00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mega Global Link yafunguye ibiro bishya muri Canada

Ubuyobozi bwa Mega Global Link bwatangaje ko bwabonye ibyangombwa byuzuye bibemerera gufungura ibiro bishya mu Mujyi wa wa Toronto muri Canada, mu rwego rwo kurushaho kwegera abakiliya bayo no kwagura ibikorwa.

Mega Global Market ni ikigo kimaze kuba ubukombe, aho gifasha abagiye mu mahanga barimo abagenda bagiye mu kazi, kwiga, byaba iby’igihe kirekire cyangwa amasomo y’igihe kigufi mu mashuri yisumbuye, abanza, abagiye gusura inshuti n’abavandimwe n’ababa bagiye gutembera cyangwa kwivuza.

Ibyo babikora mu bihugu byo mu Burayi, Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi.

Ibyangombwa byo gukorera i Toronto, iki kigo cyabihawe na Leta ya Canada, ku wa 20 Mutarama 2025.

Umuyobozi Mukuru wa Mega Global Link, Dr. Habumugisha Francis, yavuze ko ubu serivisi z’iki kigo zatangiye gutangwa aho nk’abifuza gukora muri Canada, bari gufashwa na cyane ko iki kigo cyamaze gusinyana amasezerano n’ibigo bitanga akazi.

Ati “Ubu twatangiye no kugurisha imashini zacu zibafasha gukora siporo, na bya bicuruzwa byiza bifasha abantu kurinda no kuvura indwara na byo twabibazaniye”

Dr Habumugisha yasezeranyije ababagana ko ubu muri Canada ibafitiye abakozi bazakira neza abakiliya, n’abifuza gutembera muri iki gihugu, abaha ikaze.

Ati “Niba wifuza gutembera muri Canada, ukazana n’umuryango wawe, niba ushaka kuza uje gukora, amasazereno y’akazi arahari yarasinywe mu byo wifuza byose. Niba ushaka kuza uje kwiga ngwino tubafashe byose bizagenda neza.”

Mega Global Link ifite amashami menshi ku Isi, aho kuri ubu ifite ibiro mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, igakorera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, no mu Burayi.

Mega Global Link yegukanye igihembo cya Abroad Education Agency of The Year mu bitangwa n’Ikigo Karisimbi Events, nk’ikigo cyabaye indashyikirwa mu kwakira neza abakigana muri 2024.

Umuyobozi Mukuru wa Mega Global Link, Dr. Habumugisha Francis yavuze ko iki kigo cyabonye ibyangombwa byo gukorera muri Canada
Mega Global Link ni ikigo kimaze kuba ubukombe. Ibyo ni bimwe mu bihembo cyegukanye
Ibiro bikuru bya Mega Global Link biri mu Karere ka Kicukiro
Mega Global Link yatangiye gukorera muri Canada
Mega Global Link ifite n'imashini zifasha abantu gukora siporo
Mega Global Link itanga serivisi zitandukanye zirimo gutanga ibicuruzwa bifasha abantu kurinda no kuvura indwara zitandukanye

Special pages
. . . . . .