00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amajyepfo: Abanyeshuri basabwe kurwanya ivangura, hubahirizwa uburenganzira bwa muntu

Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu (NHCR) yahuguye abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuuye yo mu Ntara y’Amajyepfo ku mahame y’ibanze yo kurengera uburenganzira bwa muntu, basabwa kuba intangarugero mu kuyubahiriza.

Ubwo butumwa bwatanzwe na Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Francis Kaboneka, ku wa 5 Werurwe 2026 mu gikorwa cy’ubukangurambaga ku burenganzira bwa muntu.

Ubu bukangurambaga bwatangiwe muri Kaminuza ziherereye mu Mujyi wa Huye zirimo Kaminuza y’Aba-Protestant, Kaminuza Gatolika n’Ishuri ryisumbuye rya Groupe Scolaire Officiel de Butare, mu rwego gufasha abanyeshuri kumenya uburenganzira bwabo n’ubw’abandi.

Abanyeshuri bahawe ubumenyi ku mahame y’uburenganzira bwa muntu, amategeko abarengera ku rwego rw’igihugu n’urwego mpuzamahanga.

Kaboneka yavuze ko uburenganzira bwa muntu bisobanuye ko hari ibyo umuntu akwiriye gukora kandi afiteho uburenganzira bwo gukora ariko hakaba hari n’ibigomba gukorerwa wa muntu bishingiye ku burenganzira cyangwa amategeko.

Ati “Kuba uri umuntu, uri ikiremwamunu ufite uburenganzira bwa muntu.”

Yibukije aba banyeshuri ko kuba bafite ibyo bakwiriye cyangwa uburenganzira bwabo bitavuze ko bagomba guhungabanya ubw’abandi.

Ati “Uburenganzira bwawe ntabwo bugomba guhungabanya ubw’undi muntu mu rwego rw’amategeko, urwego rw’uko ari ikiremwamuntu, twese dufite uburenganzira bumwe.”

Yavuze ko ibyo byose bishingiye ku mahame y’uburenganzira bwa muntu yemejwe n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda hamwe n’Umuryango Mpuzamahanga.

Ati “Mu ngingo ya 16 y’itegeko nshinga havuga ko Umunyarwanda wese avuka akanakomeza kugira uburenganzira n’ubwisanzure busesuye.”

Yabwiye aba banyeshuri ko mu bindi bakwiye gushyiramo imbaraga ari ukurwanya ivangura mu rwego rwo gukomeza kubahiriza amahame y’uburenganzira bwa muntu.

Rudasingwa Jean Bosco wiga uburezi muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda yavuze ko yungutse byinshi ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu ndetse ko azabyifashisha mu bihe bitandukanye.

Ati “Izi mpanuro kuko zatwubatse ndetse tunigamo ibintu byinshi nk’urubyiruko rw’ejo hazaza ruhurira hano muri kaminuza bizadufasha guteza imbere igihugu mu gihe kizaza.”

Mwizerwa Nelly wiga Isomo rijyanye n’Ubumenyi bwa Mudasobwa (computer science) muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda yavuze ko binyuze muri ibi biganiro yize ko ari uruhare rwe mu kubahiriza uburenganzira bw’abandi muri rusange.

Ati “Ni uruhare rwa buri wese kugira ngo uburenganzira bwa buri wese bwubahirizwe twese tubigizemo uruhare.”

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ishishikariza buri wese kwita ku burenganzira bwa muntu, hirindwa ihohoterwa aho riva rikagera.

Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Francis Kaboneka yasabye abanyeshuri kuba intangarugero mu kubahiriza amahame y’uburenganzira bwa muntu
Abanyeshuri biga muri Groupe Scolaire Officiel de Butare basobanuriwe uburenganzira bwa Muntu na Komiseri Francis Kaboneka
Meya w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange yashimiye Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yateguye amahugurwa azafasha abanyeshuri kumenya ibijyanye n’uburenganzira bwabo

Special pages