00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakobwa barenga ibihumbi 30 bahuguwe na FAWE Rwanda

Ubuyobozi bw’Umuryango FAWE Rwanda bwatangaje ko bumaze gufasha abana b’abakobwa barenga ibihumbi 30 kwiteza imbere ku buryo bufatika binyuze mu mahugurwa bubategurira abongerera icyizere ndetse n’ubumenyi mu buzima rusange.

Ibi bwabitangaje ku wa 24 Mutarama 2026, mu mahugurwa yateguwe n’abahoze biga muri FAWE ndetse n’abo yarihiye mu yandi mashuri. Yari agamije guhugura abana b’abakobwa ku bijyanye n’uburyo bakwiriye kwitwara kugira ngo bavemo abantu bakomeye.

Forum for African Women Educationalists (FAWE) ni umuryango mpuzamahanga wo muri Afurika ugamije guteza imbere uburezi bw’abakobwa n’abagore mu rwego rwo kubaka iterambere rirambye.

Washinzwe mu 1992, ukagira icyicaro i Nairobi muri Kenya. Ukorera mu bihugu 33 muri Afurika ndetse ukagira amashami 34 kuri uyu Mugabane.

Umuyobozi ushinzwe Porogaramu muri FAWE, Josephine Kobusingye, yavuze ko basanzwe bakora ibikorwa byo gutanga buruse ku bana b’abakobwa baturuka mu miryango ikennye ndetse bakanabafasha kubona ibyo bakeneye byose mu kwiga.

Yakomeje avuga ko ibyo babonye bidahagije gusa kuko umwana w’umukobwa ashobora kurangiza ayo mashuri akaba yahura n’imbogamizi zitandukanye zirimo gushaka akazi, guhura n’ibishuko ndetse n’ibindi bitandukanye.

Yavuze ko ariyo mpamvu mu 2005 batangiye gahunda zifasha kubakira abana b’abakobwa ubushobozi, bakabona ubumenyi bubafasha kwiteza imbere mu nzego zitandukanye.

Josephine Kobusingye yagaragaje ko kuva izo gahunda bazitangira abana b’abakobwa barenga ibihumbi 30 bafashijwe binyuze muri izi gahunda ndetse babashije no kwiteza imbere ku buryo bamwe bavuyemo n’abayobozi bakomeye mu gihugu abandi bagaruka gutanga amahugurwa.

Ati “Kuva twatangiza izi gahunda abarenga ibihumbi 30 bamaze gufashwa binyuze muri izo kandi abenshi babaye abayobozi mu gihugu abandi baba abaganga, abanjeneyeri ndetse n’abandi bakomeye bagaruka bakaza kwigisha abakiri bato uko bakwiriye kwitwara kugira ngo babashe kwiteza imbere.”

Ibi abihurizaho n’Umuyobozi Mukuru wa FAWE Rwanda, Alice Buhinja, wagaragaje ko impamvu bashyiraho izi gahunda ari ukugira ngo bafashe abana b’abakobwa kugera ku iterambere babafasha kumenya icyo bakwiriye guhitamo cyangwa kureka.

Ati “Tugira gahunda y’aho turihira abana muri Kaminuza, ntabwo tubarihira amashuri gusa ahubwo turabaherekeza muri urwo rugendo rwo kwiga tubagira inama ndetse tunabereka inzira nziza kugira ngo bamenye ibyo bagomba kwirinda ndetse n’ibyo bagomba kwibandaho mu rugendo rwabo rwo kwiga ndetse na nyuma basoje amashuri.”

Tumukunde Divine ni umwe mu bakobwa bafashijwe na FAWE Rwanda. Yavuze ko amaze kwiteza imbere binyuze mu bumenyi yakuye mu mahugurwa iki kigo cyagiye gitegura yamufashije kwitinyuka ndetse no kwigirira icyizere mu buzima busanzwe.

Ati “Nyuma yo kunyishyurira ishuri bampaye inama zitandukanye binyuze muri izi gahunda ndetse nungukiyemo byinshi birimo kwigirira icyizere nkamenya ibyo nkwiriye gukora ndetse n’ibyo nakwiriye gukora kandi ibyo byaramfashije kuko byangize uwo ndiwe uyu munsi kuko nshinzwe imari mu kigo gikora ubukerarugendo mu Rwanda.”

Umuyobozi Mukuru wa FAWE Rwanda, Alice Buhinja, yagaragaje ko bamaze gufasha abana b’abakobwa barenga ibihumbi 30
Tumukunde Divine ni umwe mu bakobwa bafashijwe na FAWE Rwanda
Umuyobozi ushinzwe Porogaramu muri FAWE, Josephine Kobusingye, yavuze ko basanzwe bakora ibikorwa byo gutanga buruse ku bana b’abakobwa baturuka mu miryango ikennye
Ibyishimo byari byose ku bitabiriye iki gikorwa
Habayeho umwanya wo gufata ifoto y'urwibutso

Special pages