00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ecobank Rwanda yageneye ibigo by’urubyiruko bitandukanye inkunga ya za mudasobwa

Ecobank Rwanda Plc yageneye Ibigo by’urubyiruko bitandukanye mu gihugu inkunga y’ibikoresho byo gushyira mu byumba by’ikoranabuhanga, bikaba byitezweho koroshya imyigire y’urubyiruko, by’umwihariko mu kubyaza umusaruro amahirwe yo kwihugura ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Iyi nkunga yashyikirijwe ibi bigo ubwo mu bihugu iyi banki ikoreramo hizihizwaga umunsi wayihariwe wiswe ‘Ecobank Day’.

Mu Rwanda, uyu munsi wizihirijwe mu kigo cy’urubyiruko cya Club Rafiki giherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali aho witabiriwe n’abakozi ba Ecobank, abayobozi b’inzego za Leta, ubuyobozi bwa Club Rafiki, ndetse n’urubyiruko rutandukanye rukorera ibikorwa byarwo muri icyo kigo.

Hanatanzwe inyigisho ku bijyanye n’imikoreshereze y’amafaranga, aho Ecobank yahamagariye urubyiruko kugira umuco wo kwizigama, kwishyiriraho intego no gukoresha amafaranga neza mu rwego rwo gutegura ejo hazaza habo.

Umuyobozi Mukuru wa Ecobank Rwanda Plc, Umutoni Carine, yagaragaje ko bishimiye kuba Ecobank Day yizihijwe bari kumwe n’urubyiruko rwa Club Rafiki.

Yakomeje avuga ko nubwo Ecobank itanga serivisi nziza z’imari, atari zo serivisi zonyine iyi banki itanga kubera ko yiyemeje kuzajya igira uruhare mu iterambere ry’imibereho y’abanyarwanda.

Ati “Ntabwo dutanga serivisi z’imari gusa kubera ko twiyemeje no kugira uruhare mu iterambere ry’imibereho myiza y’aho dukorera hose.”

Umutoni yasobanuye ko uyu ari umwaka wa gatatu Ecobank itegura uyu munsi ngarukamwaka wa ‘Ecobank Day’ ariko ku nsanganyamatsiko igira iti “Uburezi budaheza bushingiye ku ikoranabuhanga.”

Muri rusange hari hasojwe ubukangurambaga bw’imyaka itatu bwari bufite insanganyamatsiko igira iti “Guhindura Afurika biciye mu burezi”,

Ati “Ni muri urwo rwego Ecobank yifatanyije na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi mu gushyigikira ibigo by’urubyiruko bitandukanye birimo na Club Rafiki tubagenera inkunga ya mudasobwa igamije kuzamura ubumenyi butandukanye bujyanye n’ikoranabuhanga.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Ngabo Brave Olivier, yashimye uruhare Ecobank ikomeje kugira mu guteza imbere urubyiruko cyane cyane ibinyujije mu bikoresho by’ikoranabuhanga igenda iha ibigo by’urubyiruko.

Yakomeje avuga ko kugira ubumenyi mu bigendanye n’ikoranabuhanga biri mu bikenerwa cyane ku isoko ry’umurimo ndetse ko aba ari amahirwe ku rubyiruko iyo rubonye umufatanyabikorwa uruha ibikoresho bizajya birufasha kuryihuguramo.

Ati “Izi mudasobwa zizafasha gukomeza guhugura urubyiruko muri porogaramu zitandukanye rusanzwe ruhugurwamo harimo no kwihugura ku bigendanye n’Ubwenge Buhangano [AI], ariko kandi bizadufasha no kwiga izindi porogaramu zigezweho zigendanye n’ubwo bwenge buhangano.”

Uyu muyobozi yasabye urubyiruko kuzabyaza umusaruro ibikoresho by’ikoranabuhanga rwahawe kugira ngo ruzabashe kwiteza imbere.

Ati “Uyu munsi by’umwihariko ndibutsa urubyiruko ko iyo tubonye umufatanyabikorwa uza kudufasha, aba atubitsemo umwenda ujyanye no kugira inshingano ndetse no gusigasira neza ibyo twahawe mubibyaza umusaruro kugira ngo muzabashe kwiteza imbere.”

Umuyobozi Mukuru wa Club Rafiki, Alamba Stephanie, yavuze ko inkunga yazamudasobwa bagenewe zigiye gukemura ibibazo byinshi bajyaga bahura na byo birimo ko mudasobwa zimwe na zimwe usanga zidakora neza kandi urubyiruko rukenera kuzikoresha rukomeza kwiyongera umunsi ku munsi.

Yagaragaje ko byibura ku munsi bashoboraga kwakira urubyiruko 90 rukenera gukoresha izo mudasobwa, ndetse ko biteguye kuzajya baruhugura kuri porogaramu zitandukanye zirimo n’ibijyanye n’ubwenge buhangano (AI).

Ecobank ni banki Nyafurika ifite umwihariko ku bijyanye no kugeza ku bakiliya bayo serivisi nziza zitandukanye cyane cyane iz’ikoranabuhanga.

Kugeza ubu ikorera mu bihugu 35 bya Afurika, ikaba ifite amashami umunani mu Rwanda; mu Mujyi wa Kigali ahari icyicaro gikuru, Remera, Kigali Heights, Nyabugogo, Kicukiro, muri CHIC, i Huye n’i Rusizi.

Abakozi ba Ecobank babanje gufata ifoto y'urwibutso mbere y'uko iki gikorwa gitangira
Ngabo Brave Olivier yashimye uruhare Ecobank ikomeje kugira mu guteza imbere urubyiruko
Umuyobozi Mukuru wa Ecobank Rwanda Plc, Umutoni Carine, yagaragaje ko bishimiye kuba Ecobank Day yizihijwe bari kumwe n’urubyiruko rwa Club Rafiki
Mana Desire ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri Ecobank yibukije urubyiruko ibyiza byo gutangira kwizigama bakiri batoya ndetse no gutangira kugira intego kubera ko bibafasha kuziteza imbere
Urubyiruko rwerekanye impano zo kubyina imbyino Nyarwanda zerekana umuco Nyarwanda
Ubwo Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko, Ngabo Brave Olivier n'Umuyobozi wa Ecobank, Umutoni Carine basobanurirwaga ibikorerwa mu kigo cya Rafiki
Ibyishimo byari byose ku bayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa

Amafoto: Kwizera Moses


Special pages