Ibi ni ibyagarutsweho mu nama yabaye ku wa 2 Werurwe 2026 yagarukaga ku mpinduka zikwiye kuba mu myubakire cyane cyane mu mijyi no mu nkengero zayo.
Mu cyerecyezo cy’u Rwanda cya 2050 biteganyijwe ko u Rwanda ruzaba rutuwe n’abaturage barenga miliyoni 22 ndetse muri bo 70% bazaba batuye mu mijyi.
MININFRA igaragaza ko abantu bakomeje kubaka nk’uko byakorwaga mu myaka yashize ubu ubutaka bwaba buto kandi u Rwanda rugakomeza kwibasirwa n’ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere nk’izuba rikabije ndetse n’ibiza.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guteza imbere imijyi n’imiturire muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Dr Jack Ngarambe, yavuze ko ibijyanye no kubaka mu buryo burengera ibidukikije bimaze igihe bishyizweho ndetse byatangiye no gushyirwa mu bikorwa.
Ati “Ibisubizo bishingiye ku kurengera ibidukikije twarabitangiye bimaze igihe kinini harimo no gutunganya ibishanga kubaka inkuta ziterwaho ibyatsi cyangwa ibiti n’ibindi.”
Akomeza agaragaza ko ubu ikibazo gihari ari imyumvire ku bantu bakora mu bwubatsi.
Ati “Ikibazo ubu gihari ni ishoramari muri ibi bikorwa ndetse n’abantu bakora muri uru rwego rwo kubaka ubona batarabyumva ngo babishyire no mu bikorwa, tukaba dusaba ko abategura imishinga y’ubwubatsi bajya bita ku kureba ko ibyo bashaka kubaka birengera ibidukikije.”
Umunyeshuri wiga ibijyanye no gukora imbata z’inzu (architecture) muri Kaminuza y’u Rwanda, Niyomahoro Emelyne Fara, yavuze ko nk’abanyeshuri bazagera ku isoko bashyira imbaraga mu gushyiraho ibishushanyo mbonera birengera ibidukikije.
Ati “Ubusanzwe twakoraga imbata zibanda ku miterere ndetse n’ubwiza inzu izaba ifite ariko hano batweretse ikibazo kiri mu gukomeza kubaka izo nyubako. Gusa ubu bigiye guhinduka tugiye kujya twita no ku kureba niba inzu uri gushushanya irengera ibidukikije atari ikintu ahubwo kije kubangamira ibidukikije.”
Umukozi ushinzwe guteza imbere imijyi n’imiturire muri World Resources Institute, Hellen Wanjohi-opil, yavuze ko Afurika ari kwihuta mu iterambere cyane cyane mu bijyanye n’imiturire mu mijyi ariko igihura n’ibibazo by’ibiza biterwa n’imihindagurikire y’ikirere iterwa no kutarengera ibidukikije.
Ati “Uburyo bumwe bushoboka bwo guhangana n’ibyo bibazo ni ukuzana ibisubizo bibungabunga n’ibidukikije birimo uburyo bwiza bwo kuyobora amazi, gutera ibiti n’amashyamba mu mujyi n’ibindi.”
Mu 2025 mu bice bitandukanye by’u Rwanda ibiza byishe abantu 130, bisenya inzu 1800.
Mu cyerekezo 2050 amikoro y’Umunyarwanda azaba yarazamutse ku buryo bufatika kuko azaba abarirwa 12476$, ni ukuvuga agera kuri miliyoni 18 Frw, ubushomeri bubarirwa bukazaba buri kuri 0,05% buvuye kuri 7% mu 2035.
Icyo gihe nta rugo ruzaba rudafite amazi n’amashanyarazi kandi buri wese afite icyizere cyo kubaho nibura kugeza ku myaka 73.







