Ni ibirori byabaye ku wa 17 Ukwakira 2025, aho iki kigo cyishimiraga imyaka kimaze gifasha ibitaro n’amavuriro byo mu Rwanda aho kugeza ubu gikorana n’amavuriro 163 harimo ibitaro 18 n’ibigo nderabuzima 145 bya Kiliziya Gatorika n’andi matorero.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko ibigo nk’ibi byafashije igihugu kugabanya imfu z’abantu bapfaga imburagihe ndetse no kongera icyizere cy’ubuzima.
Ati “BUFMAR ivuka icyizere cyo kubaho cyari munsi y’imyaka 45, uyu munsi tugeze ku myaka 70 irenga, kuko ababyeyi bapfaga babyara baragabanutse kuko babonye ibikoresho, abaganga, n’imiti urwo ni uruhare bagize, abana bapfaga nabo imfu zabo zaragabanutse, ibyo biri mu byazamuye icyizere cyo kubaho.”
Yasobanuye ko imibare igaragaza ko mu 2000 hapfaga ababyeyi 1000 ku babyeyi ibihumbi 100 babyaye, kandi mu Rwanda habarwa nibura ko buri mwaka habyara ababyeyi ibihumbi 500 gusa ubu kubera gushyira imbaraga mu kurwanya izo mfu abo babyeyi bapfa babyara ndetse n’abana zaragabanutse.
Ati “Uyu munsi twavuye kuri icyo gihumbi tugeze ku bantu bitaba Imana babyara 105, abo nabo ntabwo tubishimira kuko ni abantu kandi hari icyo twakora kugira ngo badapfa. Dufite intego ko mu 2028 bazagabanuka bakagera hagati ya 70 na 50, iyo bigeze aho ni bwo uba uvuga uti imfu z’abantu twazigabanyije.”
Akomeza avuga ko kugira ngo ibyo bigerweho ari uko “umuganga uri kubaga umurwayi akava amaraso menshi abibona, igikoresho ari gukoresha kikaba kidashaje, imashini yo kureba umwana mu nda ikaba ihari kandi igezweho, imiti ikabonekera igihe kandi umurwayi akabasha kuyishyura, aho rero niho uruhare rwa BUFMAR rwaje ari naho ruzakomereza kugira ngo rutuvane ku 105 tugere kuri 50.”
Hon. Dr. Nsanzimana yasabye kandi ko BUFMAR yashaka uburyo bwo kwagura ibikorwa byayo bikarenga imbibi z’u Rwanda kugira ngo hafashwe n’ibindi bihugu bikiri inyuma muri serivisi z’ubuvuzi ndetse ko hari ibihugu bigera kuri bitanu byamaze gusaba ko byagerwaho n’ibikorwa bya BUFMAR n’ibindi bigo nkacyo.
Umuyobozi Mukuru wa BUFMAR, Mme Monique Gahongayire, yavuze ko muri iyi myaka 50 ikintu cy’ingenzi bishimira ari uko ikigo kiriho kandi gikora inshingano zacyo muri iki gihe cyose kimaze mu rwego rw’ubuzima.
Ati “ Jenoside yakorewe abatutsi ikimara kuba ibigo byinshi byarafunze, ndetse natwe ingaruka zatugezeho kuko abakozi bamwe barishwe, abandi barahunga, ibikorwaremezo birasenyuka, ku buryo gukomeza gukora nyuma yayo byasaga nko kongera gutangira, ariko twishimira ko ibikorwa byacu bitigeze bihagarara burundu.”
Yongeyeho ko yishimira cyane kuba BUFMAR ari ikigo gihuza abihaye Imana bafite amatorero atandukanye ariko bakagihuriramo bafite intego imwe.
Ati: BUFMAR ni ikmenyetso,urugero n’ubuhamya bwiza bw’uko iyo abantu bose bashyize hamwe bafite umugambi wo kubaka ibyiza n’iyo baba bafite ibyo batandukaniyeho,nta kabuza ibyo bifuza babigeraho.
Akomeza avuga ko bagiye gukomeza gukorana n’inzego za leta ndetse n’izabikorera kugira ngo harebwe uburyo bimwe mu bikoresho bakora byakorerwa mu Rwanda, kuko bagihura n’imbigamizi zo kugeza ibi bikoresho mu Rwanda ku buryo buhendutse uko babyifuza.
Ati “Nk’abantu tutari abacuruzi kugeza ibi bikoresho mu Rwanda biraduhenda, atari uko ari ikibazo cy’igihugu ahubwo ari kubera aho giherereye kure y’inyanja, izamuka ry’idolari n’ibindi…usanga n’ibyitwa ko dukorera iwacu muri BUFMAR ibyinshi ari ibyo dukura hanze tukabitunganya, rero nk’uko babitugiriyemo inama tugiye gushaka uburyo bimwe twatangira kujya tubikorera hano iwacu.”
Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda Arikiepisikopi wa Kigali yavuze ko iyi myaka ari iyo kugaragaza ko amatorero ashyize hamwe yakora ibintu byinshi bifitiye igihugu akamaro.
Ati “Iki ni kigo mpuzamatorero ni kuvuga ko amatorero hafi ya yose amaze imyaka 50 akorana kugira ngo abantu bavurwe, babonere imiti ku gihe kandi itabahenze, abaganga babe bafite ibikoresho n’ibindi, ni ikintu cyo kwishimira ko amatorero nayo amaze igihe kingana gutya agira uruhare muri serivisi z’ubuvuzi.”
BUFMAR ni ikigo cyatangiye mu 1975 gifasha mu gutanga imiti ndetse n’ibikoresho byo kwa muganga nk’inshinge, gloves, udupfukamunwa(masks), ibikoresho bikoreshwa mu kubaga, imashini zo kwa muganga nka X rays, n’ibindi… gifasha kandi kubaka ubushobozi bw’amavuriro n’ibigo nderabuzima kibinyujije mu mahugurwa n’inkunga zitandukanye.
Kugeza ubu iki kigo gikorana n’amavuriro 163 arimo ibitaro 18 n’ibigo nderabuzima 145 bya kiliziya Gatorika n’andi matorero akorera mu Rwanda.
Bose basoje bashimira madamu wa perezida wa Repubulika Jeannette Kagame,waboherereje ubutumwa bubabwira ko abashyigikiye mu nshingano bakora kandi ko abifuriza Yubile nziza.











