00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda batuye mu Buhinde bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ambasade y’u Rwanda mu Buhinde, ifatanyije n’Umuryango w’Abibumbye mu Buhinde, bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 7 Mata 2026, cyabereye kuri Bharat Mandapam, mu Murwa Mukuru w’Ubuhinde New Delhi, aho kitabiriwe n’abasaga 650, barimo abayobozi mu nzego za Leta y’u Buhinde, abahagarariye ibihugu byabo mu Buhinde, abashakashatsi, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi n’inshuti z’u Rwanda.

Hari kandi abanyeshuri n’abarezi barenga 450 baturutse mu mashuri yisumbuye atandukanye yo muri New Delhi no mu nkengero zayo.

Iki gikorwa cyabimburiwe no kumurika ibihangano by’ubugeni bigaragaza Jenoside, abanyeshuri bagaragaza ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, batanga n’ubutumwa bwo kwimakaza amahoro, urukundo n’ubumwe.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, Jacqueline Mukangira, yashimiye abanyeshuri n’abarezi babo ku bushakashatsi bwimbitse bakoze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bwavuyemo ibihangano bifasha gusobanukirwa amateka ya Jenoside.

Yabashishikarije gukomeza kugira indangagaciro zo kwihanganirana, ubwumvikane, amahoro, kubahiriza uburenganzira bwa muntu, no kutavangura.

Yagaragaje kandi ko hakiri ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere k’Ibiyaga Bigari, cyane cyane mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agaragaza ko ishyira mu kaga umutekano mu karere.

Ambasaderi wa Ireland mu Buhinde, Kevin Kelly, yagaragaje ko yakoreraga mu Rwanda nyuma ya Jenoside, ashimye ubudaheranwa bw’u Rwanda, ubuyobozi bwarwo bufite icyerekezo, ndetse n’iterambere ridasanzwe Igihugu kimaze kugeraho.

Yavuze ko uburyo u Rwanda rwiyubatse ari urugero rwiza rw’uko igihugu gishobora gutera imbere ntigikomeze kuba imbata y’amateka mabi cyanyuzemo.

Umunyamabanga ushinzwe Ubukungu muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buhinde Shri Sudhakar Dalela, yashimye umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda n’u Buhinde, anashima uruzinduko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda aherutse kugirira mu Buhinde, aho yayoboye Inama ya kabiri y’Ihuriro ry’u Rwanda n’u Buhinde, ndetse akanitabira inama ya Raisina Dialogue 2026.

Umuhuzabikorwa Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu Buhinde, Stefan Priesner, yavuze ko u Rwanda ari urugero rugaragara rw’igihugu cyashoboye gutsinda ibihe bikomeye kigatera imbere.

Umugoroba wo kwibuka waranzwe no gucana Urumuri rw’Icyizere no gufata umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Abanyeshuri bo muri KIET Group of Institutions bakinnye umukino (drama performance) ugaragazaga itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside. Naho abanyeshuri bo mu ishuri rya Bal Bharati, Noida, baririmba indirimbo yo kwibuka yitwa ’Mudaheranwa’, yahimbwe na Joseph Ndayishimiye.

Abanyeshuri bo mu Buhinde bakoze ibihangano bigaragaza Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abanyeshuri baririmbye indirimbo yo kwibuka iri mu Kinyarwanda
Abanyeshuri bo mu Buhinde bagaragaje ubushake muj kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu bihangano bakoze bigaragaza ubushakashatsi bayokozeho
Abanyeshuri bakinnye umukiono ugaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abanyarwanda batuye mu Buhinde ndetse n'inshuti z'u Rwanda bafashe umonota wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu 1994
Abanyarwanda batuye mu Buhinde bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Special pages