00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi ba QT Holding biyemeje guhangana n’abashaka gusubiza u Rwanda inyuma bisunze ikoranabuhanga

Abakozi b’ikigo cy’ikoranabuhanga QT Holding n’ibigo bigishamikiyeho QT Global Software Ltd na RSwitch Ltd basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, bunamira Abatutsi bahashyinguwe ndetse biyemeza guhangana n’abashaka gusubiza u Rwanda inyuma bakoresheje imbuga nkoranyambaga.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 17 Mata 2026, aho abasuye uru Rwibutso basobanuriwe amateka arugize uhereye ku gihe abasirikare b’Ababiligi baviriye muri ETO Kicukiro, kugeza ubwo abari bahahungiye bajyanywe kwicirwa i Nyanza.

QT Holding Ltd ni ikigo cy’ikoranabuhanga gifite ibindi bigo bibiri bigishamikiyeho ari byo QT Global Software Ltd gikora porogaramu zo muri mudasobwa (softwares) na RSwitch Ltd itanga serivisi zo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru wa QT Holding Ltd, Robert Kainamura, yagaragaje ko gusura urwibutso bibibutsa amateka mabi igihugu cyabayemo, akazi katoroshye kakozwe n’ingabo za RPA, ndetse n’intego zabo nk’Abanyarwanda ko bagomba kwigira.

Ati “Uru Rwibutso mbere na mbere rutwibutsa ko abantu bacu batereranywe n’abantu bari baje kubungabunga amahoro ndetse bafite ubushobozi bwo kugabanya cyangwa gukuraho ubwicanyi bwatwaye abantu benshi ariko ntibabikora ahubwo barigendera. Ibyo rero
bitwigisha ko tugomba kwigira.”

Yakomeje agira ati “Ibyo binajyana na gahunda z’ikigo cyacu zo kwishakamo ibisubizo birimo gukora ikoranabuhanga rizadufasha mu buvuzi, mu gucunga umutungo, mu bwirinzi kuri internet (cybersecurity) n’ibindi kandi byakozwe natwe kuko 99% y’abakozi bacu ni Abanyarwanda.”

Kainamura yagaragaje ko nk’ikigo gikoresha urubyiruko rwinshi ari ingenzi kurujyana gusura Urwibutso rwa Jenoside kugira ngo rwigire ku mateka ndetse ruharanire ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Umukozi muri RSwitch, Rebecca Uwamahoro, yavuze ko nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro byongeye kubibutsa ko bafite inshingano zo guhangana n’abapfobya n’abahakana Jenoside bakoresheje imbuga nkoranyambaga.

Ati “Nk’urubyiruko ni inshingano zacu kuza ku Rwibutso nk’uru tukiga amateka tukayasobanukirwa, ubundi tugahangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bakoresheje imbuga nkoranyambaga. Natwe tukazijyaho tukavuga ukuri tukerekana ibimenyetso ndetse n’abandi bataragira amahirwe yo kuza hano bakigiraho.”

Ubuyobozi bwa RSwitch bwashimangiye ko abakozi b’ibi bigo bose ari urubyiruko, bityo batagomba kwisuzugura kuko n’abari bagize ingabo za RPA zabohoye u Rwanda zikanahagarika Jenoside bari urubyiruko.

Abakozi ba QT Holding Ltd kandi bunamiye ndetse bashyira indabo ku mva zishyinguwemo Abatutsi barenga ibihumbi 105, ziri mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.

Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro bakomereje mu biganiro ndetse bacana n'urumuri rw'icyizere
QT Holdings Ltd yashyize indabo ku mva zishyinguyemo imbiri ku mva bishyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 105 ishyinguye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro
Abakozi ba QT Holdings basobanuriye amateka agize Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro
Abakozi ba QT Holdings Ltd bunamiye imibiri irenga ibihumbi 105 ishyinguye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro
Nyuma yo gusura Urwibutso habayeho ibiganiro byagarutse ku gikorwa bari bavuyemo
Umuyobozi Mukuru wa QT Holdings Ltd, Robert Kainamura, yagaragaje ko Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro rwibutsa Abanyarwanda ko bakwiye kwigira

Special pages