Pilates ni ubwoko bw’imyitozo ngororamubiri bujya kumera nka Yoga. Ikorerwa ku bikoresho byabugenewe bitandukanye birimo igitanda kizwi nka ‘reformer’, kiba kiriho imigozi ikoreshwa ibintu bitandukanye nko kugorora amaguru, amaboko, n’ibindi, ndetse n’ibitambaro birebire byitwa ‘hammock’.
Celine Umurerwa mu kiganiro yagiranye na IGIHE yasobanuye uko igitekerezo cyo gushinga Zoe Wellness Studio, ahantu hakorerwa imyitozo ngororamubiri izwi nka ‘Pilates’ cyaje.
Yasobanuye ko ubwo yari akiba mu gihugu cya Nigeria ari bwo yahuye n’ikibazo cyo kugira agahinda gakabije, agerageza ibishoboka kugira ngo asubize ubuzima bwe ku murongo ariko byose bikaba imfabusa.
Ati “Nagerageje gukora Yoga, nagerageje kujya muri gym ariko byose nta na kimwe cyamfashaga.”
Icyo gihe ni bwo yaje guhura n’umuntu ubwo bari mu birori amubwira ko ashobora kugerageza imyitozo ngororamubiri yitwa Pilates. Yaje kujya kuri studio y’uwo mukobwa. Icyo gihe ni bwo yabonye ko icyo yashakaga akibonye.
Ati “Bwa mbere mbikora nahise mvuga nti ‘ibi noneho ni ibintu nagerageza’, kuko ni bwo nari mbonye ikintu nkoresha umubiri wanjye wose, ntari kwitekerezaho nta n’umwanya wo gutekereza ku bibabazo nari ndi gucamo icyo gihe. Ntekereza ko icyo ari cyo gihe cyiza nagize kuko namaze isaha yose ntitekerezaho.”
Umurerwa agaragaza ko nyuma yagize igitekerezo cyo kuzana pilates mu Rwanda, agamije gufasha abandi bantu nka we cyane cyane abagore n’abakobwa baba bari kunyura mu bihe bikomeye ariko badashaka kubivugaho.
Ati “Nshinga Zoe Wellness Studio nashakaga kubaka ahantu hatekanye ku bagore n’abandi bantu bari guca mu bihe bigoye mu buzima bwabo, kuko ndabizi ko abantu duca mu bihe bitandukanye, rero nashakaga ahantu hafasha umuntu ushaka kuruhuka mu mutwe no mu mubiri.”
Umurerwa agaragaza ko ahantu Pilates zitandukanira n’izindi siporo ari kuri ibyo bikoresho cyane.
Ati “Pilates ijya kumera nka Yoga ariko muri Yoga ho wibanda ku guhumeka, kugorora ingingo n’ibindi kandi ubyikoresheje. Pilates zo ukoresha ibikoresho byabugenewe kandi ushobora gukora igice icyo ari cyo cyose ku mubiri.”
Akomeza asobanura ko pilates ari iz’abantu bose kuko muri Zoe Wellness Studio bafasha abantu bose, ni ukuvuga abagore, abagabo, abantu bakuru n’abana.
Ati “Hari imyumvire ko Pilates ari ibintu by’abakobwa n’abagore gusa ariko ibyo si byo kuko ni iz’abantu bose.”
Zoe Wellness Studio yatangiye muri Werurwe 2025. Murerwa agaragaza ko ari ibintu byatangiye abantu batabyumva neza ariko ubu batangiye kubyumva ku buryo afite gahunda yo kwagura ibikorwa bye.












