00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gakenke: Abasore bamwe barongorera mu nzu z’ababyeyi babo

Abasore bo mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Mataba bagaragaje ko ubushobozi buke buri mu mpamvu zituma bahitamo kurongorera mu nzu za ba se, kuko bo ubwabo batabasha kwigondera ibibanza no kubaka.

Abasore bo mu karere ka Gakenke babwiye TV1 ko bisa n’ibyabaye umuco gushakira abagore mu nzu za ba se kuko ikibanza gito cyane kigiyemo inzu nto kigura kuva kuri miliyoni 1 Frw kuzamura kandi batabona aho bayakura.

Ati “Ikibanza ahantu washyira inzu yoroheje ntabwo baguca munsi ya miliyoni 1 Frw, kandi ntabwo papa wawe yaba yarakwishyuriye ishuri ngo umubwire aguhe n’aho gutura.”

Uyu musore yavuze ko umubyizi w’umuntu w’i Mataba ari 1000 Frw.

Ati “Urumva wazakorera igihumbi ku munsi ukazageza miliyoni yo kugura ubutaka?”

Uku kutoroherwa no kugura ubutaka no kubona aho gutura kwatumye abasore bamwe basigaye badatinya kurongorera mu nzu za ba se cyangwa kuhazana inkumi bakararana.

Ku rundi ruhande abandi bo bahisemo kwigumira mu busore ibyo gushaka bakabireka kuko ubushobozi bwo kubaka ntabwo bafite.

Depite Mukabalisa Germaine aherutse kugaragaza ko gushinga urugo ku rubyiruko bitoroshye kubera ibiciro by’ubutaka mu byaro.

Ati “Abaturage bageze mu gihe cyo gushinga urugo, bajya gusezerana ariko bakaba badafite aho batura, kandi n’abasanzwe bahafite bafite n’amasambu ntibayagurisha nta n’amabwiriza ahari yo kubwira ba baturage ngo nimutuze bano. Rero barasezerana bakajya kubana na ba se. Ari byo bya bindi bizana amakimbirane mu ngo, barabyararira he ko ntahahari? cyane ko nta n’amazu yo gukodesha usanga aba muri ibyo byaro.”

Ibarura ryagaragaje ko Abanyarwanda bafite inzu zabo bwite ari 72%, mu gihe 22% bakodesha aho kuba.

Mu byaro, muri rusange abafite inzu zabo ni 83%, mu gihe abakodesha ari 11%. Mu ntara zose n’Umujyiwa Kigali, abatunze inzu zabo ni benshi mu Majyaruguru kurusha ahandi kuko ari 87%, bakaba bake cyane muri Kigali kuko ari 34%.

Hari abasore bamaze kwadukana umuco wo gushakira abagore mu nzu za ba se (ifoto: AI)

Special pages