Mu rukerera mbere y’uko izuba rirasa, mu cyaro cy’ahitwa Chikutu mu gace ka Nkhata Bay ho muri Malawi, abana baho babyutswa no kubika kw’inkoko bagatangira undi munsi wabo baba bafitemo byinshi byo gukora.
Baba bagomba kujya kuvoma no gusoza imirimo yo mu rugo ya hato na hato. Amashuri ari kure cyane y’iwabo, ibya internet byo babyumva nk’umugani ndetse n’ibya telefoni zigezweho ni imbonekarimwe.
Nubwo bimeze bityo ariko, uturadiyo twabo duto dushyirwamo amabuye twababereye umumararungu. Batangira bumviraho umuziki, ugakurikirwa n’inkuru zo hirya no hino, hanyuma bigaherekezwa n’amasomo mu rurimi rwa Chichewa ruvugwa aho iwabo. Kuri aba bana, icyo gitondo baramukira kuri radiyo ni ryo shuri ryabo.
Ibi si umwihariko wa Chikutu gusa, ni ubuzima bwa buri munsi kuri benshi hirya no hino muri Afurika. Mu bice usanga batuye kure cyane y’amashuri kandi kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga bikaba bitari mu mahitamo baba bafite, televiziyo na radiyo ni byo bihagoboka.
Ntabwo zibabera gusa isoko y’ibyishimo no kwidagadura, ahubwo ni bwo buryo butuma imyigire yabo ishoboka.
Inyuma y’ibyo byose rero, hari abanyamakuru bagira uruhare ngo bishoboke nubwo kenshi batagaragara, ntibashimirwe cyane ariko mu by’ukuri batanga umusanzu ukomeye mu burezi bw’abana.
Ku miryango ibarirwa muri za miliyoni, ibitangazamakuru bya radiyo na televiziyo biracyari ku isonga mu biborohereza kwiga.
Radiyo ntisaba ko uba waguze ‘megabytes’ nk’uko bikunze kwitwa, kandi na televiziyo ntisaba ko uba ufite telefone igezweho.
Ikiganiro kimwe gishobora kugera ku muryango mugari wose icyarimwe mu giturage runaka, umuryango utarinze kwikorezwa umutwaro wo gushaka amikoro ahambaye.
UNESCO igaragaza ko habarurwa nibura ingo zirenga 75% ku Isi yose, ziganjemo izo mu bice by’ibyaro n’iz’ab’amikoro make, usanga radiyo na televiziyo bibabera ibikoresho by’ibanze mu kubafasha kwiga.
Uku kuri ni ko kwatanze ishusho y’ibikorwa bya Ubongo kuva ku ntangiriro.
Mu myaka irenga 10 ishize ubwo Ubongo yari ikiri igitekerezo kiri gufata ishusho, African Broadcasters yabonye agaciro k’uburezi busanze abantu mu biturage iwabo, biboneka ko uburezi bwegerejwe abantu ari ingenzi cyane by’umwihariko binyujijwe kuri iyi miyoboro ya televiziyo na radiyo.
Iyi gahunda yatangijwe hakiri kare, yazanye impinduka zifatika muri buri mfuruka. Ibyatangiye ari nk’urubuto ruto rutewe, byavuyemo ikintu cyagutse ruba urubuga rwo kwigiraho rugera ku bantu barenga miliyoni 48.
Igituma African Broadcasters iba igitangaza, si umubare w’abantu benshi iyi gahunda igeraho, ahubwo ni uburyo bw’ubwumvane no guhuza n’umuryango mugari w’abantu baha serivisi.
Abagize African Broadcasters baba bazi indimi zivugwa abo bakorera bavuga iwabo mu miryango, bazi imbogamizi ababyeyi bahura na zo kandi iyi gahunda y’uburezi bakayitanga nka serivisi y’ingenzi kuri buri wese, aho kuba umwihariko wa bamwe.
Mu buryo butandukanye, ntabwo banyuza ku maradiyo na televiziyo amasomo gusa, ahubwo banafasha mu kuyigisha.
Ubu bufatanye burasobanutse muri Malawi, aho Ubongo yakoranye bya hafi na Malawi Broadcasting Corporation (MBC) kuva mu 2021.
MBC yakomeje mu buryo buhoraho gufata porogaramu z’uburezi nk’ikintu cy’ingenzi cyane. Mu Ukuboza 2022, mu gihugu ubukungu butari bwifashe neza, gahunda zihariye zo mu biruhuko zazanye uburyo bwo kwiga n’umunezero mu ngo mu gihe imiryango yabaga ibikeneye byombi.
Radiyo na za televiziyo byagize uruhare rukomeye mu gutambutsa ibitekerezo, ubufasha mu gutegura no gutunganya amasomo no gukora mu buryo bwagutse hirya no hino mu gihugu kugira ngo abana aho bari babashe kureba no kwigira hamwe mu miryango yabo mu gihe cy’ibiruhuko by’amashuri.
Ntibyari bikimeze nka porogaramu gusa, ahubwo byagezeho bihinduka ibihe bisangirwa n’imiryango muri rusange.
Akamaro ko kwigira kuri radiyo na televiziyo kandi kagaragaye cyane mu bihe by’icyorezo cya COVID-19, mu gihe ibyo kwigira ku yakure n’uburezi busanzwe bitari bigishoboka by’umwihariko ku bo mu miryango iciriritse.
Hirya no hino ku Isi, hejuru ya 90 % by’ibihugu byayobotse iyo kwigira kuri radiyo na televiziyo mu gihe ibikorwa byinshi n’amashuri byari byarafunzwe.
Televiziyo na radio byongereye umwanya w’izo gahunda, zikagenda zisubizwaho kenshi ari na ko habaho gukorana bya hafi na minisiteri z’uburezi hagamijwe ko haboneka amasaha ahagije wo kwiga.
Binyuze muri izi mbaraga no gukorera hamwe, Ubongo yageze ku miryango igera kuri miliyoni 24,6 mu gihe cy’icyorezo aho iyo miryango yashoboraga kumara igihe cyose icyorezo cyamaze itabonye ubufasha bwo kwiga na bumwe.
Ariko ibitakazamakuru ntibyabaye igisubizo mu bihe by’amage gusa. Nyuma y’uko amashuri yongeye gufungurwa, radiyo na televiziyo zakomeje kugira uruhare mu buzima bwa buri munsi bwo kwiga.
Abana baraterana bakicara imbere yazo, ababyeyi bagakurikira maze amasomo agatangwa. Gahunda zihoraho zituma habaho kugira akamenyero kuri zo, no mu gihe nta bibazo bihari.
Kuba ibintu bitangwa mu ndimi gakondo, abana barushaho kubyiyumvamo kurushaho. Ubushakashatsi bugaragaza ko ubu buryo bufasha mu kugabanya umubare w’abatazi gusoma no kwandika ndetse no kumenya kwikemurira ibibazo by’umwihariko ku banyeshuri bakunze kurenzwa ingohe.
Uyu munsi, Ubongo ikorana n’ibitangazamakuru birenga 80 mu bihugu 23 aho bitambutsa amasomo mu ndimi 13 zirimo Igiswahili, Chichewa, Hausa, Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza.
Imiryango myinshi ibasha kubona porogaramu zacu ku buntu binyuze kuri radiyo na televiziyo, Pay TV no ku zindi mbuga.
Uyu muyoboro wabaye inkingi mwikorezi ya Ubongo aho intego nyamukuru ari ukugera ku bana miliyoni 100 bitarenze umwaka wa 2028.
Igenamigambi ryacu ry’imyaka itanu ni icyo rigamije kandi rifite intumbero nyamukuru mu bihugu 19, hakoreshwa radiyo na televiziyo n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga no kugera ku bantu bari mu bice by’icyaro.
Bifasha mu myigire y’ibanze n’iy’isumbuye kandi byose ntibyashoboka hatabayeho ibitangazamakuru byabonye ko uburezi bw’abana bukwiriye gushorwamo imari.
Ku mugabane wa Afurika wose, ibitangazamakuru bikomeza kurangwa n’umurava n’ubudaheranwa nubwo habaho ibibazo by’amikoro n’impinduka mu mikorere.
Bikomeza kunyuzwaho izo porogaramu zifasha abana kobera ko inyungu n’agaciro kazo kigaragaza kandi kubera ko ababigiramo uruhare bizerera mu bana ba Afurika.
Kuzirikana abafatanyabikorwa bacu, ni ukubashimira ku bw’uruhare rwabo mu gutuma uburezi bugera kuri bose.
Turashimira buri gitangazamakuru cyashyigikiye Ubongo, mwadufashije gutuma televiziyo na radiyo bihinduka ahantu ho kwigira, za screens zihindukamo amashuri ndetse n’inkuru zicaho ziba ibikoresho bihindura ubuzima bw’abakiri bato.
Haracyari byinshi byo gukora ndetse haracyakenewe umwanya munini wo gutambutsa amasomo y’abana, kwihugura ku ndimi gakondo zivugwa no kongera ishoramari mu buryo buhoraho.
Ni byinshi byo gukorwa nko gutangiza ubukangurambaga bwo kwiga ku rwego rw’ibihugu no gushyira imbaraga muri ibi bisakazamakuru bitewe n’umumaro wabyo muri gahunda y’uburezi.
Televiziyo na radiyo biracyari ibikoresho bihambaye dufite kugira ngo tubashe kugera kuri buri mwana, aho yaba atuye hose, kandi twese hamwe dufatanyije n’ibisakazamakuru byo muri Afurika, dushobora gukomeza kubaka iri shuri rirusha ayandi yose ubunini ku mugabane wacu, ishuri ridaheza umwana uwo ari we wese.








