00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yibukije RDC ko gusenya FDLR ari ingenzi ngo ibane neza n’u Rwanda

Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos, yongeye kwibutsa ubuyobozi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko gusenya umutwe wa FDLR ari ingenzi, mu kwimakaza amahoro n’umutekano mu karere.

Ibi Boulos yabigarutseho ku wa 26 Werurwe 2026 ubwo yari mu nama y’abagize Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye, yigaga ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yavuze ko mu Burasirazuba bwa RDC hakomeje kugaragara ikibazo cy’abaturage babarirwa muri za miliyoni bava mu byabo kubera umutekano muke, bakabuzwa uburenganzira bwabo ku ituze n’umutekano, ndetse n’amahirwe yo gutera imbere.

Yakomeje avuga ko ku buyobozi bwa Donald Trump u Rwanda na RDC byashyize umukono ku masezerano y’amahoro, ibifatwa nk’intambwe ikomeye mu bushake bw’ibihugu byombi bwo kureka guhangana ahubwo bikayoboka ibiganiro, ubufatanye n’ituze ry’igihe kirekire.

Boulos yijeje ko Amerika ifite ubushake bwo gukomeza gufasha muri gahunda zigamije kugera kuri iki cyerekezo, kuzana impinduka muri RDC ndetse no mu Karere k’Ibiyaga bigari muri rusange.

Ati “Ku bagize aka kanama mbere na mbere ndashaka kongera gushimangira ko gukemura ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC biri mu bintu by’ingenzi kuri Perezida Trump n’Umunyamabanga wa Leta Rubio. Ubuyobozi bwabo bushikamye ndetse n’ubushake bwabo byafashije Akarere kuva mu ntambara imaze ibinyacumi ndetse no kunanirwa kwa dipolomasi, kagana ku cyerekezo gishya cy’izere n’amahirwe.”

Yakomeje avuga ko nubwo hari ibimaze gukorwa, ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC kidashobora gukemuka umunsi umwe.

Ati “Twese turabizi ko gukemura intambara ikomeye kandi ifite amateka maremare nk’iyo mu Burasirazuba bwa RDC bitazaba mu ijoro rimwe. Bizasaba kwihangana, ibiganiro bihoraho ndetse n’ubushake buhuriweho bw’impande zirebwa n’ikibazo ndetse n’umuryango mpuzamahanga. Amasezerano yubakiye ku bushake bw’ibihugu byombi n’abayobozi babyo, kugira ngo barenge ku guhangana, ahubwo bagane mu nzira y’ibiganiro, ubufatanye n’umutekano urambye.”

Uretse amasezerano ya Washington, Massad Boulos yibukije ko hari n’ibiganiro bya Doha byuzuzanya. Ibi biganiro yavuze ko biba hagati y’umutwe wa AFC/M23 na Guverinoma ya RDC.

Kugira ngo amahoro arambye agerweho, Boulos yavuze ko u Rwanda rukwiriye gukuraho Ingamba z’ubwirinzi, ndetse RDC na yo igasenya umutwe wa FDLR.

Ati “Mu gihe ibi bizaba biba, Guverinoma ya RDC na yo yiyemeje gusenya byihuse umutwe wa FDLR, nibura mu bice igenzura. Izi ntambwe ni ingenzi mu gukemura impungenge z’umutekano zabaye intandaro yo kutizerana n’umutekano muke mu karere.”

Iri jambo rya Boulos yaryujuje akoresheje ubundi butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X, aho yavuze ko “nongeye kugaragaza ko ari ingenzi ko Guveriona ya RDC ica intege FDLR mu bice igenzura.”

Yavuze ku gitero cy’i Goma

Mu rukerera rwa tariki ya 11 Werurwe 2026, drones ebyiri zagabye igitero mu gace ka Himbi mu Mujyi wa Goma, zica Karine Buisset, Umufaransa wakoreraga ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) n’abandi basivili babiri.

Ihuriro AFC/M23 rigenzura Umujyi wa Goma ryatangaje ko iki gitero cyagabwe n’ingabo za Leta ya RDC kandi ko cyari kigamije kwica abayobozi bakuru baryo barimo Corneille Nangaa na Gen Maj Sultani Makenga.

AFC/M23 yamenyesheje umuryango mpuzamahanga ko ingabo za Leta ya RDC zimaze iminsi zigaba ibitero ku birindiro byayo no ku basivili, kimwe muri byo cyatwaye ubuzima bwa Lt Col Willy Ngoma wari Umuvugizi wayo mu rwego rwa gisirikare.

Agaruka kuri iki gitero, Boulos yihanganishije u Bufaransa bwabuze umuturage wabwo, asaba impande zihanganye kwirinda gukoresha drone mu bice bituwe cyane.

Ati “Ndihanganisha kandi umuryango n’inshuti z’Umufaransa wishwe ndetse n’abandi bagizweho ingaruka n’igitero cyo ku wa 11 Werurwe i Goma. Turasaba impande zose bireba mu kugenzura ko abarwanyi bose bafite intwaro barimo ibigo byigenga bitanga serivisi zo gucunga umutekano, guhagarika ibitero bya drone, ndetse no gukura abarwanyi mu bice by’imijyi bituwe cyane.”

Massad Boulos, yongeye kwibutsa ubuyobozi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko gusenya umutwe wa FDLR ari ingenzi, mu kwimakaza amahoro n’umutekano mu karere

Special pages