Izi noti ni iya 500 FRW yakozwe ku wa 01.07.2004 na ngenzi yayo yakozwe ku wa 01.01.2013; iya 1000 FRW yakozwe ku wa 01.07.2004 ndetse n’iyakozwe ku wa 01.05.2015; iya 2000 FRW yakozwe ku wa 31.10.2007; n’iya 5000 FRW yakozwe ku wa 01.04.2004 ndetse n’iyakozwe ku wa 01.02.2009 zizaba zitakemerewe gukoreshwa mu Rwanda.
Iteka rya Perezida N°11/01 ryo ku wa 27 Gashyantare 2026, rikuraho izi noti ryasohotse mu igazeti ya Leta ku wa 2 Werurwe 2026 rigaragaza ko izi noti zizaba zitakemewe mu kwishyurana mu Rwanda nyuma y’amezi 12.
Itangazo rya Banki Nkuru y’u Rwanda rivuga ko amezi 12 abarwa uhereye ku wa 2 Werurwe 2026.
Riti “Abafite izo noti zimaze kuvugwa, bashishikarijwe kwihutira kuzihinduza ku bigo by’imari bibegereye mu gihe cy’amezi icyenda, uhereye ku itariki ya 2 Werurwe 2026 kugeza ku wa 1 Ugushyingo 2026. Nyuma y’iyi tariki, izo noti zizajya zihindurizwa gusa ku cyicaro gikuru cya Banki Nkuru y’u Rwanda kiri mu Kiyovu-Kigali ndetse no mu mashami yayo yose kugeza ku itariki ya 1 Werurwe 2027.”
Indi nkuru wasoma:
Ikoreshwa ry’inoti zishaje mu Rwanda rigiye gushyirwaho iherezo
𝐈𝐓𝐀𝐍𝐆𝐀𝐙𝐎: Banki Nkuru Y' u #Rwanda iramenyesha abantu ko hari inoti z’amafaranga zizaba zitagifite agaciro mu gihe cy’amezi 12 uhereye ku wa 02 Werurwe 2026.
Abafite izi note barasabwa kwihutira kugana Banki ibegereye bakazihinduza.
Ku yandi makuru mwasoma iri… pic.twitter.com/CX59qHj4HD
— Central Bank of Rwanda (@CentralBankRw) March 24, 2026





