Ibyo yabitangarije i Kigali kuri uyu wa 17 Werurwe 2026 mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya komite icyuye igihe ya PSF n’inshya iherutse gutorwa.
Twagirumukiza yavuze ko mu myaka itatu iri imbere bazakorana n’abanyamuryango babegereye by’umwihariko mu kubakangurira gahunda yo kujya mu kigega cy’ubwishingizi bw’ubuzima bwabo.
Ati "Iki kigega kimaze igihe gito gitangiye kuko ubu kirimo hafi abacuruzi 900 gusa. Ni icyacu by’umwihariko cyo kwisungana kw’abacuruzi badashoboye kugura ubundi bwishingizi, bagatanga amafaranga abagoboka mu gihe cy’ibyago. Usanga abenshi aho bakorera cyangwa ubucuruzi bwabo bushinganye ariko bo badashinganye hagira nk’urwara, amafaranga ye akayamarira mu kwivuza akabura uko azegura umutwe."
Yagarutse kandi no ku kijyanye no gukora amasaha yose y’umunsi ndetse n’iminsi yose ku buryo hakomeza kuboneka abatanga serivisi igihe cyose, ibyo bikazakemura ikibazo cy’abinubira kubura serivisi mu masaha y’ijoro cyangwa mu mpera z’icyumweru.
Twagirumukiza yagaragaje ko ubundi ibyo bidakwiye mu gihugu kiri kubaka ubukungu bushingiye kuri serivisi kandi kinaganwa n’abanyamahanga harimo ababa bamenyereye kubona serivisi bakeneye igihe cyose.
Ati "Usanga ubucuruzi bufunga hakiri kare. Twari twanatangiye umwitozo wo gukora amasaha yose mu buryo bw’igerageza ariko ntitwabigeraho neza. Ubu tugiye kwegera inzego z’ubucuruzi tuzumvishe ko kugira ngo tubashe gukora neza ari uko dukora amasaha menshi cyangwa yose. Bisaba ubwo bukangurambaga noneho nibamara kubyumva, tuzanavugana n’inzego z’umutekano kugira ngo zibashe kudufasha ntihashamikireho ibitagenda neza kuko abantu bakoze nijoro."
Yongeyeho kandi ko bazita ku rubyiruko rwinjira mu bikorwa by’ubucuruzi kugira ngo rugire ubushobozi bwo guha akazi abantu benshi, bigabanye ubushomeri ndetse bibande no gukomeza amavugurura agamije guha PSF izindi nzego zo gushakira amikoro urwo rugaga no kugera ku banyamuryango bose.
Perezida wa PSF ucyuye igihe, Mubiligi Jeanne Françoise, yavuze ko mu myaka itatu ishize bishimira ko bafashije urwo rugaga mu mikoranire yarwo n’izindi nzego ndetse no kwagura ibikorwa byarwo by’ubufatanye n’amahanga.
Yagaragaje ko bakoze ingendo nyinshi mu mahanga bashaka amasoko mashya y’ubucuruzi n’imikoranire mishya, bituma hasinywa amasezerano atandukanye y’ubucuruzi hagati y’ibyo bihugu n’u Rwanda.
Ati "Bamwe mu bacuruzi bacu babonye abo bakorana mu mahanga, amasoko mashya ndetse n’aho gukura ibicuruzwa bari bakeneye mu byo bakora. Hanasinywe amasezerano n’ibihugu atandukanye yabaye irembo ry’imikoranire n’abacuruzi muri ibyo bihugu ndetse n’uburyo bwo gukemura ibibazo bishobora kuvuka mu by’ubucuruzi. Muri ibyo bihugu harimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu aho ubu tubasha koherezayo ibikomoka ku buhinzi."
Agaruka ku cyo komite nshya ikwiye kwibandaho mu gukemura imbogamizi, Mubiligi yavuze ko kubaka ubushobozi mu by’ubukungu ku rugaga n’inzego zarwo ari byo biteganyijwe mu mavugurura yatangiye.
Indi mbogamizi PSF yagaragaje igomba kwitabwaho ni uko hari abacuruzi bato benshi bashobora no kuba baruta n’abanyamuryango bose bayo batayibarizwamo kandi na bo ibakeneye kugira ngo yaguke, ikaba iteganya kubakangurira kwinjira mu rugaga.
Ubuyobozi bushya bwa PSF bwatowe muri Werurwe 2026. Habaye amatora yo ku rwego rw’igihugu no mu mashami yayo yo ku rwego rw’igihugu ashingiye ku ngeri z’ibicuruzwa cyangwa serivisi ndetse no mu buyobozi bwayo mu ntara n’uturere twose.
Twagirumukiza watangiye kuyobora PSF asanzwe ari umucuruzi ukomeye uri mu banyamigabane b’inyubako y’ubucuruzi ya CHIC iherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati akaba nyiri Eastern Hope Ltd ikora ubucuruzi mpuzamahanga bushingiye ku byuma bikoreshwa mu bwubatsi ndetse akagira na White Storm Apartment.
Agiye kuyobora afatanyije na Uwizeyemungu Jean Claude watorewe kuba Visi Perezida wa mbere na Mukasahaha Diane watorewe kuba Visi Perezida wa kabiri.
PSF igizwe n’amashami 10 ashingiye ku bucuruzi na serivisi abarimo bakoramo. Yashinzwe mu 1999 ijya mu maboko y’abikorera byuzuye isimbuye iyahoze ari ‘Chambre de Commerce et d’Industrie du Rwanda’ yabarizwaga muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.







