00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yaganiriye na Bola Tinubu wa Nigeria na Ghazouani

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Village Urugwiro Bola Ahmed Tinubu wa Nigeria baganira ku mubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi n’ubutwererane mu bya gisirikare.

Ibiganiro byahuje abayobozi bombi byabaye ku wa 13 Gicurasi 2026. Perezida Tinubu ari mu Rwanda aho yitabiriye inama ya Africa CEO Forum iteganyijwe ku wa 14-15 Gicurasi.

Itangazo ryashyizwe hanze na Village Urugwiro rigira riti “Perezida Kagame yakiriye Bola Ahmed Tinubu wa Nigeria, bagirana ibiganiro byibanze ku guhamya ubufatanye busanzwe hagati ya Nigeria n’u Rwanda mu ngeri zitandukanye zirimo ubucuruzi, ingufu n’ubutwererane mu by’ingabo.”

Perezida Kagame kandi yakiriye Tinubu n’itsinda rimuherekeje ku meza.

Perezida Kagame kandi yakiriye Mohamed Ould Ghazouani, Perezida wa Mauritanie, baganira ku nzego z’ingenzi z’ubufatanye bw’impande zombi, ibyerekeye umutekano ku mugabane n’ingingo mpuzamahanga zireba ibihugu byombi.

Perezida Mohamed Ould Ghazouani azanitabira Africa CEO Forum iteganyijwe ku wa 14-15 Gicurasi 2026.

U Rwanda na Nigeria bifatanya mu bya dipolomasi, politiki n’ibindi. Bifitanye amasezerano mu ngeri z’ingenzi zirimo imikoranire mu by’umutekano, ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu ndege n’ay’ubufatanye mu bya tekiniki aho abaganga bo muri Nigeria bafatanya n’abo mu Rwanda mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage.

Umubano w’u Rwanda na Nigeria kandi urangwa n’ibintu byinshi byibanda ku gushyigikirana mu ngeri zitandukanye.

Abakuru b’ibihugu bombi kandi mu bihe bitandukanye bagiye bagirana ibiganiro ku ngingo zitandukanye zigamije guteza imbere abaturage b’impande zombi.

Bola Tinubu yakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro
Abakuru b'ibihugu byombi baganiriye ku gushimangira ubufatanye busanzwe mu by'ubucuruzi n'iby'ingabo
Perezida Kagame yakiriye Bola Tinubu n'abari bamuherekeje ku meza
U Rwanda na Nigeria bifitanye imikoranire mu nzego zirimo umutekano, ubwikorezi bwo mu kirere n'ibindi
Perezida Kagame na Mohamed Ould Ghazouani baganiriye ku mutekano muri Afurika
Perezida Mohamed Ould Ghazouani azitabira inama ya Africa CEO Forum i Kigali

Special pages