00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu gutangira kwita ku mwana agize imyaka 10 ari uguta inyuma ya Huye

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) cyatangaje ko gushora mu mikurire y’umwana nta gihombo kirimo kuko ari inyungu ku muryango no ku gihugu, ariko gikebura ababyeyi batinda kubyitaho umwana akiri muto cyane kandi mu myaka yo hejuru bidatanga umusaruro.

Ni ubutumwa bwatangiwe mu nama mpuzamahanga y’iminsi itatu yiga ku buryo Leta z’ibihugu zishora mu mikurire y’abana bato iri kubera i Kigali kuva kuri uyu wa 6 Gicurasi 2026.

Ni inama yateguwe n’umuryango mpuzamahanga uhuza ibigo mbonezamikurire y’abana bato (ECDAN) ikaba ari ubwa mbere yakiriwe n’u Rwanda aho ihuje abo mu nzego zifite aho zihuriye n’imikurire y’abana bo mu bihugu birenga 30.

Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Ingabire Assumpta yagaragaje ko gushora mu mwana ari inyungu ku muryango mugari kuko akura ari umuturage mwiza ufite ubushobozi bwo kwiga agatsinda, utarwaragurika kandi afite imyitwarire iboneye ku buryo abasha gutera imbere.

Yagaragaje ko mu Rwanda uyu munsi mu mikurire y’umwana rudahagze nabi kuko hari ibyo Igihugu cyiyemeje mu kwita ku buzima bw’umwana haherewe igihe akiri mu nda ya nyina bigakomeza nyuma yaho.

Gusa hari abana batagerwaho na serivisi mbonezamikurire bitewe n’ingengo y’imari itaboneka uko ikenewe bigatuma bagera ku myaka itanu cyangwa itandatu batarazibona kandi ari yo myaka baba babikeneyemo cyane.

Hari n’indi mbogamizi ariko ijyanye n’ababyeyi n’abandi muri rusange bataragira imyumvire yo kwita ku mikurire y’abana bakiri bato cyane kandi ubundi ari rwo rufatiro.

Ati “Gushora mu mwana nta gihombo kirimo ariko ntushobora kubitangira ku mwana urengeje imyaka 10 ngo ubone ko hari icyo umufashije kuko nta cyo uba ukiramira. Bisaba ko uhera hasi rwose turasaba n’abikorera bari mu gihugu cy’u Rwanda na bo babaye abana bandi barabafite badufashe gukwirakwiza ingo mbonezamikorere kandi zitanga serivisi nziza.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée yagaragaje ko u Rwanda mu 2020 rwavuye ku bana ibihumbi 297 bagerwagaho na serivisi z’ingo mbonezamikurire ubu rukaba rugeze ku bana miliyoni 1.2 kandi ko ari intambwe nziza.

Umuyobozi Mukuru wa ECDAN, Elisabeth Lule yagaragaje ko icyo bakeneye ari uko ibihugu byumva ko ari ingenzi gushyira amikoro afatika mu mikurire y’abana bato bikongera ingengo y’imari ijyamo ndetse ashima kuba mu Rwanda hari NCDA ishinzwe gukurikirana izo nshingano kandi ko bikwiye kubera isomo ibindi bihugu by’umwihariko ibya Afurika.

Ati “Ibihugu bimwe bihura n’ikibazo cy’ubushobozi buke muri rusange noneho mwabonye ko n’inkunga z’amahanga zigenda zigabanuka. Kimwe mu bishobora kugabanya icyo kibazo ni ukongera ikoranabuhanga mu gukusanya imisoro ku bicuruzwa nk’inzoga n’itabi noneho amikoro abonetse akerekezwa mu imishinga yo kwita ku bibazo byugarije umuryango harimo n’iki cy’imikurire y’abana bato.”

Gasarabwe Jean Damascène waturutse muri kigo Rwanda Mountain Tea gikora ishoramari mu cyayi, yavuze ko abakozi bagikorera 53% ari abagore kandi bamwe bafite abana bajyana abana gusoroma icyayi.

Ibyo byatumye icyo kigo gushyira ingufu mu ngo mbonezamikurire aho ubu kimaze kubaka 12 zibarizwamo abana hafi 500 kandi byatumye umusaruro ababyeyi batangaga kwikuba.

NCDA igaragaza ko mu 2020 mu Rwanda habarirwaga abarimu bigisha amashuri y’inshuke no mu ngo mbonezamikurire 2000 gusa ariko ubu bamaze kurenga 10.000.

Ikindi cyakozwe ni uko mu mashuri nderabarezi hongewemo ishami rijyanye n’imikurire y’abana bato ku buryo ababikora bazarushaho kugenda baba abanyamwuga.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée yagaragaje intambwe u Rwanda rwateye mu kwita ku bana
Mu Rwanda hari kubera inama yiga ku mikurire y'abana

Special pages