Iki gikorwa ubuyobozi bw’iri shuri n’Umufatanyabikorwa waryo K2 Career Center bafatanya mu bijyanye no kwandika abanyeshuri bashaka kwiga muri NLS ndetse na ‘Summer camps’ bavuga ko urubyiruko ruzitabira iki gikorwa ruzungukiramo byinshi bizarufasha kuzavamo abayobozi beza b’ejo hazaza.
IGIHE yagiranye ikiganiro cyihariye na Karangwa E. Steven, Umuyobozi wa K2 Career Center ifatanya na NLS mu gutegura summer camp asobanura byinshi kuri yo ndetse n’agahunda yo kwakira abana bashaka kwiga muri NLS
igihe: Mwadusobanurira muri make kuri Ntare School?
Karangwa: Ntare Louisenlund School ni igitekerezo cyakomotse ku bagize umuryango NSOBA (Ntare School Old Boys Association) bize mu ishuri ryisumbuye rya Ntare School yo muri Uganda barimo Perezida Paul Kagame na Perezida Yoweri Kaguta Museveni uyobora Uganda.
Iri shuri ryubatswe mu Mudugudu wa Musagara, Akagari ka Kanazi mu Murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera.
Ryubatswe kuri hegitari 40 muri 60 z’ikibanza cyose, rikazashyirwamo ibikoresho bifite agaciro k’arenga miliyari 5 Frw.
Izina rya Louisenlund ryahawe iri shuri rikomoka ku kigo cyo mu Budage cya Louisenlund School, cyamamaye mu Burayi hose ku bwo gutanga ubumenyi bufite bushingiye kuri siyansi. Ibi bigo byombi byahuje imbaraga kugira ngo bikorane.
Byakozwe mu murongo wo kuzana uwo muco no mu Rwanda abana bagacengera ubumenyi bugezweho ndetse mpuzamahanga, bwa bundi usanga hake mu gihugu.
Ni na yo mpamvu Damien Vassallo wahoze ari Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Louisenlund School yagizwe uwa Ntare Louisenlund School.
Murifuza guhuza urubyiruko ruturutse hirya no hino mu biruhuko by’impeshyi, iki gikorwa kigenewe abafite imyaka ingahe? Bazahakura irihe somo?
Iyi gahunda ya “Summer Camp” ni gahunda igamije kuzamura imyumvire y’abana mu kuzamura impano zabo hagamijwe ko bitegura kuba abayobozi b’ejo hazaza.
Ni gahunda izatangira kuri 20/7 kugeza 27/7 2025. Ni gahunda izamara icyumweru(7 days) abana baba mu kigo, izafasha abana bari mu kigero cy’imyaka 12 kugeza kuri 18.
Iyi Summer Camp ifite insanganyamatsiko igira iti “Tureme abayobozi ba none n’abejo hazaza”. Mu byo tuzabigisha harimo kuba ingirakamaro mu bihugu byabo mu gihe cyabo, kandi bizakorwa n’impuguke mu bijyanye na Summer camp.
Iyi camp kandi izafasha abana mu guhabwa ubumenyi muri ibi bikurikira: Imiyoborere ikwiye( Leadership Skills); Kumenya amateka y’u Rwanda; Umuco Nyarwanda; Kuvumbura no ukwerekana impano z’abana; Gutanga ubumenya n’amakuru kuri AI, Cyber Security and today’s Technologies; Guhabwa amakuru y’Ibanze kuri NLS ku bana n’imiryango izifuza gukomereza amashuri y’abana muri NLS inyungu mu kuhiga cyane cyane gukurikira gahunda ya STEM na Entrepreneurship; Kwisobanukira mu bijyanye n’impano umwana yifitemo; Imikino n’imyidagaduro y’amahitamo ya buri mwana hagamijwe kumenya no guteza imbere impano umwana abifitemo
Ko gutegura iki gikorwa bigora , umubyeyi we asabwa iki?
Ku bijyanye n’uruhare rw’ababyeyi ni ngombwa cyane kuko iki gikorwa kugitegura bisabye byinshi. Kugira ngo umwana aze muri uyu mwiherero, umubyeyi arasabwa kwishyura ibihumbi 450 Rwf. Ayo mafaranga azafasha umwana mu bintu byose azakenera muri uyu mwiherero, nta kindi umubyeyi azongera gusabwa kijyanye n’amafaranga.
Uyu mwiherero uzabera he? Ni ikihe cyizere muha ababyeyi kizatuma bazana abana babo nta mpungenge?
Uyu mwiherero uzabera hano mu Karere ka Bugesera mu murenge wa Nyamata, mu kigo cy’ishuri rya Ntare Louisenlund - International school Rwanda kuri 20 Nyakanga 2025 saa tatu za mugitondo. Tuzabakira tubahe amabwiriza ndetse tuganire n’ababyeyi tubabwire ibikorwa byose abana bazakora muri icyo cyumweru kugeza igihe abana bazasubira iwabo ku wa 27 Nyakanga 2025, ubwo tuzanamurikira ababyeyi ibyo abana babo bagezeho.
Ikindi gikubiye muri uyu mwiherero ni uko abana bazabasha kugira ubumenyi ku bijyanye na Ntare School kuko ni abana bazaba bavuye mu bigo bitandukanye. Umwana ashobora kuvuga ati ndangije amashuri abanza ngiye mu yisumbuye akabwira ababyeyi be ko ashaka kwiga muri Ntare Louisenlund - International school Rwanda yahakunze. Ibyo nabyo bizabafasha kumenya no guhitamo ikigo bashaka kwigamo cyane ko bazabanza kugisura kugira ngo bamenye aho bazakorera uyu mwiherero.
Ababyeyi abana babo bazatumenyesha ko bishimiye iki kigo bashaka kuza kucyigaho bazatubwira abana babo babe bagira amahirwe yo kwiga muri Ntare school.
Karangwa E. Steven yavuze ko ku babyeyi bashaka kwandikisha abana babo muri Summer Camp banyura kuri iyi link: https://k2hrservices.com/events/nls-summer-camp-2025 , naho abashaka kubandikisha mu kwiga muri Ntare School nyir’izina baca hano: https://shorturl.at/gQqdE.
Ku bashaka kubona ibindi bisobanuro bahamagara kuri Telefoni +250780853608 cyangwa +250788673730, website: www.k2hrservices.com bashobora kandi kuza aho ishuri rikorera I Bugesera Nyamata, cyangwa I Kigali ku biro bya K2 Career Center, Kibagabaga, KG 301ST (https://maps.app.goo.gl/eufGKfiixvRwnZGD9).









