Ni igikorwa cyabereye ku biro by’akarere ka Akarere ka Boali, muri Sous-Prefecture ya Boali.
Umuyobozi w’Akarere ka Boali, Youskou Camille, yashimye iki gikorwa, anashimira batayo ya Rwabat-2 ku bufasha batanze n’ubufatanye n’abaturage.
Izi ngabo ziherutse no gukora ikindi gikorwa cy’ubuvuzi muri gereza y’abagore ya Bimbo.
Ni igikorwa cyakozwe biturutse ku busabe bw’ubuyobozi bwa Gereza bwanyujijwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA).
Iki gikorwa cyibanze ku gusuzuma indwara zitandukanye, ubuvuzi bw’amenyo ndetse n’ubw’amaso.







