00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akanyamuneza ku Banya-Kigali nyuma y’impinduka mu gutwara abagenzi (Amafoto)

Abanya-Kigali batandukanye bishimiye ko hari impinduka zikomeye, ziri kugaragara mu bwikorezi rusange bw’abantu kandi ko bizagira uruhare rukomeye mu guteza imbere uru rwego.

Tariki ya 2 Ukuboza 2025, ni bwo Mujyi wa Kigali hatangijwe igerageza ry’amezi atandatu ry’impinduka mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange bigizwemo uruhare n’ikigo cya Leta cyinjiye muri uru rwego.

Ikigo cya Leta cyinjiye mu rwego rw’ubwikorezi rusange ni Ecofleet kigamije gufasha mu gukemura ibibazo byagaragaraga mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

Ni ikigo cyatangiranye impinduka mu buryo serivisi zatangwaga muri urwo rwego. Ni impinduka zikubiyemo ibintu bine by’ingenzi burimo kugirana amasezerano n’abikorera bakora muri serivisi zo gutwara abagenzi, gukodesha imodoka z’abikorera, guha uburenganzira bisi bwo gutambuka mbere no gukoresha imodoka z’amashanyarazi.

Ibi bijyanye no gutwara abantu mu buryo bwa rusange hadashingiwe ku mubare w’abatwawe ahubwo hakitabwa cyane ku kiguzi cya serivisi.

Tekereza kubona bisi itwara abagenzi 70 batabyigana kuyibona ihagurutse muri gare, ni ikintu gishobora guhombya igihugu mu buryo bw’amafaranga bijyanye n’icyashowe ngo serivisi itangwe nk’uko bikwiye.

Ibi bintu byibazwaho na benshi, ariko i Kigali ntibikiri bishya kuko bisi zitakiri kurenza iminota 10 itarahaguruka muri gare.

Byagabanyije umwanya abagenzi bamaraga muri gare batarabona ibinyabiga bibatwara bijyanye n’inshingano zinyuranye, bigatera bamwe kwiganyira no kwanga kujya atega bisi mu gihe bari mu rugendo.

Kuri ubu muri Gare mu cyerekezo cya Downtown-Kimironko ahatangiriye igeragezwa, imodoka ntabwo iri kumara iminota irenze 10 kandi no mu nzira ikwihuta kubera ko hashyizweho inzira zigenewe bisi gusa.

Ikindi gihari ni uko henshi mu masangano y’umuhanda usanga hagarayemo umupolisi.

Mukashyaka Emerthe, yagize ati “Uyu munsi ntabwo nakundaga gutega, ariko kuva aho impinduka zaziye natangiye kuyikoresha kubera ko umuntu yabonaga kuza muri gare akabona amasaha abiri muri bisi bigatuma afata moto.”

Yavuze ko nta mpamvu yo kujya gutega moto cyangwa ibindi binyabiziga bitari bisi mu gihe zisigaye zihuta mu nzira kandi umuntu akagenda atekanye kurushaho.

Ati “Umuntu ari kuza agahita abona imodoka akagenda, gahunda ze ntabwo zipfa. Aho kugira ngo ujye gutanga amafaranga ya moto menshi, kandi hari bisi ikwihutisha.

Ibi bizadufasha kuko byaba ari mu buryo bw’umufuka, uburyo bw’igihe.

Tuvuge wenda kuva hano muri Gare ya Kimironko moto ni 1500 Frw ariko ubu ngiye gutanga 420 Frw, urumva ko hari ikigabanyutse ariko umwanya w’igihe kandi ukagenda ufite umutekano.

Ndayizeye Obed yagize ati “Nanjye numvise ko gutega bisi bisigaye bimeze neza, nta gutonda umurongo, ni rwo rwego nari njemo ngo njyewe ngiye gutembera mu mujyi ngo ndebe niba byarahindutse. Nsanze bimeze neza, ubwo umuntu yinjira ahita agenda na byo bizadufasha.”

Yavuze ko nk’urubyiruko batakundaga gutega imodoka kubera uko itinda mu nzira ariko kuri ubu byamaze gutunganywa.

Mu nzira bisi yahariwe igisate cyayo, ikiyifasha kwihuta ndetse no ku ma feux rouges hashyizweho ibimentetso bisaba ko bisi itwaye abagenzi ari yo ihabwa inzira yo gutambuka.

Mukamana Floride yavuze ko mbere washoboraga no kumara amasaha abiri muri bisi itarahaguruka muri gare ariko ngo kuri ubu byarahindutse ndetse nta n’umubyigano ukiri muri ibi bice.

Ati “Mbere wayitegaga ukayimaramo nk’amasaha abiri ariko kuri ubu ashira ugeze iyo ugiye. Urumva rero ko haje impinduka. Ubundi umuntu yazaga akwicara hano rwose isaha irarangira, ariko ubu irajya gushira ngeze kure.”

Yavuze ko kwihuta ko kubona ubwo bisi kandi zikaba zigenda nta muvundo munini ubayeho, nta mubyigano mu modoka n’ibindi bitandukanye.

Ku rundi ruhande, gutwara abagenzi batuzuye mu modoka ni igihombo mu buryo bw’amafaranga nubwo hari izindi nyungu zishingiye kuri serivisi zitangwa zo gutwara abagenzi.

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ibikorwaremezo muri MININFRA, Amb Jean de Dieu Uwihanganye, avuga ko Leta ikintu cyose ikoze iba ishaka inyungu kandi ko ibyishimiye.

Ati “Ikintu cyose Leta ikoze iba ishaka inyungu. Icyo twifuza cy’urwego rwa serivisi nigikunda, abaturage bakabasha kugenda vuba kandi ntibatinde, umusaruro bakora urazamuka. Iyo umusaruro uzamutse leta nayo iba yungutse kuko bifasha ubukungu.”

I Kigali bisi zitwara abagenzi zahawe umwihariko
Mu cyerecyezo Downtown-Sonatubes-Remera hateganyijwe igice cya bisi gusa
Bisi itwaye abagenzi ntigomba kumara iminota itatu mu cyapa
Abanya-Kigali batangiye gusogongera ku byiza by'uburyo bushya bwo gutwara abagenzi ku buryo bwa rusange
Uburyo bushya bwo gutwara abagenzi ku buryo bwa rusange buzafasha abantu kubona bisi nk'amahitamo ya mbere
Bisi zitwaye abagenzi mu buryo bwa rusange ntizemerewe gutegereza abantu ngo buzure ngo zibone kugenda
Umwaka utaha uzarangira bisi zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali ari iz'amashanyarazi
Abatwara imodoka nto na za moto basabwa kutavundira bisi itwaye abagenzi ku buryo bwa rusange
Abatwara imodoka nto na za moto basabwa kutavundira bisi itwaye abagenzi ku buryo bwa rusange
Imirongo y'abategereje bisi yabaye amateka i Kigali
Ikigo cya Leta cyinjiye mu rwego rw’ubwikorezi rusange cya Ecofleet Solutions gifite abakozi mu bice bitandukanye baba bagenzura niba gutwara abantu biri gukorwa neza
Ubu bisi zose zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali ni iz'Ikigo cya Leta cyinjiye mu rwego rw’ubwikorezi rusange cya Ecofleet Solutions
Bisi zahawe umwihariko mu buryo bwose ku buryo no ku matara yo ku muhanda hashyizweho ibimenyetso bigaragaza ko izindi modoka zikwiye kuzibererekerera
Biteganyijwe ko Ecofleet Solutions izatangirana bisi zayo 190 zikoresha amashanyarazi mu gihe izindi 110 izazikodesha muri sosiyete zisanzwe zitwara abagenzi
Leta y'u Rwanda yashyizeho uburyo bushya bwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange aho mu mihanda bisi zitwara abagenzi zihabwa umwihariko ugereranyije n'izindi modoka zisanzwe
Abatwaye ibindi binyabiziga bitari bisi batangiye kubahiriza amabwiriza yo kutabangamira bisi zitwaye abagenzi ku buryo bwa rusange
Abashinzwe umutekano wo ku muhanda baba bibutsa imodoka zisanzwe ko badakwiye kunyura mu muhanda wagenewe bisi
Abashinzwe umutekano wo ku muhanda baba bari hafi bareba ko uburyo bushya bwo gutwara abagenzi ku buryo bwa rusange bukorwa neza
Ubu utwara abagenzi ntabwo azajya ahemberwa abantu benshi yatwaye ahubwo hazajya gitabwa kuri serivisi nziza yatanze

Amashusho: Bizimana Confiance
Amafoto: Nzayisingiza Fidel


Special pages