Ibi byabaye ku mugoroba wa tariki 07 Gicurasi 2026 saa Kumi n’Imwe na 45, mu Murenge wa Rugerero, Akagari ka Muhira ho mu Mudugudu wa Rusamaza.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, yabwiye IGIHE ko umugabo bikekwa ko yari amaze amezi abiri yarataye urugo ariko akaza gutaha umugore akamwakira.
Ati "Amakuru avuga ko uyu mugabo ukekwa yari amaze amezi ane yarataye urugo, yongera kurugarukamo ku gatandatu taliki 02 Gicurasi 2026 umugore aramwakira. Yagarutse amubwira ko yari yaragiye mu kazi ko gukora amashanyarazi mu karere ka Nyagatare, bahoraga mu makimbirane y’umuryango bagirana."
IGIHE yamenye ko uyu mugabo yasubiye mu rugo abaza umugore we icyangombwa cy’ubutaka bari batuyeho ashaka kugitwara, ari na ho yehereye amutera icyuma.
Umurambo wa nyakigendera uracyari mu Kigo Nderabuzima cya Rugerero, aho uzavanwa ujya gushyingurwa mu gihe ukekwaho icyaha we afungiwe kuri Sitasiyo ya Posisi ya Rugerero.





