Iki kigo gikorana na Apply Board kugira ngo abakigana bose babone serivisi nziza ndetse n’amashuri meza. Ku bifuza kujya kwiga mu bihugu birimo Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burayi bifuza gutangirana na Nzeri uyu mwaka, bashobora kwegera iki kigo kugira ngo babone amashuri meza muri ibi bihugu, kandi afite ibiciro byiza.
Umwihariko w’iki kigo ni uko gifasha n’abakeneye amashuri atandukanye, arimo amashuri abanza, amashuri yisumbuye ndetse n’amashuri ya kaminuza, byose bikagerwaho binyuze mu gufatirana amahirwe aterwa n’umubano mwiza u Rwanda rufitanye n’ibindi bihugu, ndetse n’umubano mwiza iki kigo kimaze kubaka na kaminuza mpuzamahanga bakorana.
Ku banyeshuri bagannye iki kigo, bafashwa kuva mu ntangiriro kugeza umunyeshuri abonye ishuri kandi yifuza, n’amasomo yifuza gukora muri rusange. Iki kigo kandi kinafasha abanyeshuri kubona Visa ndetse kikanakurikirana urugendo rwabo kugeza bageze ku mashuri yabo.
Amashuri akorana na Mega Global Link arimo afite porogaramu zitandukanye mu byiciro binyuranye, nk’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (bachelors) icyiciro cya gatatu cya kaminuza (masters), amasomo y’igihe gito, impamyabushobozi kugeza no ku y’Ikirenga izwi nka PhD n’ibindi.
Ibi ni ingenzi cyane ko kwiga hanze bifasha mu kumenya indimi z’amahanga, iterambere mu mwuga, ubunararibonye bw’ubuzima, iterambere ku giti cy’umuntu, kunguka inshuti mu mahanga, kwimurika ku rwego mpuzamahanga, kubona amahirwe atandukanye, guhindura imitekerereze n’ibindi.
Ku bifuza kubona aya mahirwe binyuze mu kwihugura ku rwego mpuzamahanga, bashobora kugana Mega Global Link bakoroherezwa kubona amashuri, kandi bakabikora bibahendukiye kuko ubu serivisi za Mega Global Link zamaze kugabanywaho 20% ku bazatanga ubusabe kuva ku italiki ya 01 kugeza ku ya 30 Kamena uyu mwaka.
Dutemberane muri Summer Camps
Uretse gufasha Abanyarwanda kujya kwiga hanze y’u Rwanda, Mega Global Link inafasha abifuza kujya kuruhukira muri ibyo bihugu byo mu mahanga.
Summer camps imaze kubaka izina nk’ibihe byiza byo kwizihirwa no kuruhuka ku bantu bose n’ibyiciro by’imyaka baba barimo; baba abakuze cyangwa abana. Ibikorwa bibafasha kwidagadura biba birimo imikino ikinirwa hanze, porogaramu z’inyungurabumenyi, umuziki, imbyino, siporo, imyiyereko n’ibindi.
Summer camps zifasha mu gutuma uwayitabiriye arushaho kwigirira icyizere, kwigenga, ubumenyi mu mibanire, ubumenyi mu miyoborere no kugira imbaraga n’imbaduko.
Mega Global Link rero iri gukorana n’abategura za Summer camps muri Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burayi aho uwitabiriye ubwo butembere aba atekanye kandi akamenyerwa aho kuba mu gihe ari kuryoherwa n’ubuzima.
Gahunda zijyanye n’ibiruhuko ziteguye mu buryo buzira amakemwa kandi bwitondewe ku bafite abana ku buryo babasha guhabwa ibyo bakeneye, birimo n’indyo zikungahaye bakeneye kugira ngo bakure neza.
Ibyiza bihari ni byinshi ku muntu wiyandikishije cyangwa wandikishije abana muri Summer Camps. Uretse kuba uzaryoherwa, hari abakozi bagufasha no kuba wabona andi mahirwe agutegurira ahazaza heza.
Ikindi ni uko abana bunguka ibindi bintu bishya bifasha ubwonko bwabo gukura bikazabafasha bamaze kuba bakuru.
Amakuru meza ni uko Mega Global Link yashyizeho igabanyirizwa rya 20% kuri iyi serivisi kuva ku taliki ya 01 kugeza ku ya 30 Kamena ku muntu wese wifuza ayo mahirwe.