Ni amagambo atangaje nyuma y’iminsi mike u Rwanda ruvuze ko rwiteguye gukura ingabo zarwo muri Mozambique mu gihe cyose nta buryo buhamye bwo gutera inkunga ubutumwa bwo kurwanya ibyihebe buhari.
Ikinyamakuru Le Monde cyo mu Bufaransa, ku wa 27 Werurwe cyatangaje inkuru ivuga ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uherutse gutangaza ko uzahagarika ibikorwa byo gutera inkunga ubutumwa bw’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique.
Ku wa 1 Mata, Ikinyamakuru Wall Street Journal cyatangaje ko u Rwanda rwashatse uburyo bumeze nk’ubwa Dawudi na Goliath, aho ngo nyuma y’ibihano rwafatiwe na Amerika, rwahise ruvuga ko rugiye guhagarika ibikorwa by’Ingabo zarwo muri Mozambique.
Makolo yavuze ko uyu mwanzuro wumvikana kandi ushingiye ku kuri kuzwi bitandukanye n’amakuru yatangajwe n’ibi binyamakuru, bigaragaza ko kuvuga ko rushobora gukura Ingabo muri Mozambique byaba bifitanye isano n’igitutu mpuzamahanga cy’ibihano bya Amerika, rushinjwa gufasha umutwe wa M23.
Rwanda has consistently maintained that the long-term deployment of our security forces in joint counterterrorism operations in Mozambique requires a sustainable financing framework. Having so far shouldered the bulk of the financial burden of these operations, a transition to… pic.twitter.com/l8WoVMaIPg
— Yolande Makolo 🇷🇼 (@YolandeMakolo) April 2, 2026
Yolande Makolo yagarutse kuri izi nkuru zombi, asobanura ko icyo u Rwanda rwifuza ari uburyo buhamye bwo gutera inkunga ibikorwa byo kurwanya ibyihebe, kuko rwikoreye uyu mutwaro rwonyine igihe kinini.
Ati “U Rwanda ntabwo ruzasaba amafaranga y’inyongera mu Kigega cy’u Burayi gishinzwe amahoro, ibyo bireba Mozambique. Ibikorwa u Rwanda rwakoze byo kohereza ingabo, bisaba ko habaho uburyo buhamye bw’amikoro, kandi ibyo bireba Guverinoma ya Mozambique n’abafatanyabikorwa bayo bafite ishoramari rikomeye muri Cabo Delgado nk’uko byari bisanzwe bimeze.”
“Ibitari ibyo, u Rwanda rwishimiye ko rwatanze umusanzu rufatanyije n’Abanya-Mozambique mu kurwanya ibyihebe, gucungira umutekano abaturage ba Cabo Delgado rugafasha no kugira ngo ishoramari ryongere gukorwa.”
Magingo aya, u Rwanda rufite ingabo n’abapolisi 6.300 muri Mozambique bavuye kuri 2.000 bari boherejweyo mu 2021.
Bongerewe nk’uburyo bwo kurwanya ibyihebe mu kuziba icyuho cyari cyasizwe n’Ingabo za SADC mu 2024.





