00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mega Global Link yagabanyije 20% ku kiguzi gicibwa abajya mu biruhuko mu mahanga

Ubuyobozi bw’Ikigo Mega Global Link bwatangaje ko abantu baziyandikisha mu bashaka kujya mu biruhuko mu bihugu nka Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burayi bazagabanyirizwa ibiciro ku ijanisha rya 20% kuri buri muntu.

Mega Global Link ifasha abantu b’ingeri zitandukanye kujya mu biruhuko mu bihugu binyuranye, birimo iby’i Burayi, Amerika na Canada, ndetse kuva muri Nyakanga kugeza muri Kanama abenshi bazaba bari kuruhuka, baganira n’imiryango n’inshuti kandi biga ibintu bishya.

Iki kigo cyatangaje ko abantu baziyandikisha kuva tariki 5 Kamena kugeza 30 Kamena 2024 bazagira amahirwe yo kugabanyirizwa igiciro cya serivisi ku ijanisha rya 20%.

Kuri ubu iki kigo kandi kiri gukorana n’ibindi bigo bitegura gahunda nk’izi mu bihugu bitandukanye kugira ngo uzajyayo azabe afite aho kuba, atekanye kandi akabona ibyo akeneye byose.

Ibikorwa bizakorwa muri ibi biruhuko byateguranywe ubuhanga ku buryo abana bazahabwa ubumenyi buzabaherekeza n’igihe bazaba bamaze gukura.

Yaba abakuru n’abato bazaba bafite amahirwe yo kwiga ibintu bishya bigendanye na gahunda abateguye igikorwa bateganyije, ndetse bagire n’amahirwe yo kunguka inshuti nshya.


Special pages
. . . . . .