Ibi ni ibyabaye ku wa 11 Gashyantare 2026 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abagore muri siyansi, mu nama yiswe W.I.S.E (Women Inspiring STEM Excellence) yari igamije gushishikariza abakobwa kwiga ibijyanye na siyansi.
Umuyobozi muri Ntare Louisenlund School, Jes’ka Washington, ari na we watangije iyi nama ya W.I.S.E yavuze ko uru rubuga rugamije kugabanya icyuho kiri mu bakobwa biga STEM kuko bakiri bacye yaba mu Rwanda no muri Afurika.
Ati “Urebye ibyiza byose aba bagore twabonye bagezeho, muri Afurika 22% ni bo bonyine biga STEM muri kaminuza. Rero nka Ntare Louisenlund School twabonye ko igihe kigeze kugira ngo tugire icyo dukora, binyuze mu gushishikariza abana bakiri bato kwiga aya masomo kuko tuzi ko umwana yiga ndetse agakunda amasomo akiri muto akagenda abikurana.”
Ibi kandi byashimangiwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, wagaragaje ko abakobwa bakwiye gutinyuka bakiga aya masomo cyane ko hari nk’ibibazo bacyemura kurenza basaza babo.
Ati “Nk’igihugu dushyira imbere guha abana bose amahirwe bakiga neza yaba ari umuhungu cyangwa ari umukobwa ariko by’umwihariko bigeze muri siyansi impamvu dushyiramo imbaraga ni uko tubona ko imibare y’abakobwa babyiga ikiri hasi kandi bikazamuka bikagera no mu kazi. Ni yo mpamvu dushyigikira ibikorwa nk’ibi bigamije gutinyura abana b’abakobwa bakiri bato kwiga no gukunda amasomo ya siyansi.”
Ntare Louisenlund School yatumiye ibigo 18 byo hirya no hino mu gihugu, aho nibura yakiriye abanyeshuri basaga 500 baturutse muri ibyo bigo, baje basanga 116 b’abakobwa basanzwe biga muri iki kigo.
Aba banyeshuri beretswe uburyo bwinshi bwo gukoresha ikoranabuhanga, nko gukora za robot, gushaka indwara n’imiti yayo, gukora drones, gukora ibijyanye n’ubwiza ndetse n’imideri, ubugeni n’ibindi.
Habayeho kandi umwanya wo kwerekana umwe mu mushinga y’abana biga muri Ntare Louisenlund School, hagamijwe gushishikariza abandi bana bangana na bo ko ushobora gutangira gukora ku kintu runaka ukiri muto.
Sine Mutijima Reyna Pascale, ni umuyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri ufite umushinga yise ‘Kazak Vital’ ukora imashini nto ipima kanseri y’ibere.
Sine agaragaza ko iyi mashini ye izaba ari nto, yoroshye gukoresha kuko umuntu azajya ayikoreshereza iwe mu rugo, ndetse ikoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, AI, ibizatuma izajya itanga igisubizo vuba.
Ati “Imwe mu mpamvu zituma kanseri ikomeza kurushaho kwibasira abagore ni uko abagore batisuzumisha hakiri kare ndetse n’iyo bikozwe hakoreshwa uburyo bubangamye rimwe na rimwe bunababaza, ibituma n’abagiye kwisuzumisha batagaruka. Iyi mashini yanjye rero izakemura icyo kibazo kuko izajya ireba mu ibere ikoresheje AI ihite ikubwira niba hari ikibazo yabonye mu ibere n’iyo icyo kibazo cyaba kitari kanseri.”
Umuyobozi Mukuru wa Ntare Louisenlund School, Damien Paul Vassallo, yavuze ko abakobwa bafite ubushobozi nk’ubwa basaza babo ikibura ari kubatinyura bakitabira kwiga aya masomo.
Ati “Twiyemeje gushyira itafari kuri uru rugendo, kuko tuzi ko abayobozi muri siyansi, ikoranabuhanga, imibare na engineering, imiti ndetse no guhanga ibishya bari hano. Bakomeze kugira amatsiko no gukomeza kwibaza ibibazo byinshi ni byo bizatuma bagera kure.”
Ntare Louisenlund, ni ishuri ryatangiye mu 2024. Kugeza ubu rifite abanyeshuri bakabakaba 250.
Ryubatswe ku gitekerezo cy’abanyeshuri bize mu ishuri ryisumbuye rya Ntare School ryo muri Uganda barimo Perezida Paul Kagame na Perezida Yoweri Kaguta Museveni uyobora Uganda, gishyirwa mu bikorwa na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ishuri rya Louisenlund ryo mu Budage.




















