Nubwo hatatangajwe amatariki cyangwa ukwezi ibi bitaramo bizabera, yewe ntibanatangaze abahanzi bazabiririmbamo amakuru ahari ahamya ko mu minsi iri imbere ari bwo hazatangazwa amakuru yose yabyo.
Mu 2023 ni bwo iserukiramuco “Iwacu Muzika Festival” ryahinduriwe izina ryitirirwa MTN Rwanda yari imaze kuba umuterankunga mukuru waryo.
Icyo gihe iri serukiramuco ryazengurutse mu Mijyi itandukanye y’u Rwanda, mu bitaramo byo gususurutsa abakunzi ba muzika mu gihugu hose, abahanzi bafashwa guhura n’abakunzi babo.
Ibi bitaramo ubwo byaherukaga umwaka ushize byagaragayemo abahanzi nka Bruce Melodie, Kenny Sol, Chriss Eazy, Bushali, Bwiza na Ruti Joel.
Ibi bitaramo byatangiye mu 2019 byaje guhagarikwa na Covid-19 kuva mu 2020 bitangira gukorwa binyuzwa kuri televiziyo y’u Rwanda.
Byongeye gusubukurwa bibera mu ruhame mh 2023 arinabwo MTN Rwanda yabyinjiragamo nk’umuterankunga mukuru wabyo.

