Peter Geleta yagaragaje ko amasezerano bagiranye n’uruganda rwa Global Tungsten and Powders yo kohereza Wolfram muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafunguye amarembo ku bashoramari bagana Akarere k’ibiyaga bigari.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Global Business Reports aho yerekanye intambwe imaze guterwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda.
Trinity Metals ni ikigo gicukura amabuye y’agaciro arimo Wolfram, Coltan, na Gasegereti mu birombe birimo icya Nyakabingo, Musha na Rutongo.
Peter Geleta yerekanye ko kuva iki kigo cyatangira gukorera mu Rwanda muri Gicurasi 2022, babashije guhindura ibirombe bitatu bakoreramo ku buryo kuri ubu bitanga amabuye y’agaciro y’ingenzi ku rwego rwa Afurika.
Ubwo yavugaga ku buryo inkuru zivuga ku nkomoko y’amabuye y’agaciro yo mu Rwanda zigaragaza ko aba yavuye mu bindi bihugu by’ibituranyi nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko abatazi u Rwanda bakunze kurwibeshyaho batyo ariko iyo barugezemo bahita bibonera ukuri.
Ati “Hari abantu batamenyereye u Rwanda bashobora kugira impungenge zishingiye ku makuru atari yo atangwa ku mbuga nkoranyambaga. Ariko iyo basuye ibirombe byacu n’u Rwanda muri rusange, basohoka bafite ishusho nziza kandi banyuzwe.”
Yerekanye ko Trinity yubahiriza 100% amategeko n’amabwiriza agenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro aho bakorana n’Umuryango wigenga ukurikirana inkomoko y’amabuye y’agaciro, RCS Global Group binyuze muri gahunda ya Better Mining n’amabwiriza ya OECD.
Yavuze ko inganda zitunganya amabuye y’agaciro zibanza kugenzura inkomoko yayo kandi ko abatamenyereye u Rwanda bashobora kugira impungenge ku makuru atari yo atangwa ku mabuye yarwo.
Yakomeje avuga ko mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije n’imibereho myiza y’abaturage, hibanzwe cyane ku kubahiriza amahame mpuzamahanga.
Ati “Dufatanyije na SLR Consulting yo muri Afurika y’Epfo, twavuguruye inyigo z’ingaruka ku bidukikije n’imibereho myiza (ESIA) kuri buri kirombe. Izi nyigo zaherukaga kuvugururwa mu 2015.”
Yanavuze ko banateguye gahunda zo gufunga no gusana ibirombe, ndetse bishimira kuba mu 2024 ubwo guverinoma yemezaga amasezerano mashya, bahawe uburenganzira bwo gucukura mu gihe cy’imyaka 25.
Mu bijyanye n’umutekano, umwaka wa 2025 warangiye iri ku gipimo cya LTIFR cya 0.16, gihura n’urwego rwiza ku Isi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ati “Turimo gushyira mu bikorwa sisitemu ya ISO mu bijyanye n’umutekano, ubuzima, ibidukikije n’imiryango (SHEC).”
Yerekanye ko kuri ubu iki kigo gifite abakozi 6.500, kandi Trinity ikaba ari yo sosiyete yigenga itanga akazi ku bantu benshi mu gihugu.
Ati “Nibura 99% by’abakozi bacu ni Abanyarwanda, naho 98% bakomoka mu baturage batuye hafi y’ibirombe byacu.”
Trinity ni yo sosiyete ya mbere yo muri Afurika mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yahawe inkunga ya tekiniki na Amerika (US Development Finance Corporation (DFC), aho yahawe miliyoni 3.85 z’Amadolari mu 2024. Iyi nkunga igamije guteza imbere ubumenyi bw’abakozi n’imishinga ya ibungabunga ibidukikije.
Ku bijyanye no gutunganya amabuye, yerekanye ko Nyakabingo ari cyo kirombe cya mbere gitanga Wolfram nyinshi muri Afurika mu gihe ibindi birombe byabo bitunganya gasegereti na Coltan kandi biri ku myanya myiza muri Afurika.
Yakomeje asobanura ko kuri ubu hari gutunganywa inzira zimanuka mu kuzimu kugira ngo hacukurwe amabuye menshi kurushaho kuko byagaragaye ko amabuye y’agaciro yacukuwe mu Rwanda hacukuwe hejuru.
Ati “Turimo gutunganya inzira zimanuka mu kuzimu kugira ngo ducukure ahari amabuye menshi kurushaho, bikazatuma igihe cy’ubucukuzi (LOM) kirenga imyaka 50. Umushinga munini utaha mu myaka itanu iri imbere ni ukubaka inganda zitunganya amabuye y’agaciro.”
Peter Geleta yashimangiye ko bahaye isoko ikigo cya Obsidieo Consulting cyo muri Afurika y’Epfo kugira ngo gikore inyigo ku gishushanyo mbonera no kubaka uruganda rutunganya amabuye i Nyakabingo.
Gutunganya amabuye ni amahirwe akomeye yo kwagura ibikorwa kuko ubu igipimo cyo cy’umusaruro kiri hasi.
Yakomeje ati “Intego ni uko nitumara kunoza gutunganya amabuye, tuzatunganya n’ibyo twari twarabitse mu bubiko imyaka myinshi. Tuzahindura uburyo bwo gucukura bukava ku bucukuzi buto, bukagera ku bucukuzi bunini, bigatuma umusaruro wikuba inshuro zirenga ebyiri mu myaka itanu iri imbere.”
Ubusanzwe 80% bya Wolfram ituruka mu Bushinwa. Ariko kuva mu ntangiriro ya 2025, nyuma y’uko Amerika ishyizeho imisoro mishya, u Bushinwa bwahise buhagarika kohereza wolfram hanze y’igihugu mu gihe kirenga amezi atandatu bituma ibiciro bizamuka.
Geleta ati “Ibi bishyira Nyakabingo mu mwanya mwiza ku isoko. Ibihugu byo mu Burengerazuba birimo gushaka uburyo bwo kugira uruhererekane rw’itangwa ry’amabuye y’agaciro rudashingira gusa ku Bushinwa. U Rwanda, nk’igihugu gifite umutekano n’ituze, ruri mu mwanya mwiza.”
Yakomeje agaragaza ko Trinity Metaly yakiriye abayobozi bakomeye bo muri Amerika barimo Dr. Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Amerika ku bya Afurika, na Depite Dr. Ronnie Jackson ndetse banagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame ibishimangira ko u Rwanda rushyigikiye cyane urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Yasobanuye ko amasezerano bagiranye na Global Tungsten and Powders (GTP), ari ayo kubagezaho kontineri nibura enye kugeza kuri zirindwi buri gihembwe mu gihe cy’imyaka ibiri.
Sosiyete ya Traxys ni yo mufatanyabikorwa mu kugeza Tungsten ivuye i Nyakabingo muri Amerika.
Yagize ati “Ni ubwa mbere Tungsten ivuye mu Karere k’Ibiyaga Bigari ijyanwa muri Amerika, bikaba bifunguye amahirwe y’ishoramari rishya ry’Abanyamerika mu bikorwa byacu.”
Yanahishuye ko hari ubwumvikane hagati ya Nathan Trotter, uruganda rutunganya gasegereti muri Amerika aho “Tuzabagezaho gasegereti itunganyije nibamara kubaka uruganda rwabo mu mpera za 2026 cyangwa mu ntangiriro za 2027.”
Geleta yavuze ko mu mezi 12 ashize, igiciro cya Tungsten cyazamutseho 80%, ahanini bitewe n’imisoro n’uko u Bushinwa bwahagaritse koyohereza hanze.
Yavuze ko urwego rwa gisirikare ari urwa kabiri rukoresha Tungsten nyinshi, bityo kongera ingengo y’imari y’ingabo bizamura uko ikenerwa cyane.
Yakomeje ati “Iyo urebye ko u Bushinwa, u Burusiya na Koreya ya Ruguru ari byo bihugu bya mbere biyifite, isoko rishaka ahandi hizewe. Nyakabingo iri ku mwanya wa kane ku Isi, kandi nitubona ishoramari rikenewe, tuzikuba inshuro zirenga ebyiri mu myaka itanu iri imbere. Hari n’andi mahirwe yo guteza imbere ibindi birombe bya wolfram mu Rwanda.”
Nyuma y’imyaka itatu n’igice y’ibikorwa bihambaye, Trinity Metals igiye gushora miliyoni 100$ mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ikube hafi kabiri umusaruro ibona.








