Ibi yabigarutseho ku wa 10 Gicurasi 2026, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyateguwe mu Karere ka Ruhango. Hibutswe Abatutsi bo mu mirenge ya Ruhango, Mwendo, Byimbana na Bweramana.
Uwanyirigira Chantal warokoye mu Karere ka Ruhango, mu Mudugudu wa Nyarunyinya, Akagari ka Gitisi, mu Murenge wa Ruhango, yavuze ko yabonye byinshi muri Jenoside, birimo aho abana banganaga nawe bajugunywe mu cyobo ari bazima, maze umuturanyi wabo akajya kubwira Interahambwe ngo zize zibanogonore kuko “amarira yabo aho bari mu cyobo yabuzaga inka ze gukamwa”.
Mu kiganiro ku mateka ya Jenoside cyatanzwe na Depite Nkuranga Egide, yatunze agatoki abagikerensa FDLR bavuga ko abayigize bakendereye batagifite imbaraga zagira icyo zihindura ku Rwanda.
Depite Nkuranga, yavuze ko abantu badakwiye kurebera FDLR mu buke bw’abayigize gusa, ahubwo kuko ubwayo ari ingengabitekerezo kandi yatangiye gukwira mu bakomoka ku bayishinze.
Ati “FDLR duhora tuvuga iteka ni ingengabitekerezo. Nta muntu usuzugura ingengabitekerezo. Abantu bavuga ko abayigize bashaje, ngo FDLR ntikiriho, oyaaa! Ni ingengabitekerezo n’abo babyaye bagenda bababwira.”
Yakomeje avuga ko ibi bituma imvugo z’urwango zikomeza gukwira, haba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi n’ahandi, kubera ko ingengabitekerezo ya Jenoside bakiyitsimbarayeho, bigatuma ikwirakwizwa mu bakiri bato, ari nako abagoreka amateka bagenda biyongera.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko nyuma y’inyigisho z’urwango zatandukanyaga abanyagihugu, ubu ubumwe bw’Abanyarwanda ari yo mahitamo u Rwanda rwahisemo, bityo ko nta kigomba gutambamira iyo nzira, ndetse yibutsa ko “nta kigero na gito cy’urwango kibaho gikwiye kwirengagizwa”.
Yasabye abakiri bato kwihatira kwiga amateka y’u Rwanda, abereka ko ingero zo kwigiraho zihari zirimo n’ubutwari bw’Inkotanyi zahagaritse Jenoside.
Muri iki gice cya Ruhango, abahahuriye ni abo mu zahoze ari komini Tambwe na Kigoma. Abahaguye babashije kubonerwa imibiri baruhukiye mu Rwibutso rwa Ruhango, basaga ibihumbi 22.









