00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

KTN RWANDA yashyize ku isoko ibibanza mu mujyi wa Kigali no mu ntara y’Iburasirazuba

Ikigo kimaze kuba indashyikirwa mu guhuza abaguzi n’abagurisha by’umwihariko imitungo itimukanwa, KTN RWANDA, cyongeye kibashyira igorora aho cyashyize ku isoko ibibanza bitandukanye, birimo ibyo guturamo, ubutaka bwo gukoreramo ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ibibanza byo kubakamo inganda.

Muri ibyo rero KTN RWANDA ifite ibibanza biri ahantu heza cyane kandi byegereye ibikorwa remezo, aho ifite ibibanza byiza biri i Nyamata ahazwi nka cariyeri bifite metero kare 300 kugeza kuri 600 hafi ya kaburimbo neza.

Hari kandi ikibanza kiri Nyarutarama hafi n‘ivuriro Baho Hospital, gifite ubuso bungana na metero kare 1800, ikindi kikaba kiri Nyarutarama imbere ya MTN kingana na metero kare 2,752, ni ibibanza byiza byo guturamo kandi ku giciro cyo hasi.

Sibyo gusa n’abashaka gutura Kimironko ibafitiye ikibanza cyiza cyo guturamo yewe wanubakamo inzu z’ubucuruzi na Apartments k’uko kiri hagati ya kaburimbo ruguru no hepfo yacyo, gifite ubuso bungana na metero kare 1810.

I Bumbogo naho hari ibibanza 100 byose biri ahantu heza habereye imiturire, bifite metero kare 300-400. Abifuza gutura muri Gasabo, Ndera, namwe ntiyabibagiwe k’uko ibafitiye ibibanza 25 bifite ubuso buri hagati ya metero kare 300-400 ku giciro kibereye buri wese.

KTN RWANDA kandi ibafitiye ikibanza kiri i Ndera gifite metero kare 600, ntutinde udasanga bakigutwaye. I Maranyundo ihafite ibibanza byiza byegereye hafi ya stade ya Bugesera na kaburimbo kandi ku giciro cyiza, bifite metero kare 300-400.

Abashaka kubaka inganda rero KTN RWANDA ntiyabibagiwe aho ibafitiye ubutaka bugari buri mu cyanya cyo kubakamo inganda i Bugesera, mu murenge wa Gashora, aho uhasanga ikibanza cyiza kandi kinini gifite hectares 2, gifite agaciro ka miliyoni 100 gusa.

Mutumva tuvuga kubaka rero mukagira ngo abahinzi n’aborozi KTN RWANDA yarabibagiwe!

Mu ntara y’uburasirazuba ibafite ubutaka bunini bwo guhingamo no kororeramo buri mu turere dutandukanye, aho mu karere ka Rwamagana ihafite ubutaka bwo guhingamo bufite hectares 15 ziri hamwe kandi ntakibazo cy’amazi uzahagirira kuko bukora ku mazi, no mu karere ka Kayonza hari ubutaka bungana na hectares 10 bwo guhingamo, bagane bagufashe.

Nyagatare KTN RWANDA ibafitiye ubutaka bunini bwo guhingamo no kororeramo bufite hectares 20, n’i Ngoma kandi ihafite ubutaka bwiza wakoreramo ubuhinzi n’ubworozi bikagenda neza, bufite hectares 1 00 zibumbiye hamwe, akarusho nuko bukora no ku mazi, I Bugesera mu murenge wa Rweru naho hari ubutaka bwo guhingamo bukora ku mazi, bufite hectares 56 ku giciro cyiza utakinubira.

KTN RWANDA irabibutsa abifuza apartments, ko ikibafitiye apartments nziza ziri ku giciro kiri hasi aho wakiguriramo iyawe kuri miliyoni 75 kuri buri nzu imwe ziherereye Kicukiro, mu Kigarama ku muyange.

Iyo uguze ikibanza na KTN RWANDA uba wizeye ko gahunda zose zijyanye n’uburenganzira ku butaka waguze zitazigera zikomwa mu nkokora.

Ubuyobozi bwa KTN RWANDA buvuga ko gukorana na yo ari bwo buryo bwizewe bwo kwegukana ubutaka bwawe bidatwaye igihe kirekire.

Iyo umaze kugura ikibanza KTN RWANDA igufasha muri gahunda zose zo guhererekanya uburenganzira ku butaka uwo munsi.

KTN RWANDA imaze imyaka igera kuri 12 itanga serivisi z’ubutaka mu Rwanda aho ifasha abaturage kugura no kugurisha ibibanza aho ari ho hose mu gihugu.

Mbibutsa kandi ko tugeze mu mpera z’umwaka, ubwo abihaye intego yo kubaka inzu, kugura ikibanza ndetse nibindi byose biri muri KTN RWANDA wabagana bakagufasha kugera ku ntego zawe umwaka utararangira, k’uko ibereyeho kubafasha gushyira intego zanyu mu ngiro.

Ukeneye kugana KTN Rwanda wayisanga mu nyubako ya MIC G.48 cyangwa ukunyura kuri www.ktnrwanda.com cyangwa kuri telefoni igendanwa ifite nimero +250783001414 no kuri 0789 000 422.

KTN ifite ikibanza cyiza i Nyarutarama
KTN Rwanda ifite ikibanza kiri ahantu heza watura cyangwa ukahubaka inzu z'ubucuruzi, kiri hagati ya kaburimbo haba hepfo na ruguru yacyo kiri Kimironko ahazwi nko ku badive
KTN RWANDA ifite apartments nziza ziherereye Kicukiro, aho harimo n’izigura miliyoni 75 Frw

Special pages
. . . . . .