Mu gihe imikino ibanza ya Shampiyona y’u Rwanda iri kugana ku musozo, amakipe yose yatangiye kwitegura gukina imikino yo kwishyura izahera tariki ya 30 Mutarama 2026.
StarTimes yavuze ko imikino yose ya APR FC, Rayon Sports, Al Merrikh SC na Al Hilal SC izanyura kuri shene ya Magic Sports TV igaragara ku 265 ku bafite antene y’udushami na 251 ku bafiye iy’igisahani, bafite ifatabuguzi rya Classic cyangwa irya Smart zigura ibihumbi 11 Frw.
Shampiyona y’u Rwanda kugeza ubu iyobowe na Al Hilal SC ifite amanota 35, igakurikirwa na Police FC ifite 34 mu gihe APR FC ari iya gatatu n’amanota 33.
Abakunzi b’umupira w’amaguru w’i Burayi bazakurikira imikino ya Carabao Cup yo mu Bwongereza igeze muri ½, Shampiyona yo muri Espagne (La Liga) na Shampiyona yo mu Budage (Bundesliga).
Hari kandi Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Arabie Saoudite (Saudi Pro League) irimo ibyamamare nka Ronaldo Cristiano, Sadio Mane, Karim Benzema, Riyad Mahrez n’abandi na yo izajya inyura kuri shene za StarTimes.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!