu mashuri ni 42,6%, ibya Basketball biri mu mashuri ni 15,9%, na ho gymnase ziba mu mashuri ni 0,2%.

Umubare w’abanyeshuri bari mu mashuri mu Rwanda mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025 wiyongereye ugera kuri 4.822.507, bigaragaza ubwiyongere bwa 1,2% kuko mu mwaka wari wabanje bari miliyoni 4.766.125.

Aba banyeshuri bose kandi bagaburirwa ifunguro rya Saa Sita ku ishuri, mu gihe abo mu mashuri yisumbuye biga baba mu kigo barya amafunguro atatu ku munsi.

Abanyeshuri biga mu mashuri y’incuke n’abigishirizwa mu marerero ari hirya no hino mu gihugu bagera kuri miliyoni 1.268.604 bigaragaza ko bagabanyutseho 2,3% ugereranyije n’umwaka wari wabanje kuko bageraga kuri 1.297.736.

Abana biga binyuze mu marerero bagabanyutseho 15,5% kuko bageze kuri 585.370 bavuye kuri 692.507, mu gihe abiga mu mashuri y’incuke biyongereyeho 12,9% bituma bagera ku 683.234 bavuye ku 605.229.

Abiga mu mashuri abanza bagabanyutseho 1,8% kubera ko bavuye kuri 3.006.709 bariho mu 2023/2024 bagera kuri 2.952.236 mu 2024/2025.

Abiga mu mashuri y’icyiciro rusange bagabanyusteho 4,3% kubera ko bavuye kuri 598.860 bariho mu 2023/2024 bagera ku 573.321 mu 2024/2025. Mu mashuri yisumbuye yigisha ubumenyi rusange na mbonezamwuga biyongereyeho 8,6% bagera ku 213.294

Abiga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET), nk’abiga muri Level 1 kugeza kuri Level 5 biyongereyeho 15,6% bagera kuri 135,025 ariko ikibazo kikaba umubare muto w’abakobwa bitabira aya masomo.

Umubare w’abanyeshuri bari mu mashuri makuru, kaminuza no mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro warazumutse ugera kuri 153.318, uvuye kuri 130.474 bigaragaza izamuka rya 17,5% mu mwaka umwe.

Ni mu gihe abiga gusoma no kwandika ari bakuru baganyutseho 9,1% bagera kuri 93.548.

Minisitiri w'Uburezi Joseph Nsengimana yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu kubaka ibyumba bishya by'amashuri
Minisitiri w'Abakozi n'Umurimo, Amb Nkulikiyinka Christine yitabiriye inama yiga ku burezi
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée yitabiriye inama yiga ku burezi
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Habimana Dominique ubwo yatangaga igitekerezo ku gikwiriye gukorwa kugira ngo urwego rw'uburezi mu Rwanda bukomeze gutera imbere

Special pages