Ni igikorwa cyabaye ku wa 7 Mata 2026, cyabereye kuri Hôtel Franco i Yaoundé, cyitabirwa n’abagera ku 126 barimo Abanyarwanda, Abanya-Cameroun ndetse n’abanyamahanga bakorera imiryango mpuzamahanga.
Iki gikorwa cyatangijwe n’umunota wo kwibuka no kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse bacana urumuri rw’icyizere.
Umuhuzabikorwa Mukuru w’ibigo by’Umuryango w’Abibumbye muri Cameroun, yashimiye umuryango w’Abanyarwanda baba muri Cameroun (ACRC), ku butumire bahaye abakozi ba Loni ngo bifatanya na bo muri iki gikorwa.
Yasabye Isi gukura amasomo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza ko hakenewe kurwanya imvugo z’urwango zikomeje gukwirakwira hirya no hino.
Ati “Tugomba gukura amasomo mu mateka mabi ya Jenoside mu Rwanda, kandi tugahagurukira kurwanya imvugo z’urwango.”
Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Cameroun, Zikamabahari Jean Baptiste, yagaragaje ko Kwibuka ari uguha icyubahiro abazize Jenoside no gufata ingamba zo gukumira ko yazongera kubaho ukundi.
Yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi yaturutse ku buyobozi bubi bwashyigikiye amacakubiri n’imvugo z’urwango kuva mu gihe cy’ubukoloni no mu myaka yakurikiyeho.
Yanagaragaje impungenge ku ikwirakwizwa ry’ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere, asaba amahanga kuba maso no kugira uruhare mu kuyirwanya.







