Aya marashunwa biteganyijwe ko azatangira ku wa 6 Ugushyingo 2025. Azahuza abanyeshuri biga ayo masomo ya siyansi.
Bazagaragaza ubuvumbuzi bakoze buzifashishwa mu gukemura ibibazo biri mu burezi, ubuhinzi, imihindangurikire y’ikirere, ibijyanye n’imari ndetse n’ibindi bitandukanye.
Mbere y’uko aba banyeshuri bitabira aya marushanwa babanje guhugurwa muri IPRC Kigali ku buryo bashobora gukoramo neza iyo mishinga yabo kugira ngo babashe kuyigeza ku rundi rwego.
Kuri uyu wa 29 Ukwakira 2025, ni bwo Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yasuye aba banyeshuri bari guhugurwa.
Yatangajwe no kubona ubumenyi bafite ndetse n’ibyo bamaze gukora bizagira akamaro gafatika mu gihe kiri imbere.
Ati “Impamvu twabikoze ni uko nizera cyane ko muri iki gihugu harimo abantu bafite ubumenyi buhambaye bwo gukora ibintu bikomeye bijyanye na siyansi, ikoranabuhanga n’ibindi. Njya mbibona iyo ndi mu nzira.”
Amb Weiss yibukije aba banyeshuri ko bakwiriye gukomeza kwihugura ku bijyanye n’ibyo bakora ubushakashatsi buri gihe ndetse baniga uburyo bazabibyaza umusaruro.
Umuyobozi wa STEMpower Rwanda, Espoir Serukiza yavuze ko ubu bufatanye na Ambasade ya Israel mu Rwanda bugamije gufasha abanyeshuri bafite ibyo bahanze, kubigeza kure ndetse bikaba byagirira akamaro abaturage muri rusange.
Yagaragaje ko ubwo bawutangiraga hiyandikishije abanyeshuri benshi gusa bakaza guhitamo imishinga igera kuri 30, itandatu yahize indi ikaba ari yo izahembwa.
STEMpower Rwanda ifite ibyumba bya siyansi n’ikoranabuhanga 10 hirya no hino mu gihugu, birimo ibikoresho by’ikoranabuhanga bifasha urubyiruko kubasha gushyira mu ngiro ubumenyi bahererwa mu ishuri.










