Ni igikorwa cyabaye ku wa 10 Mata 2026, aho aba bakozi basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Ntarama, ndetse berekwa n’ibimemenyetso byayo.
Umwe mu bakozi ba Movenpick Kigali yavuze ko gusura uru rwibutso byabibukije inshingano zabo zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati “Gusura Urwibutso rwa Natarama ni ukutwibutsa ko kwibuka bitagarukira ku miryango yarwo gusa ahubwo ko bikomeza ndetse bikaduha inshingano zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kandi twese nk’Abanyarwanda tuzakomeza kuyirwanya no kubaho.”
Nyuma yo gusura Urwibutso bagiye gusura Ababyeyi b’Intwaza bo mu rugo rw’Impinganzima mu karere ka Bugesera, barabaganiriza ndetse bifatanya na bo muri ibi bihe bikomeye u Rwanda rurimo.
Umuyobozi Mukuru wa Mövenpick Kigali , Umulisa Médiatrice yavuze ko bahisemo kujya kwifatanya n’aba babyeyi, kubahumburiza no kubabwira ko babazirikana.
Ati “Uyu munsi, nk’umuryango wa Mövenpick Kigali Hotel, twaje hano kugira ngo tubabwire ko turi kumwe namwe, tubari hafi, kandi tubazirikana buri gihe. Ntabwo turi hano gusa nk’abashyitsi, ahubwo turi hano nk’abana banyu, nk’inshuti zibitayeho, zishaka kubahumuriza muri ibi bihe twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.”
Akomeza ati “Uyu munsi, twaje kubabwira ko mutari mwenyine. Turi kumwe namwe, turi hano kubashyigikira no kubahumuriza. Tuzakomeza kubazirikana, no gukora ibishoboka byose kugira ngo mwumve ko mutari mwenyine.”
Umuyobozi w’Ikigo gicunga Mövenpick Kigali Hotel, Kasada Capital Management, Olivier Granet yatangaje ko kubona Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingaruka zayo ariko Abanyarwanda bakongera kunga ubumwe no kubana ari isomo rikomeye ku mahanga.
Ati "Ntibyoroshye kubyiyumvisha kuko urebye ibyakozwe hano, kubyibuka no guhora ubizirikana ariko nyuma hakaba harabayeho kongera kwiyunga, kongera kubana no kurangamira ahazaza, ni ubutumwa bukomeye ku Isi by’umwihariko mu bihe turimo.”
Mövenpick Kigali yibukije ko Kwibuka atari umuhango ahubwo ari igikorwa kireba Abanyarwanda bose, ibigo byose, kandi ari inshingano za buri wese guhagararana n’abarokotse bakabakomeza.










