Ku gicamunsi cyo ku wa 13 Gashyantare 2026, ni bwo Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yageze muri Ethiopia.
Yagiye guhagararira Perezida Paul Kagame mu nama ya 39 isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Ibiganiro byabo bizibanda ku buryo burambye bwo kubona amazi meza, n’uburyo bw’isuku n’isukura hagamijwe kugera ku cyerekezo 2063.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko nyuma y’uko Minisitiri Dr. Nsengiyumva ageze muri Ethiopia yahise yitabira inama ihuza Afurika n’u Butaliyani mbere yo kwitabira inama ya 39 isanzwe ya AU.
Itangazo ibi biro byashyize kuri X rigira riti “Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yitabiriye Inama ya kabiri ihuza u Butaliyani na Afurika (Italy–Africa Summit), yabaye mbere y’Inama ya 39 isanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”
Bimwe mu byagarutsweho muri iyi nama ni ugusuzuma ibyagezweho kuri gahunda y’ubufatanye mu bya politiki n’ubukungu hagati y’u Butaliyani na Afurika, izwi nka ‘Mattei Plan’
Inama ihuza u Butaliyani na Afurika yaherukaga kuba mu 2024 i Roma, ikaba yari itabiriwe n’uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta.
U Rwanda n’u Butaliyani bisanzwe bifitanye umubano mwiza. Nko mu 2024, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano ya miliyoni 50 z’Amayero, yari agamije gufasha imishinga yo kurengera ibidukikije mu Rwanda.







