Mukarwego Alphonsine wo mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi wari utunzwe no guca inshuro, mu 2016 yahawe inka ya Girinka. Iyo nka yakamwaga litiro 1 ku munsi, arayigurisha aguramo indi nayo ikajya ikamwa litiro imwe.
Byatumye ahinga ubwatsi bw’amatungo burimo kororisi gayana, burakariya, arufarufa, ari nako iyo nka ayiteza intanga z’inka zitanga umukamo bituma abyaza inka ikamwa litiro 25 ku munsi.
Mu buhamya yahaye aborozi bo mu Karere ka Karongi bakoreye urugendoshuri mu Karere ka Gicumbi biga uko bakongera umukamo, Mukarwego wahaye akazi abakozi bane bahoraho, yavuze ko ushaka inka itanga umukamo atayigura ahubwo ayibyariza kuko inyana itaronse neza idatanga umukamo mwinshi.
Uyu mubyeyi wabyaye abana 10 amaze kurihira ishuri abana batandatu. Yaguze imirima ibiri ifite agaciro ka miliyoni 3,6 Frw abikesha amafaranga y’amata.
Ati “Navuye mu nzu isakaje shitingi, nubaka ku muhanda inzu ya miliyoni 8Frw irimo amazi n’umuriro. Mfite inka eshatu z’umukamo, ku munsi nkama litiro zirenga 40. Ibanga nkoresha ni ukugabura indyo yuzuye no gukora ku buryo inka ihorana amazi imbere yayo ikayanywa igihe iyashakiye”.
Uwera Flora wo mu Murenge wa Rukomo wahereye ku nka imwe ubu akaba afite inka eshanu z’umukamo avuga ko inka imwe ayikama litiro 15 mu gitondo na 15 nimugoroba.
Ati “Inka ni uruganda rubyara amafaranga abavuga ko korora inka bihombya ni uko bazifata nabi. Inka zanjye ziba mu kiraro kirimo sima, zihorana amazi, nzigaburira ibyatsi nkongeraho ibiryo byo mu ruganda”.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwera Parfaite, yavuze ko mu mpamvu zatumye akarere ka Gicumbi kaza imbere mu kugira amata menshi harimo kororera mu biraro, guteza intanga bituma abaturage babona icyororo gitanga umukamo no kuba Gicumbi ari akarere gahehereye bituma mu mpeshyi batabura ubwatsi.
Ati "Inka izerera ku gasozi ihomba 50% by’amata yagakamwe kuko imbaraga nyinshi izishyira mu gushaka ibiyitunga, aho kuzikoresha ikora amata".
Mu Karere ka Gicumbi habarurwa inka ibihumbi 88. Ku munsi mu karere hakusanywa litiro ziri hagati y’ibihumbi 100 n’ibihumbi 110 z’amata. Aka karere gafite amakusanyirizo 24 y’amata mu gihe Akarere ka Karongi gafite ikusanyirizo rimwe.
Litiro y’amata ku ikusanyirizo igura 400Frw, ibituma Akarere ka Gicumbi kinjiza arenga miliyari 14Frw avuye mu bucuruzi bw’amata ku mwaka.
Niyitegeka Yason uri mu borozi 80 b’i Karongi basuye Gicumbi, afite inka enye zikamwa litiro 20 ku munsi, yavuze ko yasanze ikosa yakoraga ari ugukama rimwe ku munsi, byatumaga inka ze zirondereza mu gukora amata.









