Ibi biti byatewe mu gitondo cyo ku wa 1 Ugushyingo 2025, bikaba byatewe mu Kagari ka Rwagihura mu Murenge wa Nyankenke mu Karere ka Gicumbi.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Equity Bank Rwanda, Eric Rutabana, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwera Parfaite ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.
Umukozi ushinzwe ubushakashatsi n’iterambere mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA), Nduwimana Onesphore, yasobanuriye ko gutera ibiti bigira akamaro ku buzima bwabo ndetse n’ubw’igihugu muri rusange.
Ati “Ibiti bigira uruhare runini mu gusukura umwuka duhumeka.”
Yagaragaje ko umwuka abantu bahumeka uba urimo uruvangitirane rw’imyuka myinshi harimo n’ihumanywa n’ibikorwa bya muntu byangiza ikirere akaba ari yo mpamvu bakwiriye kubungabunga ibyo biti byatewe.
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Equity Bank Rwanda, Eric Rutabana yagaragaje ko nka Equity Banki bishimiye kwifatanya n’abaturage bo muri Nyankenke mu gikorwa cyo gutera ibiti kubera ko byifashishwa mu guhangana n’imihindangurikire y’ikirere ikunze kubangiriza umusaruro w’ubuhinzi bikaba intandaro y’ubukene n’ibindi bibazo bitandukanye.
Ati “Gutera ibiti ni ingenzi cyane kuko bidufasha kurwanya imihindangurikire y’ikirere kandi muzi ibibazo imihindangurikire y’ikirere ikunze kudutera harimo imvura igwa idateguje ikaza irimo umuyaga mwinshi bikaba byateza ibibazo birimo isuri ndetse n’ibindi bitandukanye.”
Yakomeje avuga ko uretse kurwanya imihindangurikire y’ikirere, ibi biti byatewe bigera ku 10.100 bizabafasha kurwanya imirire mibi, kandi nibyera bizabafasha kwiteza imbere, birimo no kuzigama, cyane cyane muri iki gihe cyahariwe kuzigama.
Ntabwo ari ibiti byatewe gusa kubera ko Equity Bank yanatanze ubwisungane bwo kwivuza ku baturage bagera kuri 500 batuye muri uyu murenge.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwera Parfaite, yibukije abaturage kubibungabunga kuko hari byinshi biterwa ntibikure.
Ati “Icyo tubasaba ni ugusigasira ibiti twateye bikazakura neza kubera ko tujya tugira ikibazo cy’uko biterwa ariko ntibikure kubera ko abaturage bahita bareka kubikurikirana cyangwa se bagatangira kubyangiza bitarakura.”
Yakomeje abwira abaturage ko iyo ibiti byatewe biba byatwaye ingengo y’imari nyinshi kubera ko bisaba ko abafatanyabikorwa barimo na Equity Bank gushora amafaranga muri ibyo bikorwa.
Uwera yongeye kwibutsa abaturage kugira umuco wo kwizigamira kubera kuko ari byo bizabafasha kugera ku iterambere rirambye.
Muri uyu mwaka wa 2025 Equity Bank Rwanda Plc, imaze gutera ibiti birenga ibihumbi 32 harimo ibihumbi 15 byatewe muri Nyagatare, ibihumbi 7000 byatewe Nyabihu ndetse n’ibindi 10.000 byatewe muri Gicumbi.
Equity Bank igaragaza ko izakomeza kuba umufatanyabikorwa wizewe mu guteza imbere abaturage, ubuzima n’ibidukikije.

















