Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi muri Old Mutual, Mucyo Janvier, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Kanama 2026, mu kiganiro n’itangazamakuru gitangiza irushanwa ryiswe ‘Friends of World Vision Rwanda Annual Golf Tournament’.
Iri rushanwa ryateguwe mu rwego rwo gukusanya inkunga igenewe gufasha imiryango itishoboye kugira imirire myiza, rikazahuriza hamwe abakinnyi ba Golf mu Rwanda, ndetse n’ibigo bitandukanye mu gukusanya iyo nkunga.
Old Mutual ni kimwe mu bigo byateye inkunga iri rushanwa, ikaba ari intangiriro yayo mu kwifashisha siporo hagamijwe kurwanya imirire mibi mu Banyarwanda, nk’uko byashimangiwe na Mucyo.
Ati “Turi ikigo cy’ubwishingizi, ariko mbere y’uko dufasha abarwaye tugomba kubanza kubafasha kwirinda indwara. Imwe mu nzira yo kubigeraho rero ni ugukora siporo.”
“Hari ugukora siporo bisanzwe, ariko nanone hakaba no gutera inkunga amarushanwa nk’aya kugira ngo ibyakusanyijwe bijye gufasha abana bafite imirire mibi, na byo bibarinde indwara.”
World Vision yateguye iri rushanwa yifuza gukusanya agera mu bihumbi 500$, yo gufasha abana bafite imirire mibi harimo kububakira igikoni kigezweho cyo kubatunganyiriza ibyo kurya n’ibindi, ndetse hagati ya 2026-2030 ikazatanga ubufasha ku miryango igera kuri miliyoni 2,5.
Old Mutual Insurance Rwanda ni ishami ry’ikigo mpuzamahanga cya Old Mutual Group gitanga serivisi z’imari n’iz’ubwishingizi mu bihugu 13 byiganjemo ibya Afurika nka Afurika y’Epfo, Botswana, Eswatini, Ghana, Kenya, Malawi, Namibie, u Rwanda, Uganda na Zimbabwe.






