00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburyo bworoshye wabonamo ibyangombwa byo gutura no gukorera muri Canada

Ikigo kizobereye mu gufasha abantu kwemererwa kujya mu mahanga mu kwiga, gutura cyangwa mu kazi, Rama Travel Agency cyatangaje ko cyatangije uburyo bwo gufasha abantu kujya muri Canada mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ababaga bujuje ibisabwa ariko bakagorwa no kubyisabira bigatuma babura ayo mahirwe.

Ni muri gahunda izwi ka Canada Express Entry ifasha abo mu bihugu bitandukanye gusaba guturayo burundu no kuhabona akazi. Uwabyemerewe kandi ba yemerewe kujyana n’umuryango we igihe abishaka.

Kujyayo bisaba kuba umuntu yararangije kwiga kuva ku mashuri yisumbye ndetse afite imwe mu mpamyabumenyi z’indimi z’Icyongereza n’Igifaransa nka TCF ,TEF, TEFAQ, IELTS,CELPIP na PTE.

Umukozi ushinzwe Ubujyanama muri Rama Travel Agency, Mbananimana Jean Louis yavuze ko abafite imwe muri izo mpamyabumenyi ziriho amanota meza icyo kigo kibafasha gutanga ubusabe neza ndetse no gushaka ibindi byangombwa kandi ko amahirwe yo kwemererwa aba ari menshi.

Yagize ati “Umuntu ufite imwe muri izo mpamyabumenyi tumufasha gutanga ubusabe neza ku buryo amahirwe yo kwemererwa aba ari hejuru ya 90%. Buri byumweru bibiri Canada itangaza abemerewe kujyayo ubwo abantu twafashije duhita dukomereza ku kubafasha mu gushaka Visa n’ibindi bisabwa ku buryo bagenda bamaze kwemererwa gutura muri Canada.”

Yongeyeho ko ibyo bigamije gufasha abatangaga ubusabe nabi ntibemererwe kubera kutabisobanukirwa neza.

Ati “Ibyo bigamije gufasha abantu bafite izo mpamyabumenyi ariko zijya zirangiriraho batazikoresheje kubera kuba hari ibyo badasobanukiwe mu gutanga ubusabe.”

Rama Travel Agency ifatanyije n’ikigo cyitwa F&R Rwanda Ltd mu guhugura abantu bashaka izo mpamyabumenyi z’indimi nyuma bakajya gukora ibizamini noneho babitsinda bazihawe bagahita bakomereza ku kubafasha gusaba kujya muri Canada.

Mbananimana yongeyeho ko iki kigo kinafasha abantu bashaka kujya gukorera muri Canada bafite impamyabumenyi runaka cyangwa kuhatemberera ndetse n’abashaka kujya kwiga no gukorera mu Burayi kandi ko iyo ubusabe butakiriwe basubizwa amafaranga yabo yose bakongera kugerageza.

Rama Travel Agency kandi ifite poromosiyo ku bantu bashaka kujya kwiga muri Canada no mu bihugu by’i Burayi nka Malta, Espagne, Turikiya, u Burusiya, u Bufaransa, Finland, Chypre, u Bwongera n’ibindi.

Iki kigo kandi kiri gufasha abanyeshuri babyifuza gukomereza amashuri yabo mu Bushinwa no mu Buhinde ku igabanyirizwa rya 30% by’amafaranga y’ishuri ndetse amasomo azatangira muri Nzeri 2025.

Abashaka gusura no kujya mu biruhuko i Burayi, muri Australia, Amerika no muri Asia na bo Rama Travel Agency ibafasha gutegura izo ngendo.

Rama Travel Agency ikorera mu mujyi mu nyubako ya TCB ariko wanayibona usuye urubuga rwa http://www.ramatravels.com/ cyangwa ukabahamagara kuri 0791279818.

Rama Travel Agency ifasha n'abantu gusaba gukorera muri Canada
Rama Travel Agency ifasha abantu kujya gutura no gukorera muri Canada bajyanye n'umuryango wabo
Abantu bafite imwe muri izi mpamyabumenyi bafashwa na Rama Travel Agency kujya muri Canada

Special pages
. . . . . .