00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr. Gakwenzire yaburiye abagitega u Rwanda imitego

Perezida wa IBUKA, Dr.Gakwenzire Philbert, yavuze ko abantu bagihiga ko hari icyo bazatwara u Rwanda ntabyo bazageraho kuko ubumwe bw’Abanyarwanda bukomeye kandi buzakomeza gusigasirwa.

Ibi yabivuze ku wa 7 Mata 2026 mu mugoroba wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, wabereye kuri BK Arena.

Ni igikorwa cyabanjirijwe n’Urugendo rwo Kwibuka ruzwi nka ‘Walk to Remember’ rwitabiriwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Dr Gakwenzire yagaragaje ko ubu Abanyarwanda bishimira ko bafite ubwisanzure n’uburenganzira ku gihugu cyabo bityo batakwemera ko hari uwakongera kubahungabanya.

Ati “Abagihigira u Rwanda bamenye ko ntacyo bazageraho kuko ubumwe bwacu tubukomeyeho ku kiguzi icyo ari cyo cyose twasabwa.”

Akomeza agaragaza ko kuri ubu hari impungenge zikomeye ku ngengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukwirakwizwa mu Karere bigizwemo uruhare na FDLR.

Yagize ati “Muri iki gihe usanga politiki mbi nk’iya Repubulika ya mbere n’iya kabiri yo kwimakaza amacakubiri kwima uburenganzira bamwe mu banyagihugu, kubatoteza no kubica kugera ku ndunduro yo muri Mata-Nyakanga 1994 imaze gutera impungenge mu Karere duherereyemo biturutse ku basize bahekuye u Rwanda.”

Dr. Gakwenzire agaragaza ko ikibabaje ari uko hari n’ibihugu bitigiye kubyabaye bitewe na politiki mbi ikomeje kubiranga.

Ati “Ibyo turi kubona hirya no hino mu myaka 32 ishize bishimangira ko hari ibihugu bitakuye isomo muri Jenoside yabaye, yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100 gusa.”

Agaragaza ko u Rwanda ruzakomeza gukusanya no kubika ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse bugiye kujya bubikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, kugira ngo abato bazigire ku mateka y’ibyabaye.

Umugoroba wo Kwibuka wari witabiriwe n’abarenga ibihumbi 10, baturutse hirya no hino mu gihugu.

Perezida wa IBUKA, Dr.Gakwenzire Philbert, yaburiye abagitega u Rwanda imitego
Umugoroba wo Kwibuka witabiriwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame

Special pages