00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gufasha abarenga 7000 kubona imirimo mu byishimirwa na Jali Group Ltd

Jali Group Ltd mu birori bisoza umwaka yishimiye kugera ku ntego zayo ndetse n’uruhare ikomeje kugira mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, aho nibura imaze gufasha abarenga 7000 kubona imirimo.

Ni ibirori byabaye ku wa 19 Ukuboza 2025, byitabiriwe n’abakozi, abafatanyabikorwa n’abayobozi ba Jali Group Ltd n’abakiliya.

Mu 2022 ni bwo Jali Group Ltd yatangiye kwizihiza ibirori yise ‘Success Day’ bigamije kwishimira ko zimwe mu intego iki kigo kiba cyarihaye zagezweho.

Ni ibirori bishobora kuba buri mwaka cyangwa hagacamo indi myaka bitewe n’igihe intego zayo zagereweho, kuko nko mu 2022 ibi birori byabayeho, mu 2023 biraba ariko mu 2024 ntibyaba ahubwo byongera kuba mu 2025.

Izo ntego ziba zireba ibigo bitatu byibumbiye muri Jali Group aribyo, Jali Finance, Jali Partners na AWO partners.

Mu ntego bari bihaye mu 2023 harimo gukora ikoranabuhanga ryiswe VAT Automation rifasha mu kumenyekanisha umusoro wa TVA, kugira umufatanyabikorwa w’imbere mu bijyanye na Audit ( Internal Partner) kongera umutungo w’iki kigo ukagera kuri Miliyari 3$, kugira Mobile App no kugira sisiteme z’ikoranabuhanga zicuruzwa (Software as services).

Zimwe muri izo ntego zikaba zagezweho nk’uko umuyobozi mukuru w’iki kigo, Nkundimana Felix, yabivuze.

Ati “Ibi wabifata nk’ibindi birori by’ibindi bigo bisoza umwaka ariko ibyacu biba buri gihe ari uko intego twari twarihaye zagezweho. Ubu umutungo wacu wariyongereye mu buryo bufatika, abafatanyabikorwa bacu bariyongera, n’ibindi byinshi byose twishimira.”

Akomeza agaragaza ko umunsi nk’uyu aba ari uwo kwereka abakozi aho ikigo kiri kuva n’aho kiri kujya, kugira ngo batangire umwaka mushya bafite intego zimwe kandi buri wese yumva uruhare rwe muri izo ntego .

Ibi birori byari umwanya kandi wo kugaragaza uruhare rwa Jali Group Ltd mu guteza imbere ubukungu no kubaka iterambere ridashingiye gusa ku nyungu, ahubwo rireba n’imibereho myiza y’abaturage ndetse no gufasha igihugu kugera ku ntego zacyo zirimo guhanga imirimo mishya no kurengera ibidukikije harwanywa imyuka ihumanya ikirere.

Jali Group itanga serivisi zitandukanye binyuze mu bigo byayo birimo Jali Finance, ifasha urubyiruko n’ibigo bito gutunga ibinyabiziga binyuze mu kuruha inguzanyo yoroshye kandi iboneka vuba.

Mu gihe Jali Partners na AWO partners , bitanga serivisi zo gucunga imari, ubujyanama mu by’imisoro n’izindi serivisi zifasha ibigo bito n’ibinini gukorera mu mucyo, byubahiriza amategeko kandi bikure mu buryo burambye.

Binyuze muri izi serivisi zose, Jali Group Ltd imaze gufasha abaturage barenga 7000 kubona imirimo.

Bamwe mubakiliya ba Jali Finance bavugako yababereye umufatanyabikorwa mwiza mu rugendo rwo kwiteza imbere nk’uko Nishimwe Reponse yabivuze.

Ati “Njye nindangiza kwishyura moto mfite ahubwo nzahita mfata imodoka kuko Jali ni ikigo cyiza, tumaranye imyaka hafi ibiri nta kibazo turagirana.”

Mu ntego nshya Jali Group Ltd yihaye harimo gukora ikoranabuhanga ryifashishwa mu ibaruramari (Accounting Software), kwinjira ku isoko mpuzamahanga ry’ibigo bikora ibaruramari n’ubugenzuzi (Global Alliance) no kongera umubare w’inguzanyo z’imodoka itanga.

Kugeza ubu Jali Group Ltd ifite abakozi bagera kuri 90 bavuye kuri 17 bariho mu 2022. Hashimiwe n’abafatanyabikorwa bayo, abakiliya bayo n’abakozi bayo bitwaye neza mu mirimo itandukanye.

Jali Group Ltd yakoze ibirori byo kwishimikra ibyo yagezeho mu mwaka wa 2025
Jali Group Ltd yashimiye abafatanyabikorwa bayo
Nishimwe Reponse yashimiye Jali Group Ltd imikorere myiza yayo
Abakozi bitwaye neza mu bintu bitandukanye bahembwe na Jali Group Ltd
Abakozi ba Jali bavuye kuri 17 bagera kuri 90 mu myaka itatu gusa
Umuyobozi Mukuru wa Jali Group Ltd, Nkundimana Felix yavuze ko ubu bagiye kwibanda mu gutanga imidoka zitangiza ikirere

Special pages