00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugambi wa FDLR wo gutera u Rwanda ntaho wagiye- Twagirumukiza utaramara umwaka ayivuyemo

Twagirumukiza Emmanuel wahungutse avuye mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yasobanuye uburyo umutwe wa FDLR ushikamye ndetse ugenda wiyongeramo urubyiruko kandi ko utajya utezuka ku mugambi wo gutera u Rwanda ngo ukureho ubutegetsi bwarwo.

Atangaje ibi mu gihe ubutegetsi bwa Repubulika Ihanarira Demokarasi ya Congo bwakunze gukerensa uyu mutwe wasize uhekuye u Rwanda, buvuga ko nta mbaraga ufite kuko ugizwe n’abasaza.

Urugero rwa hafi ni mu kwezi gushyize ubwo Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, yihakanaga imikoranire y’igihugu cyabo na FDLR.

Icyo gihe Patrick Muyaya wari ari mu kiganiro n’umunyamakuru, yavuze ko u Rwanda rudakwiye guhora rwitwaza ikibazo cya FDLR ngo kuko igice kinini cy’abayigize kuri ubu bari mu bice bigenzurwa na AFC/M23 akunze kwitirira u Rwanda.

Icyakora ibyo avuga binyomozwa na Twagirumukiza kuri ubu ari gusoza inyigisho zimusubiza mu buzima busanzwe zitangwa na Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC).

Ku wa 20 Werurwe 2026 ubwo we na bagenzi be bari basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yavuze ko yatashye mu Rwanda Ukwakira 2025 nyuma yo gusanga amashyamba ya RDC nta nyungu n’imwe ashobora kuyakuramo kuko yari ahamaze imyaka 31.

Uyu mugabo wari usanzwe atuye mu Mujyi wa Kigali yavuze ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari umusirikare muri Ex-FAR ariko aza guhungira muri RDC nk’abandi.

Yagezeyo ajya mu nkambi ya Burungi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ahari n’abandi bari abasirikare ariko harimo n’abasivile, bahita na bo batozwa igisirikare nyuma bajya mu mutwe wa FDLR ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Yavuze ko FDLR ari umutwe ushikamye kandi uhora wiyuburura kuko abana bawurimo abenshi basangamo ba se.

Ati “Abavuga ko FDLR iriho itariho ni abapfobya Jenoside kandi bashaka guca intege u Rwanda. Ntabwo waba ubyara ngo uvuge ngo warapfuye kuko igihe cyose namaze muri RDC twahoraga dutoza abandi basirikare kandi badashaje ahubwo ab’urubyiruko bakiri abasore. N’uyu munsi abo basore ntibababuze baracyaboneka ahubwo ubu FDLR irimo kugaruka uko yahoze mbere.”

Twagirumukiza yavuze ko mu miyoborere y’uwo mutwe ikibazo cy’amacakubiri kitajya kibura kuko abayobozi batabura ibyo baba batumvikanaho ari byo byaje gutuma mu 2016 igice kimwe kiyomora gishinga undi mutwe witwa CNRD.

Uwo mutwe ni wo waje kwihuza n’indi maze bibyara ihuriro rya MRCD ryari riyobowe na Paul Rusesabagina rifite n’umutwe wa gisirikare witwa FLN maze mu 2018 ritangira kugaba ibitero mu Rwanda byahitanye Abanyarwanda icyenda.

Yakoranye n’abagabye ibitero mu Rwanda

Mu matariki atandukanye mu 2018, FLN ya Rusesabagina yagabye ibitero mu bice byegereye Pariki ya Nyungwe, isahura abaturage, yica abandi ndetse yangiza n’ibikorwaremezo bitandukanye.

Ibi bitero byibasiye ibice bya Nyungwe byagabwe ku matariki atandukanye nko ku ya 03 Kamena, 19 Kamena, 01 Nyakanga, 13 Nyakanga na 15 Ugushyingo mu 2018.

Nsabimana Callixte wari Umuvugizi wa FLN yigeze kuvuga ko bari bafite inshingano zo kugaba ibitero ku Ngabo z’Igihugu, n’ahandi hantu nko guturitsa ibiraro no gufunga umuhanda wa Nyungwe kugira ngo “Cyangugu tuyishyire mu kato”.

Twagirumukiza yavuze ko ubwo uwo mutwe wa CNRD wavukaga wiyomoye kuri FDLR na we yajyanye na wo ndetse ubwo wagiraga uruhare mu kugaba ibitero mu Rwanda yari arimo nubwo we ahamya ko atari mu baje kuri urwo rugamba.

Ati “Na njye nari muri CNRD icyo gihe ariko si ndi mu boherejwe kugaba ibitero muri Nyungwe. Njye nari mu basigaye hakurya ariko twarabyumvise ko byahitanye abantu hano mu Rwanda.”

Uwo mugabo yavuze ko ubwo ibyo byabaga yari atarahindura imyumvire yumva agifite icyizere cyo kurwana mu mashyamba ya RDC kugeza mu 2025 ubwo yabonaga ko uretse icyizere abayobozi babo babahaga mu by’ukuri gukomeza kurwana nta kintu kizavamo.

Ati “Ibintu barimo nta mumaro uretse gusa guhora babeshya ngo barasenga bakabahanurira ibinyoma ubivuga avuga ibyo yishakiye aniteranya n’Imana ahubwo kuko yo ntibeshya. Natekereje amacakubiri yabo kandi ari bo bakuru ntenda kubahindura ndavuga nti mbivuyemo reka nsange abunze ubumwe twubake urwatubyaye. Abantu abariyo rwose nababwira bagataha kuko ubu nzasubira iwacu abavandimwe bamfashe kongera kwiyubaka kandi ibyo batazashobora sinzabarenganya.”

Twagirumukiza kandi yashenguwe n’uburyo yiboneye n’amaso ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi nyamara hakurya birirwa bayipfobya.

Ati “Ibyabaye ntibizongere gusubira ndetse mfite ubushobozi abarwanya iki gihugu bashaka kugisubiza aho cyavuye nabahagarika. Biteye agahinda kuko ubu ni ubugome ndengakamere hakurya usanga hari abapfobya gusa kuko bamwe ntibabibonye ariko imibiri niboneye y’abazize Jenoside ntekereza ko ari isomo rihagije kuri bamwe bashaka kongera kubisubiramo.”

Uyu mugabo wahunze akiri umusore ariko ubu akaba afite umugore, yavuze ko hari benshi azi bakiri mu mashyamba ya RDC bakuze cyane babuze n’ubushaka abagore ngo bari kwita ku rugamba kandi nta n’ikintu barwanira.

Yashimye ko u Rwanda rwateye intambwe ifatika ugereranyije n’uko yarusize mu 1994.

Ikibazo cy’umutekano muke gishinze imizi mu 1994. Nyuma yo gutsindwa kwa Leta yateguye Jenoside, ingabo za Ex-FAR n’Interahamwe byishe abarenga miliyoni imwe mu Rwanda, hanyuma bihungana intwaro muri Zaïre.

Aho kwamburwa intwaro no kujyanwa kure y’imipaka y’u Rwanda nk’uko amahame mpuzamahanga yo kurinda impunzi abiteganya, iyi mitwe yemerewe kuba mu nkambi i Goma na Bukavu, mu bilometero bike cyane uvuye mu Rwanda.

Izi nkambi zahise zihinduka ibigo bya gisirikare. Aho ni ho iyi mitwe y’abajenosideri yisuganyirije, yinjiza abarwanyi bashya, ihatangira imyitozo, igaba ibitero mu Rwanda. Iri huriro ryahindutse ALiR, nyuma iba FDLR.

Kugeza ubu muri RDC habarurwa abarwanyi ba FDLR bari hagati ya 7000 n’ibihumbi 10.

Twagirumukiza Emmanuel wakoranye n’abagabye ibitero byo mu 2018 mu Rwanda yahamije ko FDLR igenda yiyuburura

Special pages