00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

SKOL mu ngamba nshya zo kuzamura urwego rwa ruhago y’u Rwanda

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL, rwavuze ko mu masezerano mashya bagiranye n’urwego rwa Shampiyona y’u Rwanda ‘Rwanda Premier League’ harimo kongera abafana ku kibuga no kuzamura impano z’abato.

Ibi ni ibyagarutsweho mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki 3 Nzeri 2026, ubwo abayobozi ba Rwanda Premier League, ab’uruganda rwa SKOL n’abandi baterankunga ba BK Pro League bahuriraga mu musangiro wa mbere y’uko umwaka w’imikino utangira.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Karangwa Jules, yavuze ko kongera abafana biri mu byitaweho mu mikoranire yabo n’uruganda SKOL.

Yagize ati “Hari ibintu byinshi dukeneye kunoza nko gutegura ibikorwa bihuza abantu benshi bitari ku mukino gusa, ahubwo tugahuza abafana n’abandi bantu dufatanyije na SKOL. Intege nke tuzi twazishakiye ingamba.”

“Muri zo harimo abafana bake ku bibuga. Kandi hari abibaza ukuntu bajya ku kibuga bagataha ntacyo kurya cyangwa kunywa babonye. Duhereye ku bafatanyabikorwa dufite nka SKOL, icyo kibazo kizakemuka, ariko ku rundi ruhande tuzamure n’urwego rw’umupira w’amaguru w’u Rwanda.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi muri SKOL, Jean-Dominique Marcireau, yavuze ko izafatanya n’urwego ruyobora Shampiyona y’u Rwanda, bagateza imbere ruhago.

Ati “Imishinga yacu muri siporo, ni ugufatanya na Rwanda Premier League guteza imbere urwego rw’umupira w’amaguru mu Rwanda, tudasize impano z’abakiri bato.”

SKOL ni umwe mu bafatanyabikorwa ba BK Pro League, ariko by’umwihariko ikaba n’umufatanyabikorwa wa Rayon Sports iri mu makipe afite abafana benshi mu Rwanda.

Shampiyona y’u Rwanda ya 2026/27 izatangira ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Nzeri 2026, ukaba ari umwaka uzagira imikino 306.

Buri mwaka SKOL izajya itanga miliyoni 305 Frw,amafaranga azatuma buri kipe itsinze umukino ihabwa miliyoni 1 Frw, kandi amakipe yihitiremo undi mufatanyabikorwa uzajya ucuruza ibinyobwa bya Skol ku mikino yakiriye.

Bayingana David ni we wayoboye uyu muhango
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, na Perezida wa Gasogi United FC bari muri iki gikorwa
Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere y’Umupira w’Amaguru muri Rayon Sports, Irambona Eric, yahagarariye ikipe ye muri uyu muhango
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Karangwa Jules, yavuze ko abafatanyabikorwa nka SKOL ari bo bazatuma ruhago y'u Rwanda itera imbere
Abayobozi ba Rwanda Premier League bitabiriye uyu muhango
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi muri SKOL, Jean-Dominique Marcireau, yavuze ko hari gahunda yo kureshya abafana bakitabira imikino ari benshi
Ariel Wayz yasusurukije abari mu gikorwa cyo gusangira mbere ya Shampiyona y'u Rwanda
Ariel Wayz yishimiwe ku rubyiniro
Juno Kizigenza yaririmbiye abari mu musangiro wa Rwanda Premier League na SKOL

Amafoto: Cyubahiro Key


Special pages