Aba banyeshuri bamaze umwaka bafatanya amasomo n’akazi (work based learning approach). Bigira mu Mujyi wa Huye, mu Kigo cy’Amahugurwa cya RRA. Ayo masomo bayigaga mu gihe cy’ibyumweru bibiri mu kwezi, ibindi bisigaye bakaba bari mu kazi.
Gusura RFI byabaye ku wa 30 Mutarama 2026, ku cyicaro cy’iki kigo giherereye Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.
Bamwe mu bitabiriye uru rugendoshuri bavuze ko bungukiyemo byinshi by’ingirakamaro mu bijyanye n’ibimenyetso bishingiye ku buhanga byifashishwa mu butabera.
Uwera Marie Jeanette yavuze ko yungutse byinshi muri uru rugendoshuri kandi bigiye kumufasha mu kazi asanzwe akora muri RRA ,aho akorera mu ishami rishinzwe iperereza ku inyerezwa ry’imisoro.
Yakomeje agaragaza ko mu byo bize muri ILPD harimo ibijyanye no gushaka ibimenyetso cyane cyane byifashishwa mu nkiko.
Ati “Uru rugendoshuri kuri twe rwabaye ingirakamaro cyane kubera ko twabonye uko ibyo bimenyetso bishakwa bikifashishwa mu butabera.”
Izi nyungu azisangiye na Hitiyaremye Eraste ukora mu Ishami rya Gasutamo muri RRA ariko akaba ari umunyeshuri muri ILPD.
Yavuze ko yungutse byinshi cyane cyane uburyo ushobora kwifashisha ibimenyetso bya gihanga mu kugaragaza ukuri kw’ibyabaye mu gihe uregwa yaba ahakana ko icyaha yagikoze.
Ati “Batugaragarije uburyo ibimenyetso bimwe na bimwe twabasha kubibona ku muntu waba ahakana ibyo yakoze, tukaba twagaragaza uruhare rw’ibyo yakoze ndetse n’uko twabyifashisha mu kurenganura uwarenganaga akaba yagirwa umwere hifashishijwe ibimenyetso.”
Umwarimu akaba n’Umuyobozi ushinzwe gufasha abanyeshuri guhuza ubumenyi no kubushyira mu ngiro, Me Ngabo Anasthase, yavuze ko uburyo bwo gutegura ingendoshuri ari bumwe mu myigishirize ILPD yifashisha kugira ngo abanyeshuri bunguke ubumenyi bwiyongera kubyo bigira mu ishuri.
Ati “Ubu ni uburyo bwiza bwo kubafasha kugira ngo bimwe bize koko mu iperereza ry’imisoro hano babone ko binahari, ntabwo twabazanye nk’abazaba abahanga mu kureba izo nyandiko ariko nibura niba umukozi abonye inyandiko akabona ko hari icyo ayikekaho aba azi neza ko hari aho ashobora kuyijyana bakayisuzuma.”
Porogaramu yigisha amasomo ajyanye n’iperereza ku misoro (PostGraduate Diploma in Tax Investigation) yatangijwe muri Nzeri 2024 ku bufatanye bwa ILPD na RRA.
Aya masomo aha uwayize ubumenyi bwihariye mu bijyanye n’iperereza ku inyerezamusoro (tax evasion) cyangwa se ku byuho biri muri za politiki n’amategeko y’imisoro n’amahoro bituma imusoro itishyurwa (tax avoidance).
Ni amasomo atangwa n’inzobere zo mu Rwanda no mu mahanga mu bukungu, amategeko y’imisoro, iperereza, ubutabera mu by’imisoro n’ibindi.
ILPD ivuga ko iyi gahunda yo kwigishiriza Abanyarwanda mu Rwanda yagize akamaro gakomeye cyane kuko yatumye abajyaga kuyigira mu mahanga babona aho bayigira hafi ndetse binagabanya ikiguzi kiri hejuru cyabagendagaho.
Aya masomo yatangiriye ku bakozi ba RRA 18 ari na bo basuye RFI. Nyuma y’uko iki cyiciro cya mbere kirangije, biteganyijwe ko hazatangira icyiciro cya Kabiri nyuma y’uko iki cya mbere gihawe impamyabushobozi muri Werurwe uyu mwaka.
Ubuyobozi bwa ILPD buvuga ko buri muntu wese uri mu mwuga w’ubutabera bw’imisoro n’amahoro (tax and custom justice) yakagombye guhabwa aya masomo.
Busobanura ko abavoka bafasha abantu mu bijyanye n’imisoro, ababurana imanza z’imisoro, abagenzacyaha n’abashinjacyaha bakurikirana cyangwa bashinja ibyaha bijyanye n’imisoro, abacamanza baburanisha bene izo manza, abajyanama mu mategeko y’imisoro bose bakagombye kugira ubumenyi bwihariye ku byo bakora kugira ngo bikorwe kinyamwuga.
ILPD ivuga ko abanyeshuri yatangiranye bishyuriwe n’umukoresha wabo ariko ko n’abandi banyamwuga baba bashaka kuyiga bishyurirwa n’inzego bakoreramo cyangwa biyishyurira badahejwe.
Isobanura ko kugira abanyamwuga b’inzobere benshi ari byo bizafasha gukumira ibyuho bituma habaho inyerezwa cyangwa kudatangwa k’umusoro ndetse n’ubutabera bunoze kandi bwihuse mu bijyanye n’imisoro.









