00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mega Global Link yashyize igorora abashaka kwiga no gukorera muri Canada

Mega Global Link isanzwe ifasha abantu kwiga, gukorera no gutura mu mahanga yinjiye mu mikoranire na kaminuza ebyiri zo muri Canada, no gufasha abashaka kuzigamo kubonamo umwanya bakanafashwa kubona akazi n’ibya ngombwa byo kuhakorera.

Izo kaminuza zirimo iyitwa Yorkville University na Toronto Film School zombi ziri mu Mujyi wa Toronto muri Canada.

Muri Yorkville University bigisha amasomo atandukanye mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubucuruzi, Interior Design na Creative Arts mu gihe Toronto Film School yo itanga amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye no gutunganya filimi.

Umuyobozi Mukuru wa Mega Global Link, Dr. Habumugisha Francis yavuze ko izo kaminuza zombi mu Rwanda no muri Afurika ari bo bazihagarariye.

Bivuze ko abanyeshuri baba Abanyarwanda cyangwa Abanyafurika bashaka kwiga muri izo kaminuza baca kuri Mega Global Link ikabasabira umwanya.

Izo kaminuza kandi zifite akarusho ko gufasha abahize kubahuza n’abatanga akazi, kubona ibyangombwa byo gutura ndetse n’ibyo gukorera muri Canada.

Dr. Habumugisha yavuze ko abashaka kwiga muri izo kaminuza Mega Global Link ibafasha kwiga amasomo y’amezi atatu abafasha kubona Visa yo kujya kwiga muri Canada.

Ikindi ku bunyeshuri n’abandi bamaze kugera muri Canada ni uko ibiro bya Mega Global Link i Toronto bibafasha mu bindi bitandukanye bariyo nko gushaka ibyangombwa bitandukanye.

Dr. Habumugisha kandi yibukije ko hari akazi gatandakanye Mega Global Link ifasha abantu kujya gukora muri Canada nk’ibijyanye n’ubwubatsi, ubuvuzi no gutunganya amafunguro.

Harimo kandi kwakira abantu no gutwara amakamyo kuva ku bafite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye kuzamura.

Mega Global Link ifite amashami menshi ku Isi, aho kuri ubu ifite ibiro bikuru mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, igakorera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Canada no mu Burayi.

Toronto Film School yasinyanye amasezerano y'imikoranire na Mega Global Link
Ubwo Umuyobozi Mukuru wa Mega Global Link, Dr. Habumugisha Francis yari amaze gusinya amasezerano na Toronto Film School
Yorkville University iri mu zasinyanye amasezerano y'imikoranire na Mega Global Link
Gutwara amakamyo ni bimwe mu byo Mega Globa Link ifasha abantu kujya gukora muri Canada
Abize ibijyanye n'ubwubatsi Mega Global Link ifasha abantu kujya kubikora muri Canada
Abize iby'ubuvuzi na bo Mega Global Link ibashakira akazi muri Canada
Abize guteka no kwakira abantu na bo bafashwa kubona akazi muri Canada na Mega Global Link
Aya masomo yose Mega Global Link ifasha abantu gusaba umwanya wo kuyiga muri Canada

Special pages
. . . . . .